00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Police yitegura shampiyona yaguze abakinnyi umunani

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 March 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Police Handball Club ikomeje kwitegura shampiyona y’uyu mwaka yaguze abakinnyi umunani bashya, barimo batanu yakuye muri Gicumbi, ES Kigoma ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle.

Abakinnyi baguzwe barimo Kayijamahe Yvan, Akayezu André uzwi nka Kibonke, Kubwimana Emmanuel, Ndayisaba Etienne na Hakizimana Dieudonné bavuye muri Gicumbi HC.

Hari kandi Hakim Prince na Rugwiro Yvan bavuye muri ES Kigoma ndetse na Byiringiro Jean d’Amour wakinaga muri Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu.

Umutoza wa Police HC, Rtd CIP Ntabanganyimana Antoine yavuze aba bakinnyi bagiye kuziba icyuho cyabagiye mu yindi mirimo ndetse no kongerera ikipe imbaraga.

Yagize ati “Twashatse kongera imbaraga mu ikipe no kuziba icyuho cy’abakinnyi b’abapolisi bagiye mu yindi mirimo itandukanye muri uyu mwaka. Dufite amarushanwa atandukanye kandi akomeye bityo ni ngombwa ko tugura abandi bakinnyi bashya kandi beza.”

Yasoje ashimira abakunzi b’iyi kipe badahwema kuyishyigikira, abasezeranya kuzitwara neza mu marushanwa yose bazitabira uyu mwaka.

Muri rusange iyi kipe igeze kure imyiteguro ya shampiyona ya 2024, aho umwaka ushize yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Gicumbi HC ibitego 36 kuri 35.

By’umwihariko iyi kipe izatangira shampiyona ku wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024 ikina na ES Kigoma na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, mu mikino izabera i mu ishuri rya Kigoma.

Ku Cyumweru, iyi kipe izakina na Gicumbi HC na ADEGI Gituza, mu mikino izabera i Gatsibo muri iri shuri.

Abakinnyi bashya Police HC yaguze
Kayijamahe Yvan yerekeje muri Police avuye muri Gicumbi
Akayezu André uzwi nka Kibonke yerekeje muri Police HC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .