00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 12 bizahurira mu Rwanda muri Shampiyona ya ’Gymnastique rythmique’

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 March 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Ibihugu 12 birimo u Rwanda bigeye guhurira i Kigali muri shampiyona Nyafurika y’umukino wa Gymnastique rythmique, izakinwa tariki ya 26 n’iya 27 Mata 2024 ikanatanga itike y’Imikino Olempike.

Uyu mukino utamenyerewe cyane mu Rwanda ukinwa by’umwihariko n’abagore ari na bo bazitabira iyi izabera i Kigali. Aba bakina basa nk’abiyerekana kandi bakabikora nk’abarimo babyina imbyino za gihanga, bikajyana no kwigorora byo ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda ni rwatoranyijwe kwakira Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino aho ibihugu 12 birimo Misiri, Tunisia, Algerie, Togo, Côte d’Ivoire, Congo Brazzaville, Namibia, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice ndetse na Cap-Vert, bizahatanira muri BK Arena mu mpera z’ukwezi gutaha.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Gymnastique mu Rwanda, Nzabanterura Eugéne, yabwiye IGIHE ko imyiteguro igeze kure nubwo nta kinini cyo kwitega ku bakinnyi bahagarariye igihugu.

Ati “Twiteguye kwakira neza iyi mikino ndetse muri iyi minsi hari abantu bo ku rwego rwa Afurika barimo kugenzura uko imyiteguro ihagaze. Urebye baduhaye kwakira iyi mikino no mu rwego rwo kugira ngo utere imbere iwacu kuko tukiri bashya muri wo. Abakinnyi bacu biragoye ko bakwitwara neza kuko ntabwo bafite uburambe ugereranyije n’abo bazaba bahanganye.”

Binyuze muri Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y’Igihugu, Minisiteri ya Siporo yabwiye IGIHE ko kwakira iyi mikino biri muri gahunda ya politiki ya siporo yo kuba u Rwanda rwaba agace ka siporo muri Afurika, aho bazakira amarushanwa atandukanye nk’uko byagenze mu mwaka ushize.

Kugeza ubu, abakinnyi bagera kuri 94 ni bo amaze kwiyandikisha aho uretse guhatana, iyi izanatanga itike yo kuzitabira Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Umukino wa “Gymnastique rythmique” watangiye gukinwa mu 1940 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu gihe mu 1984 ari bwo bwa mbere wakinwe mu Mikino Olempike.

Mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umukino wa “Gymnastique” ubumbatiye myinshi harimo n’uyu, ryo ryashinzwe mu 2015. gusa riza kwemerwa ku rwego mpuzamahanga mu 2021.

Umukino wa Gymnastique rythmique ni umwe mu ikunzwe muri iyi minsi
Ni umukino usaba ubuhanga buhambaye
Muri Afurika uyu mukino uri kugenda utera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .