00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere amakipe y’u Rwanda yajyanye muri All Africa Games cyaraje amasinde

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 March 2024 saa 02:27
Yasuwe :

Ingabire Diane usiganwa ku magare ni we mukinnyi wenyine muri 33 bahagarariye u Rwanda mu mikino ya All Africa Games yaberaga muri Ghana wakuyemo umudali.

Iyi mikino yabaga ku nshuro ya 13, yitabiriwe n’ibihugu bigize umugabane wa Afurika mu mikino 23 itandukanye ndetse inagira uruhare mu gutanga itike y’imikino Olempike izabera mu Bufaransa muri uyu mwaka.

Kuva tariki ya 8 kugeza 24 Werurwe 2024, u Rwanda rwahatanaga mu byiciro bitanu bitandukanye aribyo gusiganwa ku maguru, Amagare, Cricket, Volleyball yo ku mucanga ndetse na Basketball ya 3*3.

Mbere yo gutangira batanze icyizere ko bazitwara neza ndetse bakegukana imidali by’umwihariko ku mutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball ya 3*3, Mutokambali Moïse wagize ati “Tumeze neza kandi twitoje ibyumweru bibiri ku buryo twumva ko tuzabona imidali.”

Muri iki cyiciro u Rwanda rwaviriyemo muri ¼ rutsinzwe na Benin amanota 21-19 mu bagore mu gihe mu bagabo rwatsinzwe na Algeria amanota 21-14.

Nimubona Yves w’imyaka 25 usiganwa muri metero ibihumbi 5 ntabwo yigeze agira icyo akora muri iyi mikino.

Gusiganwa ku magare harimo amakipe abiri aho Ingabire wakinaga wenyine yabaye uwa gatatu akegukana umudali w’Umuringa mu gihe basaza be Mugisha Moïse, Niyonkuru Samuel na Masengesho Vainqueur batahiye aho.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Cricket yaviriyemo mu matsinda nyuma yo gutsindwa imikino ibiri harimo uwa zimbabwe n’uwa Uganda.

Muri Volleyball yo ku mucanga Ikipe y’Abagore ya Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine yabuze umwanya wa gatatu nyuma yo gukurwamo na Nigeria mu gihe iy’Abagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yaviriyemo mu matsinda ndetse nta n’iseti n’imwe ibonye.

Ibi byose byatumye u Rwanda ruba igihugu cya nyuma muri iyi mikino kuko cyakuyemo umudali umwe nawo ari uw’umuringa.

Misiri na Nigeria ni byo bihugu byitwaye neza mu kwegukana imidali ndetse bimaze no kwitabira iyi mikino mu nshuro zose yakinwe.

Iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru cyakomeje gushimangira gukuramo imidali myinshi aho kuri ubu yasaruyemo 192 harimo 103 ya Zahabu, 47 ya Feza ndetse na 42 y’Umuringa. Kuva All Africa Games yatangira gukinwa imaze kubona imidali 1812.

U Rwanda rwananiwe kwitwara neza mu mikino ya All Africa Games
Ikipe y'Igihugu ya Basketball ya 3*3 yaviriyemo muri 1/4
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri All African Games batashye amara masa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .