00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imidali ikomeje kuba iyanga ku makipe y’u Rwanda muri African Games

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 March 2024 saa 12:00
Yasuwe :

Amakipe yahagarariye u Rwanda akomeje kudahirwa n’imikino ya African Games iri kubera muri Ghana, aho hamaze kuboneka umudali umwe w’Umuringa kuri Ingabire Diane usiganwa ku magare.

Ni imikino yatangiye kuva tariki ya 8 kuzageza 23 Werurwe 2024, u Rwanda rukaba ruri guhahatana mu byiciro bitanu bitandukanye aribyo gusiganwa ku maguru, Amagare, Cricket, Volleyball yo ku mucanga ndetse na Basketball ya 3*3.

Ku ikubitiro abakinnyi 14 bagize Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Cricket basezerewe muri iyi mikino nyuma yo gutsindwa imikino yo mu Itsinda B irimo harimo uwa Zimbabwe, Kenya na Uganda.

Undi mukino ni Beach Volleyball aho Ikipe y’Igihugu y’Abagabo igizwe na Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste yatsinzwe umukino ubanza na Nigeria amaseti 2-1, yongera itsindwa na Algeria ndetse na Kenya hombi amaseti 2-0, ihita itakaza amahirwe.

Bashiki babo baragerageje batsinda imikino yo mu itsinda ndetse bagera no muri ½ ariko bakurwamo na Misiri yabatsinze amaseti 2-0 bikaba bibasaba kwitwara neza mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu utegerejwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Werurwe ugomba kubahuza na Nigeria.

Ingabire Diane urushanwa ku magare ni we rukumbi umaze kubona umudali muri iyi mikino aho yabaye uwa gatatu mu isiganwa aho yakurikiye Umunya-Afurika y’Epfo Preen Hayley n’Umunya-Nambia Anri Krugel bayoboye urutonde.

Mugisha Moïse, Niyonkuru Samuel na Masengesho Vainqueur ntibabashije kwitwara neza muri iyi mikino kuko Mugisha ariwe wagarukiye hafi ku mwanya wa 26 mu bakinnyi 78 bitabiriye isiganwa.

Ikipe ya Basketball y’Abakina ari batatu u Rwanda bazahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu kuko ruzatangira gukina ku wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe aho ruzahera kuri Ethiopia mu bagore ndetse n’abagabo bazatangira tariki 19 bakina na Côte d’Ivoire.

Mu mikino ya African Games ya 2015 na 2019 iheruka gukinwa Ikipe y’u Rwanda y’Amagare yayitwayemo neza yegukana imidali y’Umuringa inshuro ebyiri zikurikiranya.

Misiri na Nigeria ni byo bihugu bimaze kwitabira iyi mikino mu nshuro zose yakinwe ndetse iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru cyegukanye imidali myinshi (1620).

Amakipe y'u Rwanda ya Beach Volleyball yatangiye neza imikino ya African Games ariko byanga mu mikino ya nyuma
Ikipe y'u Rwanda yo gusiganwa ku magare ntiyitwaye neza mu mikino ya All Africa Games
Ingabire Diane ni we wenyine mu bahagarariye u Rwanda mu mikino ya African Games umaze kubona umudali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .