00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abatifite bagendera kure umukino wa Golf

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 March 2024 saa 10:19
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kwihutisha iterambere rya siporo dore ko rutasize inyuma umukino wa Golf usa n’aho wamaze kwigarurirwa n’abafite amikoro ari hejuru.

Unyuze mu mateka y’uyu mukino muri make usanga bigoranye kumenya neza umwaka waba warahangiwemo ariko ikizwi ni uko wavukiye muri Ecosse aho abawukinaga bateraga agapira mu mucanga bakoresheje inkoni zisanzwe.

Mu gitabo cya Dr. Benjamin Rush cyitwa ‘Sermons to Gentlemen upon Temperance and Exercise” yasohoye hagati yo mu 1745 kugeza mu 1813 ni bwo hasohotse ijambo Golf benshi batangira kuwumwitirira.

Interuro iri muri icyo gitabo yagumye mu mitwe ya benshi ni “Golf ni umwitozo wakorwaga n’abagabo bihagazeho bo muri Ecosse kandi uwawukoze ashobora kongera imyaka 10 ku buzima bwe aramutse awukoze nibura kabiri mu cyumweru.”

Nyuma y’icyo gihe cyose uwo mukino warakuze uranaguka, ushyirwamo amategeko mashya mbese uravugururwa ku buryo benshi batangiye kuwukunda.

Niba utuye mu Mujyi wa Kigali, mu nkengero zaho cyangwa warigeze uhanyura, uzi neza ahazwi nka Nyabugogo ku “Isoko rya Mutangana.”

Iryo zina rya Mutangana Jean Baptiste ntirigarukira aho kuko n’abakina Golf barifata nka rimwe mu mazina yibarutse Golf mu Rwanda ahagana mu 1980. Ari muri bamwe mu bayikinnye nubwo benshi muri bo bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwugeza mu Rwanda, kuwukina no kuwukundisha abandi byari bitandukanye ariko uko ni nako byagenze mu Rwanda rwifuza kuwushoramo imari ishingiye ku bukerarugendo.

Birumvikana ko rutari gusiga inyuma abakinnyi mu rwego rwo kubafasha kuzamuka no kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ihabera aka wa mugani ngo “Inkoko iri iwabo ishonda umukara.”

Nkuko Benjamin yabyanditse no mu Rwanda wakomeje gufatwa nk’umukino w’abifite ariko mu rwego rw’uko utagera ibwami abeshywa byinshi, IGIHE yagerageje kwegera umwe mu bawukina adusobanurira byinshi.

Nsanzuwera Célestin yatangiye gukina akiri muto ndetse yavutse abona mu nkengero z’iwabo ikibuga cya Golf, “Kigali Golf Resort and Villas.”

Gutura hafi y’ikibuga kiri i Nyarutarama biri mu byatumye uyu mukinnyi abasha gutangira gukina kinyamwuga ku myaka 16, gusa ashimangira ko rwari urugendo rugoye nubwo rushoboka.

Ati “Natangiye gukina uyu mukino nkiri muto cyane bitewe n’uko twari dutuye hafi y’ikibuga. Ariko nk’uko bimeze mu bintu byose ntabwo imbogamizi zijya zibura. Ibyo ntaho bihuriye no kuba ukize cyangwa uri muto.”

Nsanzuwera yavuze ko ibikoresho ari imbogamizi y’ibanze ituma kuwitabira bigenda biguru ntege.

Ati “Icyo nakoze ni ukubikunda kandi nkagerageza kubigumamo. Uwo ariwe wese byashoboka. Kubona ibikoresho bya Golf ntabwo biba byoroshye cyane noneho mu Rwanda. Twawukinnye nta bushobozi.”

Yongeyeho ko bakiri bato bagorwaga no kubona ikibuga ariko ubu iyo mbogamizi yamaze kuba amateka kuva mu 2021 babona ikibuga mpuzamahanga kirimo imyobo 18 kikaba no mu byiza muri Afurika.

Amatsiko yagombaga kwimukira kuri ibyo bikoresho bigura umugabo bigasiba undi mu mukino wa Golf twibaza aho bigurirwa ndetse n’ikiguzi cyabyo.

Duhereye ku gukina uyu mukino, byibuze inshuro imwe bibarirwa hagati y’ibihumbi 15 Frw na 20 Frw, uramutse ukina inshuro ebyiri mu cyumweru wawutangaho hafi miliyoni 2 Frw ku mwaka. Gusa benshi bahitamo kwishyurira rimwe umwaka wose kuko bigabanuka bikagera hafi kuri miliyoni 1,5 Frw.

Hari igikapu kigendamo ibikoresho by’umukinnyi mu kibuga kizwi nka ‘Golf bag’. Ibi nabyo bihenze mu buryo butandukanye bitewe n’uburyo bikoze cyangwa ubwiza bifite. Bigura hagati ya miliyoni 1,5 Frw na miliyoni 5 Frw hakubiyemo n’ubwoko butandukanye bw’inkoni zifashishwa.

Nk’indi mikino yose uyu mukino ugira imyenda yabugenewe nayo igira ibiciro bitandukanye. Umupira ushobora kuboneka ku bihumbi 20 Frw kugeza kuri 50 Frw, Ibi biciro ahanini bijya gusa no ku mapantalo n’amakabutura.

Inkweto za Golf na byo biri mu bikoresho bigura amafaranga menshi kuko ahanini zikunze kuboneka ku bihumbi 100 Frw kugeza kuri 300 Frw.

Ibindi bikoresho ni uturindantoki dushobora kuboneka hagati y’ibihumbi 40 Frw na 50 Frw. Udukoresho turinda inkoni dushobora kugera ku bihumbi 80 Frw, agatambaro ko kuzihanagura kakagera mu bihumbi 50 Frw kimwe n’ingofero bitewe n’ubwoko bwayo.

Ugereranyije muri rusange umukinnyi wa Golf ajya mu kibuga ahagaze byibuze miliyoni 2 Frw kugeza kuri 5 Frw usibye ko ibibuga byinshi harimo n’ibyo mu Rwanda bikodesha cyangwa bigatiza abakinnyi ibikoresho.

Umukinnyi wa Golf aba ari mu kibuga afite ibikoresho byibuze bya miliyoni 2 Frw
Nsanzuwera yifuza kuzakina US PGA Tour ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uturindantoki two muri Golf dushobora kugura ibihumbi 80 Frw
Igikapu cya Golf kiboneka guhera kuri miliyoni 1,5 Frw kugeza muri 5 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .