00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Paris yaheje abakinnyi bo mu Burusiya, aha ikaze Abanya-Israel mu Mikino Olempike

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 March 2024 saa 03:07
Yasuwe :

Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yavuze ko yizeye ko abakinnyi b’Abarusiya batazemererwa kwitabira Imikino Olempike n’ibirori byo kuyitangiza mu gihe Abanya-Israel bahawe ikaze.

Hidalgo yabigarutseho mu gihe abategura Imikino Olempike ya Paris 2024 bitegura uburyo bazahangana n’ibibazo bishobora guturuka ku ntambara yo muri Ukraine n’iyo muri Gaza.

Komite Olempike Mpuzamahanga ifata umwanzuro kuri ibi bibazo, itegerejweho gufata icyemezo niba abakinnyi b’Abarusiya n’Abanya-Belarus bazemererwa kwitabira ibirori bitangiza imikino y’uyu mwaka kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama.

Kuri ubu, abakinnyi b’Abarusiya n’Abanya-Belarus ntibemerewe kwitabira imikino bahagarariye ibihugu byabo, ahubwo bemerewe kwitabira nk’abakinnyi ku giti cyabo, ndetse n’indirimbo z’ibyo bihugu ntiziririmbwe.

Mu kiganiro yagiranye na Reuters, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yagize ati "Nahitamo ko bataza."

Mu cyumweru gishize, Komite Paralempike Mpuzamahanga (IPC) yatangaje ko abakinnyi bo mu Burusiya na Belarus bazitabira Imikino Paralempike batemerewe kugera ahabera ibirori byo kuyitangiza.

Anne Hidalgo yakomeje agira ati "Ntabwo twabifata nk’aho [gutera Ukraine bikozwe n’u Burusiya] bitabayeho. Ntabwo twabifata nk’aho Putin atari umunyagitugu uyu munsi ushyira u Burayi bwose mu bibazo."

Abajijwe ku kwitabira Imikino Olempike kw’Abanya-Israel mu gihe intambara yo muri Gaza ikomeje nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira, Hidalgo yavuze ko utabigereranya n’u Burusiya.

Ati "Guhana Israel mu bijyanye n’Imikino Olempike na Paralempike ntibyakabaye ikibazo kuko Israel ni igihugu kigendera kuri demokarasi."

Komite Olempike Mpuzamahanga ntiyigeze ishyiraho umupaka ku kwitabira iyi mikino kw’abakinnyi b’Abanya-Israel.

Meya wa Paris yemeje ko mbere y’Imikino Olempike, mu birori bizaba hazibukirwamo abakinnyi b’Abanya-Israel bahitanywe n’ibitero byabagabweho mu Mikino Olempike yabereye i Munich mu 1972.

Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, ntiyumva uburyo abakinnyi bo mu Burusiya bakwitabira ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ya 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .