Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, ni bwo Pendik Belediyesi yakinnye umukino wa nyuma wa Shampiyona, inganya na Alves Cabro igitego 1-1.
Icyizere cyo gutwara iki gikombe cyatangiye ku mukino uheruka wakinwe mu cyumweru gishize, aho Pendik yatsinze Konya igitego 1-0 igahita irusha iyikurikiye atanu.
Imanirutabyose Patrick na Gatete Fidèle ni bo bageze muri iyi kipe mbere mu 2022, bayisanga ku mwanya wa gatanu wa Turkish Super League baza kwiyongeraho na mugenzi wabo, Ntambara Jean Paul mu 2023 bafatanya urugendo rwo kugera ku gikombe cy’uyu mwaka.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Ruhago y’Abafite Ubumuga, Gatete Fidèle, yavuze ko ari urugendo rwari rukomeye ariko bashimira Imana yabaye mu ruhande rwabo.
Ati “Urugendo ntirwari rworoshye kuko hari amakipe akomeye tutumvaga ko twatsinda cyane ko harimo n’ayakinnye Champions League. Muri ayo makipe kandi harimo abakinnyi bakinira nk’imwe mu makipe akomeye muri uyu mukino.”
“Twakomeje kwitwara neza kugeza dutwaye igikombe ndetse ubu dushimira Imana ko yatubaye hafi kugeza ubu.”
Aba bose kandi bagomba guhita batangira imyiteguro yo kuzahagararira u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga (AAFCON) kizabera i Cairo mu Misiri.
Pendik Belediyesi kandi yahise ibona n’itike yo kuzakina imikino ya Turkish Super Cup mbere y’uko batangira umwaka ukurikiraho ya Shampiyona.
Shampiyona ya Turikiya ya Amputee Football igizwe n’amakipe 14, niyo ya mbere ku Isi muri uyu mukino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!