00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pendik ikinamo Gatete, Ntambara na Imanirutabyose yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 March 2024 saa 04:47
Yasuwe :

Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Turkey ya Ruhago y’Abafite ubumuga, bayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2023-24.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, ni bwo Pendik Belediyesi yakinnye umukino wa nyuma wa Shampiyona, inganya na Alves Cabro igitego 1-1.

Icyizere cyo gutwara iki gikombe cyatangiye ku mukino uheruka wakinwe mu cyumweru gishize, aho Pendik yatsinze Konya igitego 1-0 igahita irusha iyikurikiye atanu.

Imanirutabyose Patrick na Gatete Fidèle ni bo bageze muri iyi kipe mbere mu 2022, bayisanga ku mwanya wa gatanu wa Turkish Super League baza kwiyongeraho na mugenzi wabo, Ntambara Jean Paul mu 2023 bafatanya urugendo rwo kugera ku gikombe cy’uyu mwaka.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Ruhago y’Abafite Ubumuga, Gatete Fidèle, yavuze ko ari urugendo rwari rukomeye ariko bashimira Imana yabaye mu ruhande rwabo.

Ati “Urugendo ntirwari rworoshye kuko hari amakipe akomeye tutumvaga ko twatsinda cyane ko harimo n’ayakinnye Champions League. Muri ayo makipe kandi harimo abakinnyi bakinira nk’imwe mu makipe akomeye muri uyu mukino.”

“Twakomeje kwitwara neza kugeza dutwaye igikombe ndetse ubu dushimira Imana ko yatubaye hafi kugeza ubu.”

Aba bose kandi bagomba guhita batangira imyiteguro yo kuzahagararira u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga (AAFCON) kizabera i Cairo mu Misiri.

Pendik Belediyesi kandi yahise ibona n’itike yo kuzakina imikino ya Turkish Super Cup mbere y’uko batangira umwaka ukurikiraho ya Shampiyona.

Shampiyona ya Turikiya ya Amputee Football igizwe n’amakipe 14, niyo ya mbere ku Isi muri uyu mukino.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Ruhago y’Abafite Ubumuga, Gatete Fidèle yavuze ko gutsinda imikino ikomeye byabagejeje ku gikombe
Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik bayifashije gutwara Igikombe cya Shampiyona
Gatete Fidèle yishimira Igikombe cya Shampiyona
Pendik ikinamo Gatete, Ntambara na Imanirutabyose yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .