00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yifuza ihagarikwa ry’imirwano muri Ukraine mu gihe cy’Imikino Olempike

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 March 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko azasaba Ukraine n’u Burusiya guhagarika imirwano mu gihe cy’Imikino Olempike izabera i Paris hagati ya tariki ya 26 Nyakanga n’iya 11 Kanama 2024.

Uyu ni umuhango wa kera wakorwaga (intambara zigahagarara) mbere y’iminsi irindwi ngo iyi mikino ibe ndetse n’indi irindwi nyuma, kugira ngo abakinnyi n’irushanwa muri rusange bigende neza mu mutekano usesuye.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru ryo muri Ukraine, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko azasaba ko uyu muhango n’uyu mwaka wazakurikizwa.

Yagize ati “ Bizasabwa,”

Abajijwe ku cyo atekereza ku kuba abakinnyi bo mu Burusiya na Belarus bazakina ku giti cyabo (nta gihugu bahagarariye), Macron yasubije ko igihugu cyakira iyi mikino gisabwa gukurikiza icyo komite iyitegura yagennye.

Komite Olempike Mpuzamahanga iherutse gukomorera abakinnyi baturuka mu Burusiya na Belarus batsindiye itike yo kwitabira iyi mikino na kuzakina ku giti cyo.

Bimwe mu byasabwe kugira ngo bemerewe gukina iyi mikino harimo kwitabira nta mabendera y’ibihugu, nta birango byabyo ndetse n’indirimbo zibyuhahiriza.
Abakinnyi bakomoka muri ibi bihugu byombi bahagaritswe nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine muri Gashyantare 2022.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko hazabaho ubusabe bwo guhagarika imirwano iri hagati ya Ukraine n'u Burusiya mu gihe cy'Imikino Olempike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .