00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taekwondo: Abarimu bakuru mu Rwanda bakoze ibizamini bya Dan ya gatanu

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 11 March 2024 saa 10:48
Yasuwe :

Abarimu batanu b’umukino wa Taekwondo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 bakoze ibizamini by’umukandara w’umukara bibazamura mu ntera bava ku rwego rwa kane (4th Dan) bajya ku rwa gatanu (5th Dan).

Ni igikorwa cyabereye ku Kicukiro kiyobowe na Master JI-MAN Jeong we usanzwe afite Dani ya gatandatu akaba ari na we wabakoresheje ibizamini.

Abitabiriye ibi bizamini ni Master Dr. David Hakizimana usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino, Master Bagabo Placide wigeze kuriyobora, Master Mbonigaba Boniface, umunyamabanga wa federasiyo, Master Nkwiro Patrick, umubitsi ndetse na Master Eugene Ntawangundi.

Aba bakaba kandi bakoranye na Instructor Iyumva Regis ushaka kuva ku mukandara w’umukara urwego rwa gatatu (3rd Dan) akajya ku rwego rwa kane (4th Dan).

Ibizamini byose byagenze neza muri rusange ndetse icyizere ni cyose ku babikoze.

Master JI-MAN Jeong wabikoresheje na we yatangaje ko ababikoze biteguye neza bigaragara gusa ngo na we ategereje gukosora akamenya abatsinze neza n’abatashoboye gutsinda neza.

Abakoze ibizamini bya Dani ya gatanu ni abari barabonye Dani ya kane mu 2018 kimwe n’uwakoze ibya Dani ya kane. Amategeko ya Kukkiwon nk’urwego rukuru rwa Tekiniki muri Taekwondo ku Isi ateganya ko umuntu amara igihe mu myaka kingana n’umubare wa Dan afite kugira ngo yemererwe gukora ibizamini by’umukandara w’umukara ku rwego rwisumbuyeho.

Seniors Masters ba Taekwondo n'ubundi basanzwe mu buyobozi bw'uyu mukino
Ibizamini ngo byagenze neza muri rusange
Master JI-MAN Jeong wakoresheje ibizamini yashimye ababikoze uko biteguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .