00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Umukunzi wa Sabalenka yitabye Imana bitunguranye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 March 2024 saa 02:56
Yasuwe :

Nimero ya kabiri ku Isi muri Tennis, Aryna Siarhiejeŭna Sabalenka, yabuze uwari umukunzi we Konstantin Koltsov witabye Imana ku buryo butunguranye azize kuvura kw’amaraso.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024, ni bwo Ikipe ya Pittsburgh Penguins y’umukino wa Hockey yakiniye akanabera umutoza yemeje urupfu rw’uwahoze ari umukinnyi wayo mu butumwa yanyujije ku rukuta twa Telegram.

Konstantin Koltsov w’imyaka 42 yari amaze gusoza amasezerano ye y’imyaka ibiri muri Pittsburgh Penguins nk’umutoza, avuga ko atifuza kuyongera ndetse akaba yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aha hari mu rugendo rwo guhura n’umukunzi we Sabalenka uri Miami aho ari gutegura imikino mpuzamahanga ya Miami Open gusa bakaba batari bagahuye. Ni umukino wari uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe.

Ibitangazamakuru byo muri Beralus ahakomoka aba bombi, byakomeje kwandika ko uyu mugabo yazize kuba amaraso ye yagize ikibazo cyo kuvura bigatuma umutima uhagarara.

Asize abana batatu yabyaranye n’umugore wa mbere Julia bakaza gutandukana mu 2020 mbere yo gukundana na Sabalenka.

Sabalenka yakoze amateka yo kwegukana rya Australian Open inshuro ebyiri zikurikiranya, muri Mutarama aritwara nk’umukinnyi ku giti cye nta gihugu ari gukinira kuko Belarus avukamo yashyigikiye u Burusiya mu ntambara yateyemo Ukraine bityo igikombe yahawe nta gihugu cyashyizweho.

Konstantin Koltsov yitabye Imana, yari asanzwe ari umutoza w'umukino wa Hockey
Aryna Siarhiejeŭna Sabalenka yabuze umukunzi we mu gihe yiteguraga imikino ya Miami Open
Umukunzi wa Aryna Siarhiejeŭna Sabalenka yitabye Imana azize kuvura kw'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .