00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwishingizi ni ngombwa: Muhire yahishuye ibanga ryo gukina ‘Speed Skating’ nta nkomyi (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 March 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Umukino wo kurushanwa kugendera ku nkweto z’amapine ‘Speed skating’, ni umwe mu yamaze gutera imbere mu bihugu bikomeye bitandukanye, u Rwanda nka kimwe mu biri mu nzira y’amajyambere niho rugana.

Nubwo tubivuga gutyo ariko hari benshi bamaze imyaka myinshi bawukina gusa bakitsa ko kuba abantu bitinya, nta bwishingizi bagira ndetse n’imihanda itabereye uyu mukino bikiri imbogamizi.

Uyu mukino ni imwe mu igomba kuzamuka kuko unogeye ijisho ku buryo watanga umusanzu ku rugendo rw’u Rwanda rwo kuba igicumbi cy’imikino itandukanye.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Muhire Theogene ukina akanigisha uyu mukino, yagaragaje ko hari byinshi byo kwitabwaho ku mukinnyi wa Speed skating ahanini bishamikiye ku bwirinzi.

Ati “Uyu ni umukino usaba imbaraga, ubwitange ndetse no guhozaho. Icyo gihe rero bisaba kwitwararika mu muhanda kuko uba uhanganye n’ibinyabiziga. Icyingenzi kiruta ibyo byose ni ukuba ufite ubwishingizi kuko isaha n’isaha wagira impanuka itunguranye.”

Muhire watangiye gukina mu 2010 avuga ko nubwo ari siporo, yakuyemo izindi nyungu zirimo kuba adakangwa n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo kuko agendera ku mapine ye akagera mu kazi ke ka buri munsi.

Uyu mukinnyi kandi yabitweretse ubwo yahagurukaga i Nyanza ya Kicukiro akerekeza mu Karere ka Bugesera ku kibuga cya Fields of Dream gisanzwe gikinirwamo n’amagare ariko we akacyifashisha kuko kugeza ubu urebye nta kibuga cy’uwo mukino kiraboneka mu Rwanda.

Abifashijwemo n’Ikipe ye ya Rwanda Bullet Skaters, uyu mukino umwunganira mu kubona amikoro yo kumutunga ndetse agafasha abana bato kuwukunda no kuwukina.

Nyuma y’uko mu 2023 havutse Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, hari byinshi rigisabwa birimo gushyira imbaraga mu mikino, kubaka ibikorwaremezo byawo, gufasha amakipe kubona ubuzima gatozi ndetse no gushyiraho amarushanwa atandukanye kandi akomeye.

Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .