00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo mu marushanwa Nyafurika ya Volleyball

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 August 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, ikipe y’igihugu ya volleyball y’abatarengeje imyaka 21 nibwo itangira imikino nyafurika iri kubera muri Tunisia.

Kuri iki Cyumweru ikipe y’u Rwanda yamenye itsinda iherereyemo muri aya marushanwa. Yisanze mu itsinda rya B, ihuriyemo na Misiri, Cameroon na Libya.

Ikipe y’u Rwanda ihagarariwe n’abakinnyi 12 bayobowe na Dominique Ntawangundi nk’umutoza mukuru, izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, ihura na Misiri saa tanu z’amanywa.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21 muri Volleyball isanzwe yitwara neza muri iri rushanwa, kuko mu mwaka wa 2010 yegukanye umwanya wa kane.

Muri 2013 yarangije iri ku mwanya wa gatatu, yemererwa no gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Turikiya. Iyi kipe kandi mu 2018 yasoje iri ku mwanya wa kane.

Ikipe y'u Rwanda ihagarariye igihugu mu marushanwa y'abatarengeje imyaka 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .