Kuri iki Cyumweru ikipe y’u Rwanda yamenye itsinda iherereyemo muri aya marushanwa. Yisanze mu itsinda rya B, ihuriyemo na Misiri, Cameroon na Libya.
Ikipe y’u Rwanda ihagarariwe n’abakinnyi 12 bayobowe na Dominique Ntawangundi nk’umutoza mukuru, izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, ihura na Misiri saa tanu z’amanywa.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21 muri Volleyball isanzwe yitwara neza muri iri rushanwa, kuko mu mwaka wa 2010 yegukanye umwanya wa kane.
Muri 2013 yarangije iri ku mwanya wa gatatu, yemererwa no gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Turikiya. Iyi kipe kandi mu 2018 yasoje iri ku mwanya wa kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!