Ikoraniro ry’umwaka wa 2022 rifite umutwe uvuga ngo "Duharanire Amahoro" ririmo gukurikiranwa n’abantu bari mu bihugu 239 mu ndimi zirenga 500, dore ko riba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni ikoraniro ribaye mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye by’ubukungu bwatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’intambara iri kubera muri Ukraine, byagize ingaruka ku ituze rya benshi ku Isi.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda Habiyaremye Jean d’Amour, yagize ati "Iri Koraniro ni gihamya igagaraza uburyo hari umuryango mpuzamahanga ugenda ugera ku mahoro muri iki gihe, kuko ugizwe na za miliyoni z’abantu bunze ubumwe ndetse no mu bice by’isi birimo amakimbirane, urugero nko muri Ukraine n’u Burusiya."
Yongeyeho ati "Amahame asuzumwa muri iryo Koraniro arenze kure cyane imipaka y’ibihugu, amoko n’indimi abantu bavuga. Abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango bungukirwa cyane no kuzakurikirana iri koraniro.”
Hashize imyaka isaga ijana Abahamya ba Yehova bakora amakoraniro hirya no hino ku isi.
Biteganyijwe ko iryo koraniro rizakorwa mu minsi itandukanye hagati ya Nyakanga na Kanama uyu mwaka.
Buri munsi hari ingingo zizajya ziganirwaho nk’uburyo urukundo rutuma abantu bagira amahoro yo mu mutima, akamaro ka Bibiliya mu kugira amahoro mu muryango, uburyo umuntu yagira amahoro n’ubwo yaba yugarijwe n’ibibazo, n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!