00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kuregwa muri RIB, kwita itorero ibisambo no kwa shitani: Gitwaza yagarutse i Kigali arinigura

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 July 2022 saa 11:29
Yasuwe :

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu yari amaze akorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 21 Nyakanga 2022, ni bwo Dr Gitwaza yongeye guhagarara mu rusengero rwe rwa Zion Temple mu Gatenga nyuma y’igihe kirekire ababwiriza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Akigera ku ruhimbi yakiranywe ibyishimo byinshi nyuma y’imyaka itatu yari amaze akorera ivugabutumwa hanze y’u Rwanda.

Yabwiye abakirisitu ko yagowe no gusura abo mu Rwanda kuko yari ku ishuri aho ari kwiga “Indimi za Bibiliya za Kera’’ zirimo Igiheburayo.

Ati “Byambereye imbogamizi zo kudahita nza kuko nari mfite ibizamini. Ndashimira Imana ku bw’urukundo mwerekanye.’’

Ku wa 6 Mutarama 2019 ni bwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yasezeye ku bakirisitu ba Zion Temple mu Gatenga. Yari yerekeje muri Amerika aho yagombaga gukora ivugabutumwa ndetse akimura icyicaro cya Zion Temple cyabaga i Atlanta, cyajyanywe i Dallas muri Leta ya Texas ari na ho yari amaze iminsi abarizwa mbere yo gusubira mu Rwanda.

Icyo gihe yanabatangarije imishinga itanu yo gushyigikira umurimo w’Imana mu 2019, yari ihagaze miliyoni zisaga 540 Frw.

Mu 2020 ni bwo Gitwaza yavuye mu Rwanda.

Ari imbere y’abakirisitu be mu Gatenga mu ijoro ryo ku wa Kane, Dr Gitwaza yabashimiye ko bagaragaje kumvira kugeza no ku bashotoranyi.

Ati “Mwabaye abanyamahoro murasenga. Mwandushije gukiranuka, sinzi ko mba narabishoboye. Umuntu akagucokoza ugaceceka, akagukoraho ukigirayo, mwageze ku musaraba. Mwerekanye gukura.’’

Yanashimye uko bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi ko Isi yose yabikurikiranaga.

  Yashimye abakirisitu bicaye hamwe ntibasohoke mu rusengero

Rimwe na rimwe, amatorero yegamiye ku bantu ku giti cyabo, iyo badahari hari ubwo abayagana bagabanuka, bakajya guteranira mu yandi materaniro.

Apôtre Dr Paul Gitwaza we yashimye abayoboke be ko bumviye, bakaguma ku rugo.

Ati “Umukirisitu ubona Pasiteri Gitwaza yagiye, Pasiteri Emma yagiye, na we akajya kurira iw’abandi, si imfura. Bagaruka na bo bakaba bateye intebe hano, nturi imfura. Imfura yishimira inzara y’iwabo, ikishimira guhaga kw’iwabo. Mwarakoze ko mwagumye mu rugo. Imana ibahe umugisha.’’

Usibye abakirisitu bashobora kudateranira muri Zion kuko Gitwaza adahari, yanahishuye ko hari abakozi b’Imana bababwiraga ko atazagaruka.

Ati “Abo bakirisitu babandikiraga babasubiza ko bafite iwabo, yagaruka atagaruka. Ubwo butumwa mwarabuduhaga bukadufasha. Mwarageragejwe ariko mwatsinze ibigeragezo.’’

  Zion Temple yaratutswe, yitwa iy’ibisambo no kwa shitani!

Dr Gitwaza yashimye abakirisitu bashya binjiye muri Zion Temple mu gihe abandi bayitukaga.

Ati “Mwe mwaje gukora iki kwa Shitani? Ko bavuga ngo ni kwa Shitani, abandi ngo ni ku bisambo. Mwe mwaje gute? Ko mwirengagije ibyo bitutsi badutuka, amagambo mabi yose ashoboka kandi muzi ariko mwaranze muraza, murashaka iki?’’

Mu majwi yo hasi bamusubije ko bakurikiye “Imana iri muri we.’’

Yakomeje avuga ku magambo bamuvugaho ati “Ibisambo bya mbere nitwe, abasambanyi ba mbere ni twe. Abarozi ba mbere ni twe, aba illuminati ba mbere ni twe, inzoka n’amasanduku ni twe. Mwe ibyo byose mubirengaho mugashaka iki?’’

Yakomeje ati “Mwamenye gutandukanya ikinyoma ariko mwasaba gihamya bakayibura.’’

Ubwo yakirwaga, urusengero rwari rwuzuye abiganjemo urubyiruko. Ni intambwe Gitwaza yavuze ko ishimishije cyane.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yiniguye avuga ku ngingo zitandukanye zirimo ibyo yavuzweho ko atazagaruka mu Rwanda n'ibyo gutumizwa na RIB kubera ubwambuzi bushukana mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro

  Ukuri ku guhamagazwa na RIB

Dr Gitwaza yashimye abayoboke be batemeye ibinyoma by’abavugaga ko atazagaruka mu gihugu.

Yababajije ati “Nababwiye ko nzagaruka. Mwarakoze kutemera ibinyoma by’abababwiye ko ntazagaruka. Nonese narababeshye cyangwa sinababeshye? Ugende ubwire uwakubuzaga amahoro, uti ‘noneho yaje’.’’

Yahise akomoza ku nkuru zavuzwe ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Aseka cyane, yagize ati “Umuntu yaravuze ngo RIB yanyoherereje ‘convocation’ ngo barantegereje ko bazanzana mu mapingu. Ndavuga ngo ‘nde?’. Simbabeshye karankanze. Sinategereza ko RIB intumiza, mfite icyaha naza. Kuki ndinda kugora RIB ikoresha telefoni na ‘convocation’. Biriya byose ni ibinyoma.’’

Yavuze ko ubu butumwa bugenewe ababikoze kuko ‘babeshye cyane’.

Yakomeje ati “Hari umugore wavuze ko namwibye ama-diamant afite agaciro k’ibihumbi 20$. Ubu mwe mwabinyima mbabwiye ngo ngiye gupfa mumpe ibihumbi 20$? Ntimwayashakisha? Hari ikinyoma kidafata. Mfite abahungu bakora na bo akazi kabo kayabona. Nta diamant nibye rwose.’’

Mu Ukwakira 2021 ni bwo Umugore witwa Salukombo Faruda Mamissa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yakorewe ubwambuzi bushukana mu 2015.

Mu bo yashyize mu majwi harimo Apôtre Gitwaza ndetse na Rugema Gad na Rugwizangoga Edison yise abapasiteri muri Zion Temple. Yavuze ko bahuriye i Rubavu bemeranywa guteranya igishoro bagatangira ubucuruzi bwa zahabu na diamant ariko akaza kwamburwa ibihumbi 20$.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabwiye abakirisitu be ko ibyo byose byakozwe mu mugambi wo kumuharabika kandi ari ibinyoma.

Yavuze ko hari abantu bashaka abo begekaho ibintu kugira ngo babone uko basinzira, bace ku mbuga nkoranyambaga abantu bamushime anarebwe cyane.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yagarutse mu Rwanda mu gihe Itorero rye Zion Temple ryitegura Igiterane cy’Ububyutse ‘‘Africa Haguruka’’ kigiye kuba ku nshuro ya 23.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi yageze i Kigali nyuma y’igihe akorera mu ivugabutumwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .