00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Dr Gitwaza yakomoje ku ruhare rw’Itorero Zion Temple mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 August 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Ku wa 11 Nyakanga 1999, ni bwo abagera ku 120, bahawe ubutumwa n’Imana bwo kuyubakira Umusozi bakawita ‘Zion Temple Celebration Center’ nyuma y’imyaka hafi itanu bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bashyiraho ibicaniro by’amasengesho.

Abo bantu bari barangajwe imbere n’Intumwa y’Imana [Apôtre] Dr Paul Muhirwa Gitwaza bumviye ijwi ry’Imana batangiza Itorero rya Zion Temple ku Musozi wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Uyu munsi intama zaramukurikiye, inkuru nziza ya Kirisitu yaramamajwe iva mu Rwagasabo igera no ku mpera z’Isi.

Imibare igaragaza ko Zion Temple Celebration Center imaze kwaguka kuko ifite amashami arenga 148 ku Isi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo mu Karere nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ahandi.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2019, Apôtre Dr Gitwaza, yavuze ko itorero ryashinzwe mu 1999, ariko we n’abo bafatanyije kurishinga bari bamaze imyaka irenga ine bazenguruka igihugu bakora amasengesho.

Ati “Tuyitangira turi abantu 120, ariko mbere y’uko itangira twafashe imyaka itatu cyangwa ine dusenga, ariko nako nzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu nshyiraho ibicaniro by’amasengesho noneho Imana iza kumbwira kuyubakira umusozi.”

Umusanzu mu iterambere

Mu myaka 23 rimaze, Itorero rya Zion Temple ryakoze ibitagaragarira amaso ya muntu birimo gusana imitima y’abantu ndetse n’ibigaragara birimo kubaka amashuri n’amavuriro.

Apôtre Dr Gitwaza ati “Kuba nakwicarana uyu munsi na Robert wenda yavuye muri Uganda nanjye mva muri RDC, kubera Yesu tukicarana tukaba inshuti, icyo ni ikintu gikomeye cyane. Uyu na we yavuye i Burundi tukicara tugakorana kandi duhujwe n’amaraso ya Yesu, icyo ni ikintu gikomeye cyane.”

Yavuze ko ibifatika birimo amashuri kuva ku y’incuke kugeza ku yisumbuye ndetse hari n’umushinga wo kubaka kaminuza y’icyitegererezo mu Rwanda.

Ati “Ibigaragara, dufite amavuriro, nk’ivuriro rya Kicukiro dukorana n’Akarere ka Kicukiro.”

“Dufite ivuriro hariya rikomeye cyane Zion Temple itera inkunga, igafasha n’abakozi baho, agace dutuyemo ka Gatenga hari n’ubwo aba Gikondo bazaga ugasanga abarwayi babaye benshi, iyo ni Zion Temple ibafasha, igatanga na mituweli ku miryango idashobora kwishyura ibitaro.”

Ubuyobozi bwa Zion Temple kandi butangaza ko iri torero rifite amakoperative afasha abaturage kwibeshaho, gucuruza, imishinga y’inkoko n’andi matungo magufi.

Ati “Zion Temple ifite abantu benshi yishyurira amashuri hari abo twishyuriye kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza abandi bararangije.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi avuga ko iri torero rimaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko buri mwaka hari abantu itorero ryishyurira mituweli, aborozwa inka n’andi matungo magufi.

Avuga kandi binyuze muri Radio na Televiziyo by’iri torero, abantu babasha kwigishwa inyigisho zaba iz’agakiza ndetse n’iz’ubuzima busanzwe.

Zion Temple, Ambasaderi w’u Rwanda mu mahanga

Itorero rya Zion Temple rikorera mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi. Muri byo, abasengera muri iri torero barimo Abanyarwanda, Abanyafurika n’abaturage babyo muri rusange.

Buri torero riba rifite umwihariko wo kubwiriza mu Kinyarwanda, baba bavuga Icyongereza hakajyaho umusemuzi.

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko ibyo bifasha itorero mu kumenyekanisha u Rwanda. Ati “Zion Temple iri mu matorero, avugira u Rwanda kandi idahembwa nka Ambasade. Uhereye kuri njye, njya mu bihugu bikomeye nkabikora nkana nkanga kuvuga ururimi rwabo nkavuga nti ndabwiriza mu Kinyarwanda nkababwira nti nimunshakire umusemuzi kugira ngo babaze bati ese urwo ni uruhe rurimi?”

Yakomeje agira ati “Iyo utangiye kuvuga ururimi, bati urwo rurimi ni urw’ikihe gihugu, bati ni u Rwanda, bakajya muri Google, ngo eeh ngo hamwe habaye Jenoside? Uti yego, bati ariko ubu ndasoma bimeze neza! Uti ni urwo ni u Rwanda.”

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko kuba kuri uyu munsi nta hantu na hamwe wajya ku Isi ngo usange batazi u Rwanda, kandi ari ibintu Zion Temple yagizemo uruhare rukomeye.

Ibi bishimangirwa n’Umupasiteri Zion Temple ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Biribuze Claudine, uvuga ko iri torero ryabafashije guhuza imico nk’abantu bafite inkomoko mu bihugu bya Afurika.

Ati “Twebwe nk’aba-Diaspora hari ibyo twabonye byiza, nk’Abirabura bagiye kuba muri Amerika, abenshi bagira ikibazo cya gakondo yabo. Ariko aho Zion Temple iziye, kubera ko bakoresha ururimi rwacu, abana bacu bamenya aho bakomoka.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo abana bacu ubu barumva ko ari Abanyarwanda, barumva ko ari Abarundi cyangwa abanye-Congo. Icyo ni ikintu gikomeye umuntu wese yashimira Zion Temple.”

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko uburyo Itorero rya Zion Temple ryubatse butuma rizaramba imyaka amagana n’amagana, cyane ko we icyo akora ari ukwimika abayobozi baryo, akabaha ubushobozi ubundi akajya gufungura amatorero ahandi.

Pasiteri Biribuze Claudine avuga ko Zion Temple yabaye igisubizo ku Banyafurika baba muri Diaspora
Icyicaro cya Zion Temple Celebration Center mu Rwanda giherereye mu Gatenga
Itorero Zion Temple rikomeje kwagura amarembo hirya no hino
Itorero rya Zion Temple Celebration Center riherutse kugura urusengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .