00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ku masezerano y’Imana ku Rwanda na Afurika, intambara ya Ukraine n’ibindi (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 August 2022 saa 01:52
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries ukomokaho Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yagaragaje ko hari amasezerano Imana yari yarahaye Umugabane wa Afurika arimo Isoko Rusange rya Afurika ndetse hari n’ay’u Rwanda arimo kwakira inama zikomeye n’ibindi bikorwa.

Ni ubutumwa yatangiye ku Musozi wa Giheka, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ubwo yatangizaga ku mugaragaro Igiterane ‘Africa Haguruka’ cyatangiye ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022.

Africa Haguruka iri kuba ku nshuro ya 23. Iy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Afurika, Ramburira amaboko yawe Imana”. Yakomotse ku murongo wo muri Bibiliya mu Gitabo cya Zaburi 68:31; hagira hati ‘Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho’.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Africa Haguruka y’uyu mwaka idasanzwe kuko ibaye nyuma y’ibihe bitoroshye aho hashize imyaka ibiri Isi n’u Rwanda muri rusange ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Avuga kandi ko “Africa Haguruka ku nshuro ya 23 ntisanzwe kandi kuko uyu munsi wanditswe mu mateka ya Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center. Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Zion Temple, tubashije guteranira hamwe ku Musozi w’Amasezerano Herumoni, hano mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu Mudugudu wa Giheka.”

“Wowe waje hano, wanditse amateka atazibagirana. Uhabwe umugisha mwinshi. Munyemerere mbasabe twongere duhe Imana amashyi n’impundu kuko ari iyo kwizerwa.”

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Umugabane wa Afurika urimo kugenda utera imbere mu Bukirisitu kuko bwa mbere mu mateka y’Isi, mu 2018, umubare w’abakirisitu muri Afurika waruse abari ku yindi migabane. Uyu munsi uyu mugabane ufite abakirisitu bakabakaba miliyoni 650.

Yakomeje agira ati “N’uyu munsi Afurika ifite abahungu n’abakobwa iri gutuma mu mahanga kubwira abantu ko Yesu akiza. Uyu mugabane wacu kandi ufite abantu basaga miliyoni 400 batarumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu ariko mu guhaguruka kwa Afurika.”

Gusa iyi Ntumwa y’Imana ivuga ko biteye agahinda kuba Afurika ifite ibyo utungisha amahanga ariko wo ugasigara ushonje, usabiriza amafaranga agenewe kuwufasha.

Ati “Ese mvuge iby’umutungo wa Afurika utungisha abandi, ukabateza imbere ariko twebwe ba nyirawo tugasigara dusabiriza amafaranga agenewe kudufasha, rimwe na rimwe bakanayaduha binepfaguza?”

“Icyo ntashidikanya ni uko iyo bwije cyane, umuseke uba ugiye gutambika. Uyu munsi Imana iratwibutsa ngo duhaguruke turabagirane kuko hari ibyiringiro bitagajuka ko Afurika izahaguruka.”

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko mu 2000, ubwo yatangizaga Africa Haguruka nta wari kwemera ko igihe kizagera u Rwanda rukakira Inama ya Commonwealth izwi nka CHOGM.

Ati “Ese ntimwari muhari Imana isezeranya ko imikino n’inama zikomeye, zirimo abacuruzi n’abakuru b’ibihugu bizajya bisimburana muri iki gihugu? Ese hari uwari kwemera ko ibihugu bya Afurika bizasinya amasezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi nta mipaka, wari kubyemera? Uyu munsi Afurika yasinye amasezerano y’Isoko Rusange (African Continental Free Trade Area).”

Intumwa y’Imana yavuze ko kuba ibyo Imana yasezeranyije Afurika n’u Rwanda muri rusange yarabikoze, igihe kigeze ngo abatuye uyu mugabane bahaguruke barabagirane, bayiramburire amaboko.

Ati “Ubu wadoda ishati yawe nziza ya Made in Rwanda ukayicuruza muri Misiri na Nigeria udatanze imisoro. Ni nde se wari kwemera ko Zion Temple izagaba amashami arenze 100 akwiriye Isi yose?”

“Ubwo ibyo Imana yavuze yanabikoze, rero njye na we reka duhaguruke turabagirane maze twemere kuramburira Imana amaboko, ntiyivuguruza kandi ntibeshya, izahagurutsa uyu mugabane wacu.”

  Covid-19 yazambije ibintu

Imibare itangwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe binyuze mu Kigo cya CDC Africa (Centre for Disease Control and prevention) igaragaza ko kugeza ubu Afurika yatakaje abana bagera ku 255.244 bazize icyorezo cya Covid-19.

Apôtre Dr Gitwaza agaragaza ko muri rusange iki cyorezo cyasubije Afurika inyuma mu iterambere.

Ati “Covid-19 yasubije inyuma iterambere mu bihugu byinshi ku rwego rukabije. Ubukungu bwa Afurika bwasubiye inyuma nibura ho imyaka 25, kuko umusaruro mbumbe (GDP) waguye ku kigero cya 2,1% mu mwaka wa 2020.”

Yakomeje agira ati “Abanyafurika barenga miliyoni 30 batakaje akazi kabo hanyuma abagera kuri miliyoni 26 bagwa mu cyiciro cy’ubukene bukabije. Ibihugu byacu byinshi byugarijwe n’imyenda kandi muri ibi bihe byarakomerewe cyane. Nibura ibihugu 15 bya Afurika byaguye mu mwenda ukabije kubera COVID-19 (debt distress), ku buryo igihugu nka Zambia cyageze aho bita muri ‘Danger Zone’.”

Avuga ko ubu buri muturage wa Zambia avuka nibura afite ideni ringana na 1.040$.

  Afurika ikeneye kwikorera imiti n’inkingo

Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko Afurika igikeneye iterambere mu bijyanye n’ubuzima n’ubwo hari ibihugu nka Afurika y’Epfo, Kenya na Maroc byatangiye gukora imiti.

Apôtre Dr Gitwaza ati “Birababaje ko Umugabane wa Afurika ugitumiza imiti n’ibindi bikoresho byo kwivuza birenga ikigero cya 90%.”
“Mu gihe cya COVID-19 benshi mu Banyafurika batabawe na Tangawizi, imiravumba, inturusu, imibirizi n’indimu twasoromaga kuko imiti henshi yabonekaga bigoranye kandi ihenze.”

Imibare igaragaza ko buri mwaka muri Afurika abana barenga miliyoni 30 bicwa n’indwara ubundi zoroshye gukira iyo zivuwe neza cyangwa habonetse inkingo.

Ubusanzwe 99% by’inkingo zikenewe muri Afurika zajyaga zitumizwa mu mahanga.

Ku rundi ruhande ariko Apôtre Dr Gitwaza yagaragaje ko intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu kubaka urwego rw’ubuzima ari iyo kwishimira.

Ati “Munyemerere dushimire ubuyobozi bw’u Rwanda, bwashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’ubuzima, cyane cyane muri ibi bihe, kandi rwatangiye gahunda zo kubaka ibigo bikora imiti n’inkingo hano iwacu.”

  Ikoranabuhanga rikomeje kuba igisubizo…

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko kuba ikoranabuhanga rimaze gutezwa imbere haba muri Afurika no mu Rwanda ari ibintu byo kwishimira kandi bizarushaho gutuma Abanyafurika bahaguruka bakarabagirana.

Ikigo cya ITU (International Telecommunication Union) kigaragaza ko mu 2021, abagera kuri miliyoni 294 bakoreshaga internet mu buzima bwabo bwa buri munsi muri Afurika.

Nigeria iza ku is onga mu gukoresha internet muri Afurika, igakurikirwa n’Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Sudani, Sénégal n’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi, abantu bagera kuri 21% ni bo bishyurana bakoresheje Mobile Money. Kandi ibi bikaba byarakomotse mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Kenya ni yo yabimburiye abandi iciye mu buryo buzwi nka M-pesa.”

Yakomeje agira ati “Gucururiza kuri internet na byo biri gutera imbere muri Afurika. Imibare igaragaza ko ubucuruzi bwo kuri internet buzinjiza nibura miliyari 180$. Mu 2025 kandi buzakomeza gutera imbere kugera kuri miliyali 712$ mu 2050.”

  Ku ntambara ya Ukraine; dufite Imana ni yo izaturengera

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine, imibereho y’Abanyafurika ikomeje kugarizwa n’ibibazo.

Ni intambara yatumye kuva mu mpera z’Ukuboza 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyarazamutseho 75% ku Isi yose. Yatumye ibiciro by’ingano byikuba nibura inshuro 64%. Kandi yanagaragaje ko twebwe Abanyafurika ari twe dukwiye guhaguruka tukaramburira amaboko Imana kuko ari yo yonyine izatanga ubutabazi.

Ubusanzwe Ukraine yagemuraga ingano ku basaga miliyoni 400 barimo n’Abanyafurika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko Zimbabwe yashobora gutanga umusaruro uruta uwa Ukraine mu gihe ubuhinzi bwashyirwamo imbaraga kurusha uko bimeze.

Dr Gitwaza avuga ko ikindi cyagaragaye muri iyi ntambara ari uko gusonza kw’Abanyafurika kutababaje abandi.

Ati “Ubu ibihugu bikomeye bimaze gutanga akayabo k’amafaranga arenga miliyari 2000 yo gufasha abugarijwe n’intambara kuko u Burayi nabwo bwongeye kumvikanamo amasasu bwa mbere nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.”

Yakomeje agira ati “Bo bafite amafaranga, natwe Afurika ntazo dufite ariko dufite Imana ikomeye kuzisumba, ni yo izaturengera.”

Igiterane cya Africa Haguruka byatangiye ku wa 14 Kanama, bizarangira ku wa 21 Kanama 2022, bizarangwa n’ibikorwa birimo kugaruka ku masezerano Imana ifitiye Afurika n’abaturage bayo muri rusange.

Kanuma Jean Damascène ari mu bahanzi bafite izina mu muziki uramya ukanahimbaza Imana
Apôtre Dr Gitwaza yavuze ku masezerano y’Imana ku Rwanda na Afurika n'uko agenda asohora
Banyuzwe baramburira Imana amaboko
Gitwaza yashimye Imana ko u Rwanda rwahawe umugisha ndetse rusigaye rwakira inama mpuzamahanga n'ibikorwa bitandukanye
Byari ibihe by'umunezero ku bitabiriye itangizwa rya Africa Haguruka
Ni ubwa mbere Africa Haguruka yabereye ku Musozi wa Giheka mu Kagari ka Kagugu
Asaph Music International niyo yafunguye igiterane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Amabwiriza ya COVID-19 agamije kureba ko abantu bikingije byuzuye yubahirijwe
Apôtre Dr Paul Gitwaza n'umugore we Angelique Nyinawingeri basengeye u Rwanda muri iki giterane
Mu gutangiza Africa Haguruka havugijwe amahembe agaragaza ikimenyetso cy'intsinzi ku Rwanda n'Umugabane wa Afurika muri rusange

Amafoto: Zion Temple


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .