00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Mutabaruka yimitswe, yiha intego z’ibikorwa biganisha ku iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Bishop Mutabaruka Aphrodis yimitswe nk’Umushumba w’Itorero Siera Community Church, yizeza abaturarwanda kwagura ibikorwa biganisha ku iterambere.

Umuhango wo kwimika uyu mushumba, byabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu masengesho yabaye ku Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022.

Iri torero rimaze imyaka 10 rikorera mu Rwanda. Mu ntego zaryo harimo gukora ibikorwa bizamura abaturage mu buryo bw’umwuka n’imibereho isanzwe.

Nyuma yo kwimikwa, Bishop Mutabaruka yagize ati “Tugiye gushyira ku isonga iterambere ry’itorero ndetse n’iry’igihugu muri rusange ariko cyane cyane twongera ibikorwa bishobora gufasha abaturage kugira ngo barusheho kwivana mu bukene kandi na bo babigizemo uruhare.”

Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mbungiramihigo Peacemaker, yari muri uyu muhango, yavuze ko iterambere ry’abaturage ridashobora kugerwaho amatorero atabigizemo uruhare, cyane ko aba afite abayoboke benshi.

Ati “Bigaragara rero ko umuyobozi wese ufite abo yaragijwe aharanira iterambere ryabo kandi aharanira gushyira imbere inyungu rusange yirinda inyungu ze bwite.”

Mu bikorwa Itorero Siera Community Church rimaze gukora, harimo ko ryubatse amashuri y’incuke yigamo abana 150. Yubatswe mu Karere ka Nyarugenge. Rifite kandi amashuri abanza ari mu Karere ka Ngoma yigamo abanyeshuri 600.

Bishop Mutabaruka yimitswe nk'Umushumba w'Itorero Siera Community Church
Yiyemeje gushyira imbere ibikorwa bigamije kwita ku mibereho myiza y'abaturage
Umuryango we wiyemeje kumushyigikira kugira ngo abashe gusohoza neza umurimo yatangiye
Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .