Umuhango wo kwimika uyu mushumba, byabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu masengesho yabaye ku Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022.
Iri torero rimaze imyaka 10 rikorera mu Rwanda. Mu ntego zaryo harimo gukora ibikorwa bizamura abaturage mu buryo bw’umwuka n’imibereho isanzwe.
Nyuma yo kwimikwa, Bishop Mutabaruka yagize ati “Tugiye gushyira ku isonga iterambere ry’itorero ndetse n’iry’igihugu muri rusange ariko cyane cyane twongera ibikorwa bishobora gufasha abaturage kugira ngo barusheho kwivana mu bukene kandi na bo babigizemo uruhare.”
Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mbungiramihigo Peacemaker, yari muri uyu muhango, yavuze ko iterambere ry’abaturage ridashobora kugerwaho amatorero atabigizemo uruhare, cyane ko aba afite abayoboke benshi.
Ati “Bigaragara rero ko umuyobozi wese ufite abo yaragijwe aharanira iterambere ryabo kandi aharanira gushyira imbere inyungu rusange yirinda inyungu ze bwite.”
Mu bikorwa Itorero Siera Community Church rimaze gukora, harimo ko ryubatse amashuri y’incuke yigamo abana 150. Yubatswe mu Karere ka Nyarugenge. Rifite kandi amashuri abanza ari mu Karere ka Ngoma yigamo abanyeshuri 600.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!