00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAR Byumba yagaragaje inyungu z’abakiristo bafite ubuzima bwiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 03:13
Yasuwe :

Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyosezi ya Byumba (EAR Byumba) ryagaragaje ko ari ingenzi ku banyamadini gushyira imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’abayoboke bayo nkuko babigenza mu kubaka imitima yabo.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu bukangurambaga buzwi nka Run with Rwanda bwo gukusanya amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro ahitwa Kibali mu murenge wa Byumba.

Ni ibikorwa iyo diyosezi imaze imyaka 15 ifatanyamo n’itorero mpuzamahanga ry’abangilikani bo muri Amerika muri Leta ya Colorado, hagamijwe kubaka roho nzima zituye mu mubiri muzima.

Muri ubu bukangurambaga bukorwa n’ingeri zitandukanye hanigishwamo urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe no kuremera abatishoboye babatangira ubwisungane mu kwivuza, kububakira inzu, kwigisha abana n’ibindi.

Bimaze gutanga umusaruro kuko hamaze kubakwa ikigo nderabuzima, ibyumba by’inama, amashuri n’ibindi bikorwa remezo.

Nsengimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu karere ka Gicumbi yashimye ibi bikorwa, avuga ko bikwiriye kubera urugero andi madini.

Ati “Iyo abantu bakora siporo, bidagadura ni ukubungabunga ubuzima. Hanapimwe abantu kugira ngo barebe uko bahagaze mu ndwara zitandura banakingirwa Covid-19. Turashimira EAR Diyosezi ya Byumba kuba barateguye iki gikorwa no kuzana abafatanyabikorwa.”

Yakomeje agira ati “Hari inzu y’imyidagaduro irimo kubakwa hano, hari amashuri y’imyuga, turasaba ko iyi ntambwe ikomeza mu guharanira iterambere ry’akarere ka Gicumbi.”

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel wa EAR Diyosezi ya Byumba, yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bihuriza hamwe urubyiruko kugira ngo barufashe kwiteza imbere.

Ati “Uyu munsi mu rubyiruko dufite icyorezo, hari abajya mu biyobyabwenge bikabayayura umutwe, hakaba n’imyitwarire mibi mu bakuru bashora mu bana bato b’abakobwa bigatuma batwara inda zitifuzwa, ibyo nabyo turabyamagana tukanabikumira.”

Yongeyeho ati “Dushaka kwinjira mu bindi bikorwa bifasha abantu kubona imirimo yo gukora kuko iyo umuntu akora ntabwo ajya mu magambo, kwandagara cyangwa mu biyobyabwenge. Ikigo tuzubaka kizaba kirimo imyuga, kigisha gusoma no kwandika.”

Bamwe mu baturage bafashijwe bagaragaje akanyamuneza, basaba ko ubwo bufatanye bwa EAR Byumba n’iyo muri Colorado bukomeza.

Nyirandinabo Angelique ati “Badufitiye akamaro kanini cyane, batwubakiye ivuriro, baduha ikibuga cy’umupira turi kwidagadura nta kibazo. Hari n’amashuri bari guteganya kubaka hirya aha […] banyemereye ko bazantangira Mituweli.”

Dusabimana Esther we yagize ati “Ndashimira EAR Paruwasi ya Kibali yamfashije kwiga, bampaye ubwunganizi mbashaka kwiga Kaminuza ndayirangiza. Bampaye inka naroroye mbasha kunywa amata, mbona ifumbire ndahinga ndeza.”

Peggy Henjum waturutse muri Colorado akaba umwe mu bategura iki gikorwa, yavuze ko ubu bukangurambaga babutangiye mu 2007, nyuma y’igihe yari amaze mu Rwanda akabona hari icyo bakwiriye gufasha mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Maze gusubira mu rugo nibwo naje kureba nsanga abafashwa dufite bari hejuru y’imyaka 65, ndibaza nti urubyiruko ruri he? Niyo mpamvu hano turi gukorana cyane n’urubyiruko kuko nibyo biramba.”

Ubu bukangurambaga bukorwa binanyuze mu marushanwa mu mupira w’amaguru haba mu bakobwa n’abahungu. Ikipe itwaye igikombe ihabwa ibihumbi 500 Frw naho iya kabiri igahabwa ibihumbi 300 Frw.

Hakozwe siporo, abitabiriye banapimwa indwara zitandura
Musenyeri Ngendahayo Emmanuel wa EAR Diyosezi ya Byumba, yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bihuriza hamwe urubyiruko kugira ngo barufashe kwiteza imbere.
Abaterankunga bo muri Colorado bari baje gukurikirana ubu bukangurambaga ari nako iwabo hakusanywa imfashanyo yo kubaka ibindi bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .