00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simon Kabera yifashishije imfura ye mu gitaramo ‘Uzi Gukunda Live Concert’ (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 August 2022 saa 11:21
Yasuwe :

Umuramyi Niyondora Vedaste Christian [Vedaste N Christian], yanyuze abitabiriye igitaramo cye yise ‘Uzi gukunda Live Concert II’ yahurijemo abahanzi bafite ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Alexis Dusabe na Simon Kabera.

Iki gitaramo cyabereye muri Dove Hotel ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, cyari cyatewe inkunga na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Ni igitaramo cyaririmbyemo Umuramyi Aimé Frank Nitezeho ari nawe wabimburiye abandi ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo ‘Ubuhamya bw’ejo n’izindi zakoze ku mitima y’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzi utamaze umwanya munini ku rubyiniro aho yavuyeho ubona abantu bakinyotewe n’indirimbo ze, yakorewe mu ngata na Alexis Dusabe waririmbye indirimbo zirimo ’Mfite Umukunzi’ ndetse n’iyitwa Bugingo.

Umuhanzi Tuyizere Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas bahuriye mu itsinda rimwe nabo baririmbye indirimbo zirimo ’Impamvu z’Ibifatika, Ihora iri maso ntisinzira, Mfite Umukiza umvugira ku Mana n’izindi.

Papi Claver yavuze ko aziranye cyane na Niyondora Christian cyane ko biganye mu mashuri yisumbuye ndetse ngo icyo gihe Christian yari icyamamare kuri iryo shuri bigagaho.

Ati "We yari umuhanzi ari n’umu-star [icyamamare] aririmba indirimbo yitwaga ngo ’Baramugoye’."

Bishop Dr. Fidèle Masengo wagabuye ijambo ryubaka imitima yagarutse ku rukundo Imana yakunze muntu kugeza ubwo itanga umwana wayo w’ikinege.

Yavuze ko iri jambo rifite cyane aho rihuriye n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo cya "Uzi Gukunda Live Concert".

Umuhanzi Vedaste N Christian wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro 5:45’. Yaririmbye indirimbo zirimo Jye ndi umukristo’, ‘Muri gakondo’, ‘Yari jye’, ‘Niwe Mahoro’, ‘Inkuru (ya Yesu)’ ndetse na ‘Uzi gukunda’ ari nayo yitiriye iki gitaramo.

Amaze kuririmba indirimo yise ‘Niwe mahoro’ yavuze ko ayifiteho ubuhamya bukomeye bw’ishimwe yanakoreye iki gitaramo.

Yavuze ko yayihimbye nyuma y’uko abaganga bari bamubwiye ko afite uburwayi bw’amazi mu gihaha kandi byatewe n’uburwayi bw’agahinda gakabije ‘Depression’.

Uyu muhanzi avuga ko byamenyekanye ko ari ‘Depression’ hashize igihe kinini.

Simon Kabera yaserukanye imfura ye ku rubyiniro

Simon Kabera uri mu bahanzi barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yageze ku rubyiniro agaragiwe n’itsinda ry’abaririmbyi rimufasha harimo n’umwana we w’imfura.

Uyu mwana w’umuhungu ufite imyaka 11 y’amavuko , Se yamwise Nshuti Sammy, yaririmbye indirimbo yamamaye cyane izwi nka ‘Way Maker’ aho yaririmbaga yicurangira Piano.

Kabera yavuze ko uyu muhungu we ajya aririmba nawe agafashwa cyane iyo bari mu materaniro yo mu rugo.

Ati "Bibiliya iravuga ngo no mu kanwa k’impinja havamo amagambo ahimbaza Imana kandi nibyo niko tubayeho iwacu mu rugo. Tugira iteraniro mu rugo rw’iwacu, uyu ni Pasiteri ushinzwe kuramya."

Simon Kabera yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo iyitwa "Mfashe inanga’ na ’Munsi y’Umusaraba’.

Nyuma ya Kabera, Umuhanzi Vedaste N Christian yaje kongera agaruka ku rubyiniro ashimira abamufashije gutegura iki gitaramo barimo Umudugudu asengeramo ndetse n’abakristo muri rusange.

Ati “Ndashimira Imana ko yampaye amahoro […] Ubu ndi muzima narakize Imana ishimwe. Ndashimira ku bwanyu mwese, mwakoze kwitabira ubutumire. Ndashimira Imana ku bw’umuryango wanjye Imana yampaye unshyigikira.”

Muri iki gice cya kabiri ari nacyo cyashyize akadomo kuri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo zirimo ‘Eh yaweh’, ‘Imana irabizi’, ‘Merci Papa’ ndetse na ‘Ubikora ute’.

Reba andi mafoto hano

Niyondora Christian yakoze igitaramo cya kabiri yitiriye indirimbo ye
Simon Kabera yanyuze benshi mu ndirimbo ze zirimo 'Mfashe inanga'
Alexis Dusabe uzwi ku kazina ka Sogokuru w'abahanzi yanyuze benshi bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Alexis Dusabe aririmba anicurangira
Papi Clever n'umugore we Dorcas bakoze benshi ku mitima
Icyubahiro cyose yari yagihaye Imana
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu benshi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Bafashijwe...
Byari akanyamuneza ku bitabiriye iki gitaramo cya 'Uzi gukunda'
Papi Clever na Dorcas bamaze guhamya ubuhanga mu kuramya no guhimbaza Imana
Bakozwe ku mutima n'indirimbo zaririmbwe muri iki gitaramo
Yibutse ibyo Imana yamukoreye ikiniga kiramufata amarira arashoka
Umuramyi Danny Mutabazi nawe yari yafashijwe
Nshuti Sammy umuhungu wa Simon Kabera nawe yatangiye kugera ikirenge mu cya Se
Aime Frank uri mu bahanzi bagezweho nawe yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Papi Clever yavuze amateka akomeye yabanyemo na Christian Niyondora
Niyondora Christian n'umugore we bashimye abaje kubashyigikira
Simon Kabera ari kumwe n'umwana we ku rubyiniro
Dr Karangwa uyobora RFL aganiriza abitabiriye igitaramo
Umuyobozi w'itorero Foursquare Bishop Dr Masengo yashimangiye ko Imana izi gukunda kurusha abantu
Dr Karangwa yasobanuye serivisi zitangwa na RFL ashishikariza abanyarwanda kuyigana
Umuramyi Mwiza Zawadi yari yafashijwe

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .