00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko Gatolika 1000 rugiye kuganirizwa ku ruhare rufite mu kubaka kiliziya n’igihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 August 2022 saa 02:48
Yasuwe :

Urubyiruko 1000 rwa Kiliziya Gatolika ruhagarariye abandi, rugiye kwitabira ihuriro ryarwo ryo ku rwego rw’igihugu rizabera muri Diyosezi ya Kabgayi, aho ruzaganirizwa ku ruhare rufite mu kubaka kiliziya n’igihugu muri rusange.

Ni ihuriro rizatangira tariki 17-21 Kanama 2022, rikazabera mu ishuri ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi riri i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Padiri Cyiza Rudahunga Edmond Marie, ushinzwe komisiyo y’ubunyamabanga, ubwanditsi, imenyekanisha n’ubusemuzi muri iri huriro, yabwiye IGIHE ko hateganyijwemo inyigisho zizahabwa urubyiruko n’ibikorwa birimo n’imyidagaduro.

Yakomeje asobanura ko iri huriro ryateguwe kugira ngo urubyiruko rugezweho ibyiza, amizero n’ibindi kiliziya ibifuriza, bityo rumenye icyo rukwiriye gukora kugira ngo ejo harwo hazabe heza, uruhare rwabo mu kubaka kiliziya n’igihugu.

Urubyiruko ruzahabwa ibiganiro bijyanye n’ukwemera bizatangwa n’abepiskopi n’abapadiri n’izindi mpuguke mu bijyanye n’ibyo bazaba bari buganireho.

Hari ibiganiro bijyanye n’ubuzima busanzwe cyane cyane mu gihe urubyiruko rugezemo n’ibyo rutegereje nk’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, gahunda za leta n’ibindi.

Iri huriro ribaye mu gihe u Rwanda ruhanganye cyane n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu. Abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ni bo batewe inda mu mwaka wa 2021.

Padiri Cyiza yavuze ko iki kibazo gihangayikishije na kiliziya ari yo mpamvu muri iri huriro hazabaho ibiganiro ku buzima bw’imyororokere hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwirinda icyabicira ejo hazaza.

Ati “Muri iryo huriro hari ibiganiro bizabaho bigamije gushishikariza urubyiruko kurushaho gukura mu bijyanye n’uburere, kubabwira ku buzima bw’imyororokere, kubashishikariza kumenya uko bagomba kwitwara no kubabwira ko bagomba kwirinda icyabicira ejo hazaza”.

Urubyiruko kandi ruzashishikarizwa gukora ibikorwa byaruteza imbere. Insanganyamatsiko y’iri huriro iragira iti “Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye”. Ni amagambo ari mu Ibyakozwe n’Intumwa 16:26.

Padiri Cyiza Rudahunga Edmond Marie yavuze ko iri huriro rizitabirwa n'abagera ku 1000 baturutse mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .