00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Calvary Temple Worship Center ryongeye gutegura igiterane cy’ububyutse

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 3 August 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Umushumba w’Itorero Calvary Temple Worship Center, Pasiteri Twagirayesu Patrick, yateguye igiterane cy’ububyutse yatumiyemo abavugabutumwa bo mu mahanga barimo babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki giterane cyiswe "Apostolic Revival Conference" kizamara icyumweru. Biteganyijwe ko kizabera i Remera ku cyicaro cya Calvary Temple Worship Center mu Mujyi wa Kigali, ku wa 7-13 Kanama 2022.

Apostolic Revival Conference ni igiterane ngarukamwaka cy’ububyutse gitegurwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Icy’uyu mwaka gifite intego igira iti ‘Inzozi zawe ziracyari nzima’. Ni amagambo aboneka mu Gitabo cya 1 Samweli 30:6-7 hagaruka ku nkuru ya Dawidi.

Hagira hati "Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk’abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n’abana be b’abahungu n’ab’abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye. Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati "Ndakwinginze nzanira efodi hano.”Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi."

Pasiteri Twagirayesu n’umugore we Sanyu Gerturde ni bo bazayobora iki giterane.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye bazafasha abazacyitabira kumva ijambo ry’Imana. Aba barimo Pasiteri Irvin na Pasiteri Dave McGerrah bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Steven Musyoka wo muri Kenya, Bishop John Rucyahana ndetse na Pasiteri James Kato.

Biteganyijwe ko muri iki giterane buri munsi kuva tariki 7 kugeza tariki 14 hazajya hatangwa inyigisho z’abayobozi kuva saa Tatu za mu gitondo mu gihe ku mugoroba hazajya haba amateraniro y’ububyutse azajya atangira saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Pasiteri Twagirayesu yakomeje ati "Abashakanye na bo twabateguriye n’inyigisho zabo zizatangwa ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022.’’

Abazitabira iki giterane kandi bazataramirwa mu buryo bw’indirimbo n’abaririmbyi babisigiwe barimo True Promises Worship Team, Calvary Temple Worship Team, Morning Star Choir n’abandi benshi.

Pasiteri Twagirayesu Patrick n’umugore we Sanyu Gerturde ni bo bazayobora iki giterane
Iki giterane kiba buri mwaka, kikitabirwa n’abakirisitu baturutse mu matorero atandukanye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .