00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bikwiye kuranga umuyisilamu mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa “Ramadhan”

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 March 2024 saa 05:15
Yasuwe :

Kuri ubu ku isi yose, abayisilamu bari mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa “Ramadhan”, ni ukwezi abayisilamu bafata nk’igihe cyo kurushaho gusenga ndetse no gukora ibikorwa by’ubugwa neza.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Mufti Salim Hitimana, yabwiye IGIHE ko hari bintu bigera kuri bitanu biba bikwiye kuranga umuyisilamu mu gisibo gitagatifu cya “Ramadhan”.

1.Gusiba Ukwezi gitagatifu kwa “Ramadhan”

Mufti Salim avuga ko Imana nyiri impuwe nyiri imbabazi ikaba na nyiri ubabasha n’ubushobozi yategetse abemeramana (abayisilamu) gusiba Ukwezi kwa “Ramadhan”, ikubaha nk’ukwezi kwa sizeni ku bemera Imana kugira ngo babashe kukubyaza umusaruro biyongerera ibyiza banongera uburemere ku minzani yabo izabafasha mu gihe cyo gusoza ubuzima bwabo ku munsi w’imperuka.

Yavuze ko Imana yagize iti “Yemwe abemera-mana Imana yabategetse gusiba Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan nk’uko byari byarategetswe abandi babanjirije.”

Yakomeje avuga ko umuyisilamu mu gisibo agomba kwitwararika no kwiyegereza Imana yongera amasengesho ye n’ibikorwa byiza n’amasengesho y’imigereka.

2. Kurangwa n’ibikorwa byiza

Mu kwezi kwa Ramadhan umuyiyislamu aba akwiriye kurangwa n’imigirire n’ibikorwa byiza no gufasha abakene ndetse no gushyigikira n’abandi bafite intege nkeya n’abakene.

Mufti Salim yagize ati “Intumwa yaravuze ngo uzaramuka agize uruhare rwo kugira ngo mugenzi we abone ifunguro ry’ ifutari uwo muntu azaba afite ibihembo bingana n’ubushyo bw’ingamiya zuzuye isi yose, byumvikane kandi ko uwo uwo aba ari umuntu umwe aba afashije gusa ibaze yafashije benshi?”

Yongeyeho ko muri iki gihe umuyisilamu anagomba kwita kuri ba bantu b’abakene baba bari mu ngo zabo no kumenya n’ababa barwariye mu bitaro.

3.Gukora amasengesho y’imigereka

Ubusanzwe umuyisilamu ategekwa gusenga gatanu ku munsi ariko iyo ari mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan, asabwa gusenga cyane no gusoma Korowani inshuro nyinshi kugira ngo Imana irusheho kumwongerera imigisha.

Mufti Hitimana Salimu yagize ati “ Abasabwa gukora amasengesho y’inyomngera yitwa Suna ,ni amasengesho yongera ku masengesho y’itegeko atanu abasilamu basanzwe basenga ku munsi twerekewe n’Intumwa Muhamadi, Imana iyihe Amahoro n’Imigisha, kugira ngo yunganire y’amasengesho y’ibanze mu kuyatera imbaraga no kuyongerera ibihembo byinshi.”

Akomeza avuga ko aya masengesho arimo asengwa abayisilamu bamaze gufata ifutari n’amasengesho y’ibihagararo akorwa mu gicuku ndetse Intumwa y’Imana Muhamadi ivuga ko uzayakora azinjira mu ijuru mu buryo bumworoheye.

4 Gutanga amaturo

Gutanga amaturo ni kimwe mu byo abayisilamu basabwa gukora mu gisibo gitagatifun cya Ramadhan ndetse bakayatanga babikuye ku mutima cyane ko n’Imana igiye guha umuntu imuha ititangiriye.

5. Gusoma Korowani cyane

Abayisilamu baba basabwa gusoma Korowani inshuro nyinshi mu gisibo cya Ramadhan bitewe n’uko ari ko Kwezi iki gitabo gitagatifu cyahishuwemo.

Mufti yagize ati “Baba bagomba gukaza no gushikarira gusoma korowani…ku buryo uwashobora yayisoma byibuze akayirangiza inshuro eshatu muri uku kwezi utabishoboye akajya asoma byibuze imirongo ye 30 cyangwa 20 buri munsi kuko ibyo bikorwa bimuzamurira inyongera ye.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe abayislamu baba bagomba kugira impuwe no kurangwa n’imico myiza n’imigirire myiza kuko Intumwa Muhamadi yavuze ko umuntu utazaramuka aretse amagambo y’ibinyoma muri uku kwezi n’amagambo y’ibihuha nta mpamvu yo kureka ibiryo n’ibinyibwa bye ngo yasibye.

abayisilamu basabwa gusenga no gusoma korowani cyane mu gisibo cya Ramadhan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .