00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero The Salvation Army ryiyemeje uruhare mu gukemura ikibazo cy’amazi i Nyagatare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 January 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Itorero The Salvation Army ryatangaje ko rizakomeza gutanga umusanzu waryo mu gukemura ikibazo cy’iburya ry’amazi meza ryugarije igihugu cyane cyane akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 ubwo mu murenge wa Rwimiyaga, mu kagali ka Byimana mu karere ka Nyagatare, hafungurwaga umushinga ugamije kwimakaza isuku wiswe “Rwimiyaga WASH”.

Ni umushinga w’iri torero ugamije kugeza amazi meza no guteza imbere isuku mu baturage ba Rwimiyaga.

Itorero The Salvation Army ryashinzwe tariki 2 Nyakanga 1865, rifite inshingano zo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bikajyana no kwita kubyo ikiremwamuntu gikeneye nta vangura

I Nyagatare hatashywe amavomero ane yubatswe neza ashyikirizwa ubuyobozi bw’akarere, hatangwa ibigega icumi (bya litiro 5000 buri kimwe) ndetse n’ibikoresho icumi byo kujugunyamo imyanda yo ku muhanda (poubelle) byose bigamije kurengera ibidukikije no kwita ku isuku.

Hatangijwe kandi amatsinda umunani yo kwizigamira aho mu bantu 200 bayagize, nibura 70% ari abagore abandi 30 % bakaba abagabo.

Uhagarariye Itorero Salvation Army mu Rwanda, Lt Colonel Jean Laurore Clenat yashimangiye ko icyo bagamije ari ugukwirakwiza inkuru nziza ya Yesu Kristu ariko batirengagije n’ibyo ikiremwamuntu gikeneye mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Aya mavomero ni ayanyu ariko mukwiriye kujya muyitaho kugira ngo abana banyu n’abazabakomokaho bazabashe kubona amazi meza.”

Umuyobozi ushinzwe iterambere muri Salvation Army, Francois Nsengimana yavuze ko ibi bikorwa batangije bizagira uruhare mu guhindura imyumvire y’abagenerwabikorwa, kubongerera ubushobozi no kwihaza.

Visi Meya w’akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage yashimiye Itorero The Salvation Army, agaragaza ko ubufasha batanze ari ingenzi ku baturage.

Ati “Twishimiye kuba dufite Salvation Army mu karere kacu nk’umufatanyabikorwa mwiza. Ni byiza kuba badufashije gukemura ikibazo cy’amazi meza dufite. Turasaba abatuye Rwimiyaga gufata neza ibi bikorwaremezo no kubikoresha mu nyungu za buri wese.”

Ni ko Itorero Salvation Army ryinjiye ku butaka bw’u Rwanda ritangira gushinga imizi mu 1995 mu yahoze ari Komine Kayenzi ya Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni Itorero rya gikirisitu ribarizwa mu ihuriro ry’amatorero y’abaporotesitanti mu Rwanda, rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, insengero mu Ntara zose z’igihugu n’abayoboke banditse barenga 6500.

Ku Isi iri torero ryashingiwe mu Burasirazuba bwa Londres rikaba ari naho rifite icyicaro gikuru. Kuri ubu rikorera mu bihugu 134 ku isi.

Iri torero mu Rwanda riri kugira uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’ibijyanye n’Ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, guteza imbere ubushobozi bw’ingo, guteza imbere uburezi bw’ibijyanye n’imyuga, isuku n’ibindi.

Hubatswe amavomero ane azafasha abaturage kubona amazi
Ibikoresho bijugunywamo imyanda bizashyirwa hirya no hino muri Rwimiyaga mu kwimakaza isuku
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare bashyikirijwe amavomero n'ibigega byahawe abaturage mu kwimakaza isuku n'isukura
Itorero The Salvation Army ryashimiwe uruhare mu iterambere ry'abatuye Nyagatare
Bamwe mu bayobozi b'Itorero The Salvation Army hamwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .