00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Women Foundation Ministries yibukije abagore gukora siporo kuko ‘umwuka wera atura mu mubiri muzima’

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 10 March 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Itorero Women Foundation Ministries riyoborwa na Apotre Mignone Kabera, ryakanguriye abagore kwita kuri Siporo, kuko umwuka wera atura mu mubiri muzima.

Bikubiye mu cyigisho cyagejejwe ku bari n’abategarugori, bitabiriye Siporo rusange yateguwe na Women Foundation Ministiries iyoborwa na Apotre Mignone, mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwa Werurwe kwahariwe abagore.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, cyahurije hamwe abagore barenga 300, basengera muri iri torero n’imiryango yabo, n’abandi.

Abitabiriye bakoze urugendo rwo kugorora no kurambura imitsi, ruva Kimihurura ahari icyicaro cy’iri torero, kugera kuri Round-about ya Kimihurura baragaruka.

Nyuma y’uru rugendo, bakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye, mu gihe abaganga bo muri David Clinic bafatanyije na Ubuzima Checkup, basuzumaga indwara zitandura ku buntu.

Ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, Apotre Mignone yibukije aba bagore ko umwuka wera w’Imana atura mu mubiri muzima, kandi ko gukora siporo ari imwe mu ngamba nziza ifasha umuntu kwirinda indwara n’ibindi bizazane byibasira umubiri.

Yabwiye abitabiriye amasengesho yo ku munsi wahariwe abagore mu Isi, ko ari bo ba ‘Esther’ b’iki gihe kandi ko Morodekayi atakiri ku irembo, ahubwo ko bahorana umunsi ku wundi nkuko byanditswe mu gitabo cya Esiteri muri Bibiliya.

Abagore n'abakobwa basengera muri Women Foundation Ministries, bakoze Siporo mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore
Abagore n'abakobwa barenga 300 nibo bitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyabereye ku Kimihurura, ahari icyicaro cya Women Foundation Ministries
Aba bagore bakinnye imikino itandukanye
Abagore n'abakobwa b'imyaka itandukanye, bitabiriye iki gikorwa cyateguwe na Women Foundation Ministries
Nyuma yo gukora Siporo, ibyishimo byari byose ku bagore bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .