00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Yongwe yiniguye: Yagarutse ari icyaremwe gishya nyuma yo kwimika ababwiriza butumwa muri gereza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 March 2024 saa 11:12
Yasuwe :

Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe umaze icyumweru avuye muri gereza ya Mageragere, yavuze ko agarutse mu isura nshya itandukanye n’iyo abantu bari bamuziho ndetse yemeza ko hari bikorwa bimwe na bimwe yakoraga mbere ubu yaretse burundu.

Uyu muvugabutumwa warekuwe ku wa 20 Werurwe 2024 nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rumuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 750 Frw, yemeza ko yari yaratandukiriye inzira y’ivugabutumwa, ashimira Imana yamukebuye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro witwa Nkunda Gospel agaruka ku bihe yabayemo muri gereza, uko yamaze iby’umweru bibiri yaranze kubwiriza ndetse yararetse gusenga, uko yimitse ababwiriza butuyumwa muri gereza n’ubutumwa ibi bihe bimusigiye.

Yongwe avuga ko mbere y’uko atabwa muri yombi, yari amaze iminsi itatu abwiwe n’umugore we ko yarose ajya kumugemurira, ndetse iyo minsi yayimaze ashaka uko yahindura ibikorwa yakoraga cyane cyane ibyanyuraga ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Hagarutse Yongwe w’undi, ushobora no gukora ibiganiro bindi, njyewe nafunzwe maze iminsi mbizi ko nzafungwa ahubwo nari nashyizeho ingamba zo kubikemura.”

“Umugore wanjye rimwe yarakangutse ambwira ko yabonye ndi muri gereza, dukora inama y’uko ibindi bikorwa bigiye gukorwa uko televiziyo izayoborwa, uko ngiye gutwara iby’imbuga nkoranyambaga, numvaga ngiye kuba umukirisito kuruta mbere.”

Uyu muvugabutumwa ubwo yari ageze muri station ya RIB yeretswe amashusho y’ibikorwa yakoraga ku mbuga nkoranyambaga n’ibyaha yakoze.

Ati “Hari ibintu nagiye mvuga ku itangazamakuru narasakuje cyane ntawe utabizi, narimfite icyo bita umunwa. Yongwe muri kumwe ntabwo ari wa wundi, ndi umukirisito kuruta mbere , ndashaka kujya mu ijuru , ndashaka gukorera Imana, kuko nta muntu wamfunze kuko byari ngombwa ko mpagera.”

"Imana ni yo yemeye ko mfungwa, Njyewe nemera ko nari nataye umwanya w’ivugabutumwa, nta kindi kintu cyagombaga kubaho ngo ngarukire Imana ni ruriya rugendo nakoze.”

“Ninagaruka ku mbuga nkoranyambaga nkakora ikiganiro , uwo tuzakorana nzamwibutsa ko ntabujajwa nkeneye nzamubwira ko ndi umushumba kugira ngo mwibutse agaciro kanjye, nari naraguye, muri make narazutse nabaye mushya ndi icyaremwe gishya ndi mu nzira ijya mu Ijuru.”

Ubwo yari ageze muri gereza ya Mageragere yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be bahageranye mbere y’uko bajyanwa mu bandi basanzwe bahafungiye.

Yatunguwe no gusanga hari n’abandi bantu basangiraga muri za hotel mbere y’uko afungwa nyuma akababura we yibwiraga ko bagiye za Dubai, u Bushinwa n’ahandi.

Yagaragaje uko yakiraga amafaranga yahabwaga n’abakirisitu

Yongwe yemera ko hari abantu bagiye bamuha amafaranga mu bihe bitandukanye akibwira ko ari ituro nyamara bigize icyaha.

Ati “Abantu baranyumvaga kuri YouTube bakampamagara ngo mbasengere, bakampa n’amaturo ariko sinjye baturaga yari ay’Imana.”

“Nageze ku rwego nakira telefone nyinshi , hari igihe umuntu aguhamagara akubwira ko akeneye amasengesho y’iminsi irindwi, nkamubwira nti uriteguye kwishyura igiciro cy’ibiri bugende kuri iyo minsi , uratanga lisansi, mfite imodoka imwe kandi ngomba gutwara abana banjye ku ishuri uratanga n’amazi, ibyo narabikoze, hari n’ababikoraga ntabibabwiye.”

Yisanze agomba kurara yafi y’umupfumu

Apôtre Yongwe avuga ko yatunguwe no gusanga agiye kurara ku gitanda kiri hejuru y’icy’umugabo wamubwiye ko ari umupfumu amusaba kutamubangamira akamureka akikorera akazi ke muri gereza kuko ariko kamuhesha amaramuko.

Ati “Noneho rero icyambabaje munsi yaho nzamukira njya ku gitanda, hararaga umupfumu, kandi noneho uzi intambara yanjye na Salongo, ahita ambwira ati ‘Ntiwarwanyaga Salongo njye rero ndi wa mupfumu ufite inkoko ivuga’ kandi abantu baraza bagatonda umurongo akababeshya.”

“Yaraje arambwira ati ‘umva rero Yongwe njyewe mu bupfumu bwanjye mbona isukari nkabona umugati nkikorera akazi umugore wanjye ntahore kuri gereza, urafunze nanjye ndafunze, uramenye ntunsagarire mu bintu byanjye.”

Uwo munsi nibwo yabonye ko agomba kubwiriza akareka kwinangira umutima, ava ku mwanzuro yari yari yarafashe wo kutabwiriza muri gereza bihinduka nyuma y’iminsi 14.

Uko yimitse ababwirizabutumwa muri gereza

Ubwo yari akigera muri gereza mu cyumweru cya mbere, habaye amateraniro yagombaga gusiga hari abashumba bimitswe gusa uwari ubishinzwe witwa Elia ntabwo yabonetse biba ngombwa ko abagororwa basaba Yongwe kubafasha muri uwo muhango.

Kuva uwo munsi yahise atangira ibiterane bibera muri gereza ndetse yemeza ko hari benshi yasize bihanye.

Inama yagiriwe na Pasiteri Antoine Rutayisire

Rev Past Dr. Antoine Rutayisire wari kumwe na Apôtre Yongwe muri iki kiganiro, yabanje gusangiza mugenzi we ubuzima yanyuzemo amubwira uko yafunzwe amasaha atatu azira amashagaga ya gisore ubwo yari amaze guterana amagambo n’inzego z’umutekano.

Pasiteri Antoine Rutayisire yemera ko ari Imana yatumye Yongwe ajya muri gereza mu rwego rwo kumukebura ndetse ko yari ifite ubutumwa imutumyeyo.

Ati “Muri iyi minsi Imana irashaka abakozi b’Imana bakora imirimo ikawitirirwa aho kugira ngo bo bawitirirwe , irashaka abakozi b’Imana batari mu dukoryo tw’amafaranga, kuko hari ibintu bari gucurika, ubu mbonye ko yize.”

Yakomeje avuga ko abwira abajya ku biganiro bya YouTube kumenya amagambo bavuga bakirinda gutandukira kuko umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana akwiriye kuva mu bidatunganye.

Yongwe yavuze ko Imana yatumye afungwa, yamuhinduye umuntu mushya
Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yasabye ababwirizabutumwa kwita ku magambo bavuga igihe cyose bafashe micro no kwitandukanya n'ikibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .