00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyuho gikomeye mu myumvire y’abanyamadini ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 February 2024 saa 03:53
Yasuwe :

Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians Rwanda, wamuritse ubushakashatsi bugaragaza ikibazo gikomeye cy’imyumvire mu banyamadini n’abanyamatorero ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare muri Sainte Famille Hotel ubwo uyu muryango washyiraga hanze ubushakashatsi wakoreye mu turere twa Rusizi, Gasabo na Nyagatare, ku myumvire y’abanyamadini n’amatorero ku ngingo y’ubuzima bw’imyororokere.

Ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze muri gahunda ya “Make Way” ikorera mu bihugu bitanu by’Afurika, ikaba ihuriweho n’imiryango idashingiye kuri Leta igera kuri 14 hagamijwe gukora ubuvugizi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rufite uruhurirane rw’ibibazo.

Ubu bushakashatsi bwayobowe na Rev. Dr Nagaju Muke akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Circle of Concerned African Women Theologians Rwanda.

Yasobanuye ko bwakozwe nyuma yo kubona ko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bifatwa nk’ikizira mu madini n’amatorero, bagatinya kubivugaho kandi ari bamwe mu bizerwa kandi bakumva n’abantu benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, Rev. Mukamakuza Thérèse, yavuze ko abanyamadini benshi batigisha inyigisho ku buzima bw’imyororokere, nyamara ari ubuzima Imana yaremye ndetse n’ijambo ry’Imana bagenderaho ribuvugaho cyane.

Yagize ati “Ntabwo ubuzima bw’imyororokere ijambo ry’Imana ribujya kure kuko no muri Bibiliya hari henshi habivugaho uhereye mu Itangiriro gice cya 1, tubona aho Imana yabwiye abo yari imaze kurema ngo ‘mubyare mwororoke’. Bivuze ko ari igikorwa cy’ubushake bw’Imana gikwiye kuganirizwa abantu b’Imana.

Yakomeje agira ati “Ni ikibazo kitureba kuko dufite abana b’urubyiruko, mu matorero rukwiriye kumenya amakuru rukamenya uko rwitwara”.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ibitekerezo byinshi binyuranye aho bamwe bavuga ko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bidakwiye kuvugwa mu madini n’amatorero, bamwe bakemeza ko bikwiriye kuganirwa.

Yagize ati “Urubyiruko rwo mu madini n’amatorero rukwiye kuganirizwa rugahabwa amakuru bakamenya uko bitwara nuko bafata icyemezo gikwiye ku buzima bwabo kuko nubwo bitavugwa ariko ingaruka zitugeraho.”

Rev. Mukamakuza yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko hakiri imyumvire yo ku rwego rwo hasi mu banyamadini ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ari nayo mpamvu bafatanije n’indi miryango bifuza gukora ubukangurambaga ngo imyumvire ihinduke.

Umukozi w’Umuryango Empower Rwanda ukorana na Circle muri Make Way, Jean Claude Nkurikiye, usanzwe utanga ubufasha ku bana bagiye bahura n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko imyumvire ikiri hasi y’abanyamadini n’amatorero ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari imwe mu ituma ikibazo cy’abangavu baterwa inda kidashira burundu.

Ati “Uwo muco uhari mu myemerere n’imyizere utuma uwahohotewe atabasha kubohoka ngo avuge ibyamubayeho ngo akorerwe ubuvugizi bwamuhesha ubutabera”.

Umwe mu bakobwa bafashwe ku ngufu bikamuviramo guterwa inda akiri muto, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakuriye mu muryango usenga ariko kubera kudahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere, bikamwangiriza ubuzima.

Ati “Ababyeyi n’abanyamadini baganirize abana byimbitse, ntibace hejuru kuko iyo uciye hejuru umwana abigiriramo ingaruka mbi mu myaka iri imbere. Nkanjye iyo ababyeyi bambwira ko igihe nsambanyijwe najya kuri Isange one Stop Center cyangwa se ku kigo nderabuzima, byari kumfasha kumenya aho nirukankira ariko nta makuru yandi nari mbifiteho.”

Abanyamadini kandi basabwe kwirinda gutererana abangavu babyariye iwabo, bihutira kubaca mu idini mu gihe batewe inda aho kubasanga ngo babahumurize, bibere n’isomo abandi.

Bishop Dr. Bunini Gahungu, Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Evangelique yasabye abayobozi b’Amatorero kongera ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu nyigisho batanga, kuko ingaruka zo kutabiganiraho n’urubyiruko zigera no ku Itorero.

Ati “Ni gake usanga mu nyigisho zo ku cyumweru iyo gahunda irimo ariko tumaze kubibona aho abana batwara inda bakiri batoya kandi abenshi ari abaririmbyi bacu muri za korali, ugasanga abapasiteri nitwe dufata iya mbere mu kubaca mu nsengero. Niba uciye batanu bari abaririmbyi beza mu Itorero, usanga Itorero naryo risubira inyuma.”

Hasabwe ko ubwo bushakashatsi bumanuka bukagera mu Matorero hasi kugira ngo bumve uko bimeze kuko usanga aya makuru ntayo baba bafite.

Abitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi baganiriye ku ngamba zafatwa
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku ruhare rw'abanyamadini mu kwigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Abanyamadini basabwe gutanga umusanzu mu kongera ubumenyi bw'imyororokere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .