00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Rick Warren yasabye Abanyarwanda kurwanirira Igihugu cyabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 February 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’itorero Saddleback Church rifite icyicaro muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Rick Warren, yasabye Abanyarwanda kurwanirira u Rwanda no kurukunda kurushaho.

Ubu butumwa yabugejeje ku Banyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington D.C kuri uyu wa 2 n’iya 3 Gashyantare 2024, yifashishije ikoranabuhanga.

Pasiteri Warren ufitanye umubano wihariye n’u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize, yashimiye byimazeyo imiyoborere y’iki gihugu irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Uyu mushumba yasobanuye ko bitewe n’uko u Rwanda ari ruto, rukaba rwararanzwe n’amateka ashaririye mu myaka 30 ishize na mbere yaho, rukwiye kurwanirirwa kugira ngo hatagira ikirusenya.

Yagize ati “U Rwanda rukwiye kurwanirirwa bitewe n’uko rungana n’amateka yarwo. Mufite umutima wo kurwanira ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana.”

Pasiteri Warren yamenyesheje abitabiriye Rwanda Day ko Perezida Kagame afitiye u Rwanda urukundo, ku buryo nta muntu ashobora kwemerera kurusenya.

Ati “Ndashaka ko namwe mumenya ko igihugu cyanyu gifite agaciro, gikwiye kurwanirirwa kugira ngo kirindwe abasenya. Mwereke igihugu cyanyu urukundo.”

Perezida Kagame, ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye uyu munsi, yabamenyesheje ko u Rwanda rwavuye mu bihe bikomeye mu myaka hafi 30 ishize, bityo ko rukwiye kurindwa kubisubiramo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ntabwo inkuba ikubita ahantu hamwe inshuro ebyiri. U Rwanda rwakubiswe nabi mu 1994, ntabwo bizasubira.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .