00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Mignone Kabera yahanuye abagore mu gitaramo kidasanzwe i Musanze (Amafoto)

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 March 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Itorero Noble Family Church n’Umuryango Women Foundation Ministries bifatanyije n’Abanya-Musanze mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu gitaramo cyatangiwemo ubushobozi bwo gufasha abatishoboye.

Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Ninjye wa mugore" cyitabiriwe n’abiganjemo abagore baturuka mu madini n’amatorero atandukanye yo mu bice bitandukanye by’Igihugu no mu mahanga.

Iki gitaramo cyaranzwe n’amasengesho, kuramya Imana, kuyishimira no kwishimira ibyo yabakoreye.

Abitabiriye bemeza ko ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma bakareba icyo Imana yabakoreye nabo bakayishimira bakora imirimo myiza.

Umunyamuryango wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Betty Bazizane yavuze ko iki giterane kigaragaza agaciro n’ubushobozi by’umugore.

Yagize ati "Iki ni igiterane cy’iyerekwa ry’umushumba mukuru bishingiye ku byanditse muri 1 Samweli 1-16, aho dusanga inkuru y’umugore witwa Hana wasabaga umwana Imana ikaza kumumuha noneho aza kugaruka gushima avuga ati ‘Ninjye wa mugore’. Ni n’umuco mwiza wo gushima cyane cyane ku bakristo."

"Iyo ushimye ukagira n’igikorwa, uti ‘ nzirikanye ko hari igihe nari nshonje urangaburira, nzirikanye ko hari igihe nari nambaye ubusa nanjye hari uwo nambitse’. Niyo mpamvu natwe hari icyo twakoze ku baturage ba Musanze."

Mu bafashijwe muri iki giterane harimo abakobwa babyaye bakiri bato. Bazizane yavuze ko bifuje ko abo bakobwa bumva ko n’ubwo babyariye iwabo, bitavuze iherezo ry’inzozi zabo.

Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Mignone Kabera, yavuze ko gusenga neza ari ugushyira mu bikorwa ibyo umuntu yizera kugira ngo akomeze guhesha Imana icyubahiro.

Yasabye abagore b’abakristo gukorana umurava kugira ngo ubuntu bw’Imana bugaragarire mu byo bakora.

Yagize ati “ Turasenga ariko tukizera ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ubusa, Yakobo yarabivuze. Muri iki gihe turimo dushoboye gusenga gusa ntidukore, abantu bazatuka Imana bakagira ngo ntikora kandi ikora."

Apôtre Kabera yakomeje agira ati “Twashatse gushima Imana mu bikorwa aho dufite igikorwa gitoya cyo kwifatanya n’abana b’abakobwa babyaye batagejeje igihe, twumva ko bashobora kubakirwa bakaremerwa. Ikindi gikorwa twabashije gukora hari umumama w’umuvugabutumwa twageneye imodoka n’umutware we wakomeje kumushyigikira kandi twazanye n’ibitenge ku bandi bagore."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yashimiye abo bafatanyabikorwa, asaba abagore kurushaho gusenga ariko bakarangwa n’indangagaciro zibabereye.

Yagize ati “Umugore mwiza wubaha Imana yubaha umugabo n’urugo rugatera imbere n’abana bakagira za ndangagaciro. Turabizeza ubufatanye mu guteza imbere Igihugu cyacu ariko by’umwihariko mu guteza imbere umugore kuko iyo ateye imbere n’Igihugu gitera imbere."

Iyi gahunda y’igiterane yakorewe muri Musanze nyuma ya Gasabo, bikaba byitezwe ko izakomereza mu bindi bice by’igihugu.

Apôtre Mignone Kabera yasabye abagore b'abakristo gushikama mu gakiza, birinda gutukisha Imana
Hagaragajwe ko iyo umugore ateye imbere n'igihugu kiba giteye imbere
Apôtre Mignone Kabera yafatanyije n'abakristo gusenga Imana no kuyishimira
Apôtre Mignone Kabera yasabye abagore kwirinda icyo aricyo cyose cyatukisha izina ry'Imana
Abakuru n'abato bahagiriye ibihe byiza by'umunezero
Benshi bafashijwe n'iki gitaramo
Apôtre Mignone Kabera yavuze ko abagore bakwiriye kuba aba mbere mu kurangwa n'ibikorwa kugira ngo yunganire ukwemera kwabo
Abagore basabwe gushikama mu murimo w'Imana, bakabijyanisha n'ibikorwa
Apôtre Mignone Kabera yashimiye abavugabutumwa bakomeza gutuma umurimo w'Imana waguka
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Ninjye wa mugore'
Abitabiriye bagize ibihe byiza byo gusenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .