00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christophe Ndayishimiye yamuritse album, ahabwa Miliyoni 3 Frw

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 19 February 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Amashimwe ni yose ku muramyi Christophe Ndayishimiye, wamuritse album ya mbere, akagenerwa miliyoni 3Frw zo kumufasha gukomeza kwagura ubutumwa bwiza atanga.

Ni mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye mu itorero New Life Bible Church riherereye mu Karere ka Kicukiro, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024.

Muri iki gitaramo yamurikiyemo album ya mbere yise ‘Ica Inzira’, uyu muhanzi yagenewe miliyoni 3 Frw n’abavugabutumwa, abahanzi n’abandi bakirisitu bamukunda.

Aba barimo umuhanzi Tonzi watanze ibihumbi 120 Frw, Bosco Nshuti watanze ibihumbi 100 Frw n’abandi.

Bavuze ko uyu muhanzi ari umuntu uzi kubana n’abandi neza, kandi ko akwiye gushyigikirwa kugira ngo izina rya Yesu rikomeze risakare.

Christophe yaririmbye indirimbo zigize iyi album zirimo ‘Ijambo ryawe’, ‘Uwabimbwiye nuwo’, ‘Kwizerwa’, ‘Ntayindi Mana’, ‘Nkeneye’, ‘I praise you lord’ n’izindi.

Yaririmbye kandi izindi zirimo ‘Ndashima isezerano’, ‘Uri uwera’ yakoranye na Prosper Nkomezi’, ‘Yesu niryo zina’ yafatanyije na Bosco Nshuti na ‘Urimwengu Wote’ yasorejeho.

Nyuma y’iki gitaramo, Christophe yabwiye IGIHE ko Imana, yamuhaye ibirengeje ibyo yasabye, ahishura ko igitaramo yagitekereje afite 200$ yonyine, ariko akayiringira kugeza kibaye.

Ati “Natekereje iki gitaramo mfite 200$ yonyine mu mufuka, ariko Imana yampaye ibirengeje ibyo nasabye, cyari cyo gitaramo cya mbere, kandi sinari nzwi cyane ariko nari nziko ari igikorwa Imana yashyize ku buzima bwanjye. Narahagurutse kuko Imana yabyemeye.”

Yavuze ko yanyuzwe n’ubwitabire, kandi ko abantu batahanye umunezero udasanzwe, ashimira abantu bitanze amafaranga yo kumufasha gukomeza umurimo.

Yasoje avuga ko nta gihindutse izi ndirimbo zigize album ya mbere, yaraye amuritse zizatangira kujya hanze muri Werurwe 2024.

Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bitanze amafaranga muri iki gitaramo
Ubwo Christophe Ndayishimiye na Jean Christian baririmbaga zimwe mu ndirimbo zigize album 'Ica Inzira'
Christophe Ndayishimiye yamuritse album ya mbere
Umuramyi Jean Christian ni umwe mu bafashije Christophe kumurika album
Muri iki gitaramo, hatanzwe asaga Miliyoni 3 Frw yo gufasha Christophe gukomeza umurimo
Prosper Nkomezi yafashije Christophe kumurika album ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .