00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Josh Ishimwe yatumiwe mu giterane cya Pasika cyateguwe na Eglise Vivante Rebero

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 March 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Umuhanzi Josh Ishimwe umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zaba izo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’Amatorero ya Gikirisitu, yatumiwe mu giterane cyo kwizihiza Pasika cyateguwe na Eglise Vivante.

Tariki ya 31 Werurwe 2024, uzaba ari umunsi udasanzwe ku bakristo bose kuko nicyo gihe bazaba bizihiza izuka ry’umucunguzi wabo Yesu Kristo wapfiriye ku musaraba.

Ibi nibyo bituma hategurwa ibikorwa bitandukanye bituma bizihiza uyu munsi mu buryo budasanzwe. Itorero Eglise Vivante de Jesus Christ Rebero naryo ryateguye igiterane cy’iminsi irindwi cyo kwitegura uyu munsi.

Iki giterane kizaba guhera tariki ya 24-31 Werurwe 2024, kuri Eglise Vivante Rebero, aho kizajya gitangira saa tatu z’igitondo ku munsi wo ku cyumweru naho mu mibyizi kigatangira guhera Saa Kumi nimwe n’igice.

Muri iki giterane hatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Josh Ishimwe na Rachel Uwineza bazafasha mu kuramya no guhimbaza.

Umushumba w’amatorero yose ya Vivante ku Isi, Pastor Edmond Kivuye, yavuze ko iki giterane cyateguwe mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristu.

Ati “Iki gikorwa ni muri gahunda y’itorero isanzwe, ibihe bya Pasika ni ibihe by’itorero bikomeye, ariko kandi ni we musingi w’itorero, kuko umurimo wose Yesu yaje gukora ipfundo ryari rishyingiye ku gupfa no kuzuka.

“Iki ni igihe rero tuba dushaka gufasha abantu kugira ngo babisobanukirwe. Ikindi kandi ni itegeko ry’Uwiteka kuko yaravuze ngo iteka mujye mwubahiriza Pasika, ni iyanjye njye Uwiteka, kuko yakoze umurimo wo kubatura abantu hanyuma abasaba ko bazajya bayizihiza.”

Yakomeje asaba abantu bose kuzitabira iki giterane bagafatanya kwizihiza izuka rya Kristo Yesu.

Eglise Vivante de Jesus Christ ni itorero ryatangiye mu 1994 mu kwezi kwa karindwi. Risanzwe rikora indi mirimo yo gufasha ku ruhande irimo amashuri, amavuriro, amasanteri afasha abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ibigo byita ku mfubyi, ibigo bifasha abakobwa babyariye iwabo, abana bo ku mihanda ndetse n’ibindi.

Josh Ishimwe ari mu bahanzi batumiwe muri iki giterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .