00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kolari zirimo Christus Regnat, Jehovah Jireh na Ambassadors zigiye guhurira mu gitaramo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 March 2024 saa 07:59
Yasuwe :

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, wateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika cyatumiwemo amakolari atandukanye kandi akunzwe mu matorero anyuranye.

Iki gitaramo cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert kizaba tariki ya 31 Werurwe 2024 muri BK Arena. Kizitabirwa n’amakolari akomeye arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika na Jehovah Jireh yanditse amateka.

Muri icyo gitaramo kandi hazitabira Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, Alarm Ministries iri mu matsinda agezweho muri iki gihe n’izindi zitandukanye.

Uretse aya makolari yatumiwe muri icyo giterane, hari n’abahanzi batandukanye baririmba ku giti cyabo barimo James na Daniella ndetse n’abandi basanzwe bafasha imitima ya benshi, bazatangazwa mu bihe bya vuba.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugaragaza ko wateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gufasha abakiristu batandukanye kwizihiza umunsi mukuru wa pasika, bataramana n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi bakomeye kandi bakunda.

Ubusanzwe Pasika ni umunsi mukuru wizihizwaga n’Abayahudi, bibuka igihe Imana yakuraga Abisiraheli mu bucakara bwo mu Misiri aho Imana yabategetse kujya bibuka icyo gikorwa buri mwaka.

Kuri ubu uyu munsi amadini menshi n’amatorero awizihiza, yawuhuje n’urupfu rwa Yesu Kristo wemeye gupfira ibyaha by’abari mu Isi bose ngo babone ubugingo bw’iteka.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uteguye iki gitaramo, nyuma yo gutangiza ubukangurambaga bugamije gutera inkunga Bibiliya bitewe n’uko abaterankunga bayo bamaze kugabanyuka bikomeye.

Bahisemo kwishakamo imbaraga kugira ngo ikorwa rya Bibiliya ridakendera ndetse n’ikiguzi cyayo kigatumbagira cyane ku buryo umuntu atabasha kuyigondera.

Biteganyijwe ko abazitabira icyo gitaramo bazishyura amatike angana na 5.000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 frw na 35.000 Frw. Ushaka kugura itike yo kwinjira muri icyo gitaramo kanda aha www.ticqet.rw

Amafaranga azakusanywa muri icyo gitaramo kandi azashyirwa muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gutera inkunga ikorwa rya bibiliya mu Rwanda ari nayo mpamvu hatumiwemo abaririmbyi bo mu madini atandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .