00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shalom Choir igeze kure imyiteguro ya Ewangelia Easter Celebration Concert

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 March 2024 saa 04:41
Yasuwe :

Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’igitaramo cya Pasika cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena, kizahurirwamo n’amakorali atandukanye yo mu matorero anyuraye ndetse n’abahanzi bakomeye barimo Israel Mbonyi.

Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ubukangurambaga bwo gutera inkunga Bibiliya mu Rwanda nyuma y’aho abateraga inkunga ikorwa ryayo bakuyemo akabo karenge.

Umwe mu bayobozi bwa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yagaragaje ko bakomeje imyiteguro kugira ngo bazatambukane umucyo muri icyo gitaramo.

Yagize ati “Ubu twiteguye neza, turi mu masengesho akomeye yo kugisengera kugira ngo kizabe cyiza abantu bazahembuke kurushaho binyuze mu ndirimbo nziza.”

Rukundo yagaragaje ko bahishiye byinshi abakunzi ba Shalom Choir bishingiye ku ndirimbo nziza basanzwe bafite kandi zikunzwe ndetse n’imiririmbire idasanzwe ibaranga.

Yakanguriye abakunzi ba korali Shalom n’abakunda ijambo ry’Imana muri rusange gukangukira gutera inkunga Bibiliya kuko ari inshingano z’umukirisitu.

Ati “Abantu bakwiye gukangukira gushyigikira Bibiliya kuko mbona ari inshingano zacu nk’abakirisitu.”

Yashimangiye ko kandi kuba igitaramo cyizaba ku munsi hizihizwaho Pasika, bivuze byinshi, bityo ko bizaba ari ibyishimo bidasanzwe ndetse abazakitabira bazanyurwa nacyo.

Ati “Navuga ko ari munsi mukuru kuri twe abakirisitu kuko utwibutsa gucungurwa kwacu. bazaze twongere twishimire ko kirisitu yazutse tunakomeza gushyigikira Bibiliya ngo n’abatamwakira nabo iryo jambo ribashe kubageraho ndetse n’abazadukomokaho.”

Kizitabirwa kandi n’amakorali akomeye arimo Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika na Jehovah Jireh yanditse amateka, Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, Alarm Ministries iri mu matsinda agezweho muri iki gihe n’izindi zitandukanye.

Hari kandi n’abahanzi barimo James na Daniella ndetse na Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugaragaza ko wateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gufasha abakirisitu batandukanye kwizihiza umunsi mukuru wa pasika, bataramana n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi bakomeye kandi bakunda.

Biteganyijwe ko abazitabira icyo gitaramo bazishyura amatike angana 5000 Frw, 10000 Frw, 20000 frw cyangwa 35000 Frw. Ushaka kugura itike yo kwinjira muri icyo gitaramo kanda aha.

Shalom Choir igeze kure imyiteguro ya Ewangelia Easter Celebration Concert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .