00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Radio Maria yasabye abagiraneza kuyitabara

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 March 2024 saa 05:58
Yasuwe :

Radio Maria Burundi isakaza inyigisho z’iyobokamana zishingiye kuri Kiliziya Gatolika yasabye abagiraneza kuyifasha kubona lisansi kugira ngo iminara yayo ikomeze gukora.

Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri iyi radiyo, Daniel Mutabazi, yasabye buri wese ubishaka gufasha kugira ngo iminara yayo itazima, kuko byatuma ibikorwa byayo byo gusakaza ubutumwa bwiza bihagarara.

Yagize ati “Turinginga mwebwe abakunzi bayo ngo dufatanye. Wowe ufite cyangwa wabonye inkuru nziza, ni inzira kugira ngo ishami rya tekiniki ribone lisansi kugira ngo imashini zitanga ingufu ziri ku minara yayo ntizizime, bityo ijwi ry’Imana rikomeze gusakara amasaha 24 kuri 24.”

Mutabazi yasabye kandi abakunzi ba Radio Maria Burundi ko uwaba azi aho lisansi iherereye, yayimenyesha, ati “N’ubwo ni uburyo bwo gutera inkunga insakazamajwi.”

Iyi radiyo yatangiye gukorera mu Burundi tariki ya 1 Nyakanga 2004. Yabanje kugira icyicaro mu ntara ya Gitega, cyimurirwa i Bujumbura mu 2006 bigizwemo uruhare n’uwari Arikiyepisikopi wa Bujumbura, Musenyeri Evariste Ndayagoye.

Kuva muri uwo mwaka wa 2006, iyi radiyo yumvikanaga muri Bujumbura, mu ntara ya Bubanza, Gitega no mu nkengero.

Mu 2010, yashinze umunara mu ntara ya Makamba, yumvikana mu bice bitandukanye by’amajyepfo y’u Burundi birimo Mabanda, Kayogoro, Nyanza-lac no mu bindi byegereye umupaka w’iki gihugu na Tanzania.

Iyi radiyo ni ishami rya Radio Maria ifite icyicaro gikuru i Milan mu Butaliyani. Ikorera mu bihugu 85 birimo 24 byo muri Afurika.

Hari impungenge z'uko iminara y'iyi radiyo yazima kubera kubura peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .