00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yiyongereye mu bazaririmba mu gitaramo cya Pasika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 March 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, bwatangaje ko umuhanzi Israeli Mbonyi, yiyongereye mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 31 Werurwe 2024 muri BK Arena.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, bemeza ko Israel Mbonyi ukunzwe na benshi muri iki gihe, yamaze kwemeza ko azitabira iki gitaramo.

Israel Mbonyi yiyongereye ku bandi bari baremeje ko bazitabira iki gitaramo barimo n’amakorali atandukanye.

Amakolari azitabira arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika na Jehovah Jireh yanditse amateka, Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, Alarm Ministries iri mu matsinda agezweho muri iki gihe n’izindi zitandukanye.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugaragaza ko wateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gufasha abakiristu batandukanye kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, bataramana n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi bakomeye kandi bakunda.

Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe #ShyigikiraBibiliya.

Nyuma y’uko abaterankunga ba Bibiliya bagabanyutse, bahisemo kwishakamo imbaraga kugira ngo ikorwa ryayo ridakendera ndetse n’ikiguzi cyayo kigatumbagira cyane ku buryo umuntu atabasha kuyigondera.

Amatike muri icyo gitaramo agurishwa 5.000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 frw na 35.000 Frw. Ushaka kugura itike yo kwinjira muri icyo gitaramo yifashisha urubuga www.ticqet.rw.

Amafaranga azakusanywa muri icyo gitaramo azashyirwa muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gutera inkunga ikorwa rya bibiliya mu Rwanda ari nayo mpamvu hatumiwemo abaririmbyi bo mu madini atandukanye.

Israel Mbonyi ukunzwe n'abatari bake yemeje ko azitabira igitaramo cya Pasika
Abakunda Mbonyi bagiye kongera kumubona abataramira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .