00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale Holy Nation yashyize hanze indirimbo nshya, inatangaza gahunda yo kwagura ivugabutumwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2024 saa 03:23
Yasuwe :

Abakurikirana umuziki wo kuramya Imana bamaze kumenya Chorale yitwa Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, Paruwasi ya Gatenga mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali.

Holy Nation choir yamamaye mu ndirimbo "Namenye Neza" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1, 4 ku rubuga rwa Youtube, “Dusubije amaso inyuma’’, “Uri Ingabo” n’izindi. Ni Chorale ikunzwe i Kigali no mu gihugu hose cyane mu bakunda ibihangano bihembura imitima ya benshi.

Chorale Holy Nation yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2007. Icyo gihe yari Chorale ya Ecole de Dimanche. Mu 2013 ni bwo yahinduye izina yitwa Holy Nation.

Perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu iyi Chorale yagutse aho ifite abaririmbyi hafi 100. Ati “Ubu Chorale ifite abaririmbyi 70 bari ingeri zitandukanye, yaba abasore, inkumi ndetse n’abubatse.’’

Avuga ko ifite ubuhamya burebure cyane ko yatangiye ari iy’abana ikagenda yaguka ubwo yabaga iy’urubyiruko, nyuma mu 2019 ikaba Chorale ihuriyemo abantu batandukanye hatitawe ku ko mbere.

Ati “Navuga ko ari umuhamagaro w’Imana ndetse ikaba hari ikintu gikomeye yashakaga ko tuzakora mu gihe tuzaba tugitijwe umubiri. Ntekereza ko navuga ko ari ibitangaza gutangira Chorale ari iy’abana igakura kugera aho tugeze ubu ndetse ubu kubera Imana.”

“Turayishimira cyane ko idahwema kutwereka ko ejo hacu hazarabagirana kurushaho kandi twiringiye ko mu minsi iri imbere ubutumwa dutanga buzarenga imbibi z’u Rwanda.’’

Holy Nation choir igizwe n’ama-couple 10. Mu mishinga ifite mu gihe kiri imbere harimo kugura ibyuma bigezweho bizayifasha mu ivugabutumwa ryagutse, gukora ivugabutumwa mu nkambi z’impunzi no kugura kwasiteri ebyiri bazifashisha mu ivugabutumwa.

Komezusenge ati “Twifuza ko kwaguka kwacu kwazagirira benshi umumaro kandi abatabasha kumva ibihangano byacu cyangwa abadukunda bataratubona tukabasanga aho bari twifashishije ibi byose tuzaba twaguze byo kwifashisha mu ivugabutumwa.’’

Iyi Chorale yashyize hanze indirimbo nshya yise "Inzira Imwe" ibumburiye izindi nyinshi kandi nziza bagiye gusohora. Perezida yakomeje avuga ko "Inzira Imwe" ari indirimbo yibutsa abakristo ndetse ikabwira abatarakira Yesu Kristo ko "Yesu ari we nzira yonyine igeza abantu mu ijuru".

Iyi ndirimbo, yakozwe mu buryo bwa Live Recording. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Leopold naho amashusho atunganywa na Zaburi Nshya Media.

Iyi korali iri mu zigezweho mur ADEPR muri iki gihe
Iyi korali ibarizwamo abantu b'ingeri zitandukanye
Iyi korali izwi mu bitaramo byagiye bihembura benshi
Holy Nation Choir ni imwe mu makorali akomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .