00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christophe Ndayishimiye agiye kumurika album ye ya mbere

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 4 February 2024 saa 10:48
Yasuwe :

Christophe Ndayishimiye yahurije abaramyi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Prosper Nkomezi na Bosco Nshuti, kuri album ya mbere yise ‘Ica Inzira’.

Uyu muramyi uri kwigaragaza cyane mu muziki w’u Rwanda n’u Burundi, agiye gusohora iyi album igizwe n’indirimbo 8, mu gitaramo yayitiriye giteganyijwe tariki 18 Gashyantare 2024.

Christophe uzwi mu ndirimbo ‘Urahambaye’ yabwiye IGIHE ko yise iyi album ‘Ica Inzira’ kuko ariyo ndirimbo ya mbere, Imana yamuhaye nyuma yo kumukura mu kibazo cyashobora kumwambura ubuzima.

Yagize ati “Ni indirimbo ya mbere Imana yampaye, nari mu kibazo nta nzira mbona imbere yanjye, kidashobora gukemurwa n’amafaranga nari nkeneye Imana gusa, cyari ikibazo ubona gishobora no ku kwica.”

Uyu musore umaze imyaka irenga itanu mu muziki wo kuramya no guhimbaza, yakomeje avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira igitaramo agiye kumurikiramo iyi album.

Yavuze ko uretse kwifashisha abahanzi barimo Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti na Jean Christian Irimbere, yateguye impano zitari amagambo yageneye buri muntu wese, uzitabira iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa New Life Bible Church.

Christophe wigiye kuramya mu rusengero rwa Apôtre Appollinaire Habonimana, yavuze ko azifashisha indirimbo umunani ziri kuri iyi album ya mbere, ndetse n’izo yakoze mu myaka ishize.

Christophe Ndayishimiye yateguye igitaramo azamurikiramo album ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .