00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Ababimbuzi igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 25

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 February 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Korali y’Abagabo yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, Ababimbuzi Choir, yateguye igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze mu rugendo rw’ivugabutumwa, yise ‘Yaraduhetse concert’.

Ni igitaramo kizabera ku rusengero rw’Abadivantisite rwa Kigali Bilingual Church Remera, kikazaba ku wa 9 Werurwe 2024 saa Munani.

Muri iki gitaramo hazibandwa cyane ku gushimira Imana kubera urugendo rw’imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa.

Muri iyo myaka, korali Ababimbuzi imaze gusohora imizingo y’indirimbo zitunganyijwe mu buryo bw’amajwi 10 ndetse n’izitunganyijwe mu buryo bw’amashusho umunani, ikaba yarakoze amavuna agera kuri 15 hirya no hino.

Perezida wa korali Ababimbuzi, Moise Nzabandora yabwiye IGIHE ko urugendo rw’imyaka 25 rwaranzwe na byinshi ari ko ko bashima Imana kuba bagihagaze ari nayo mpamvu bahisemo kwizihiza yubile.

Ati “Urugendo rwari rumeze neza kuko nta yindi nkomyi yabaye ngo duhagarara ariko imbogamizi ntizibura kuko hari igihe habaho byinshi bitandukanye. Ibyo birimo ibihe bijyanye n’ubukungu kuko hari ubwo bidindiza iterambere ry’aho korali yifuza kugera ariko nta nkomyi idasanzwe twahuye. Muri byose twagiye dukora uko imbaraga zagiye ziboneka.”

Korali Ababimbuzi yashinzwe mu 1999 igizwe n’abagabo bane ariko kuri ubu ifite abaririmbyi umunani kandi nabo b’’abagabo gusa.

Nzabandora yashimangiye ko bahisemo gushinga korali y’abantu bake mu rwego rwo gukora ivugabutumwa rihoraho kandi rishingiye ku mubare muto w’abantu.

Ati “Igizwe n’umubare muto w’abaririmbyi kuko twatangiye turi bane ariko ubu tugizwe n’abaririmbyi umunani kandi ni korari y’abagabo gusa. Igitekerezo cyaturutse ku ivugabutumwa rishobora gukorwa n’abantu bake rigashoboka kuko korali ziravuna kandi n’ubundi muri zo usanga hakoreshwa amajwi ane rero iyo abo babonetse buri jwi riba rifite umuyobozi.”

Yagaragaje ko hari ubwo umubare munini w’abantu bagize korali ushobora kuba intandaro yo kutanoza neza urugendo rw’ivugabutumwa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba abantu benshi bashobora kugira bimwe badahuza.

Yashimangiye ko mu rugendo rw’ivugabutumwa nabwo umubare muto ufasha kuko nko mu gihe bagiye mu rugendo hadakenerwa ingengo y’imari nini na cyane ko bakora ivugabutumwa ridashingiye ku kuririmba gusa.

Nzabandora yavuze ko nubwo usanga amakorali menshi yiganjemo umubare muto w’abagabo, kubona korali yabo gusa ikora imyaka 25 byashimangiye ko nabo bafite umuhamagaro ukomeye no kwiyemeza.

Abazitabira ibyo birori bikomeye kuri korali Ababimbuzi bazagira umwanya wo kongera kuyireba iririmba indirimbo zayo zakunzwe ndetse n’inshya iteganya gushyira hanze.

Korali Ababimbuzi kandi yatumiye andi makorali yo muri iryo torero bazifanya muri ibyo birori byo gushima Imana ku rugendo bamaze arimo korali Abakurikiye Yesu, Light Family, Babwire Yesu, Mu biganza Byera na The Clarion Call Ministry.

Korali Ababimbuzi igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 25, banyuze mu gitaramo yise ‘Yaraduhetse’
Korali Ababimbuzi ifite umwihariko wo kuba igizwe n’ab’igitsina gabo gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .