00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarah Sanyu yatumiwe muri Uganda aho agiye gutaramira bwa mbere nk’umuhanzi wigenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 March 2024 saa 06:04
Yasuwe :

Umuhanzikazi Sarah Sanyu uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari i Kampala aho yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Vision Choir iri mu zikomeye muri Uganda.

Sarah Sanyu afite amateka akomeye ku gihugu cya Uganda kuko ni cyo yaboneyemo izuba.

Mu gihe amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga, ni ubwa mbere Sarah Sanyu yatumiwe mu gitaramo.

Sarah Sanyu usanzwe ari imwe mu nkingi za mwamba muri Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yageze muri Uganda ku wa Gatanu aho yakiriwe n’abantu benshi biganjemo abaririmbyi ba Vision Choir.

Iyi korali iritegura igitaramo gikomeye giteganyijwe kubera kuri Imperial Royale Hotel ku mugoroba wo ku wa 10 Werurwe 2024, cyateguwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe.

Sarah Sanyu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo “Nitashinda”, “Umunsi mushya”, “Omora’’ na “Mwana Wanjye”.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye ubutumire yahawe bwo kujya kuririmbira muri Uganda mu gitaramo cya mbere yatumiwemo kuva atangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ati “Ubutumire nabwakiriye neza cyane kuko ni inzira Imana iba iciye ngo ubutumwa bukomeze kwaguka.’’

Yavuze ko gutaramira aho yavukiye ari ikintu cy’agaciro kuri we. Ati “Kujya kuririmba aho navukiye ni umugisha ukomeye cyane kandi ni iby’agaciro kenshi, kongera gusubira ku ivuko njyanyeyo imwe mu migisha Imana iba yarampaye yo kuvuga ineza yayo ni andi mahirwe Imana iba impaye.’’

Sarah Sanyu yavuze ko Vision Choir bahujwe n’uko bose bakora umurimo w’ivugabutumwa.

Yakomeje ati “Iriya korali twese duhurira ku kuba dukora umurimo umwe wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ikindi ni uko ubutumwa ntanga mu kuririmba bwabagezeho banyurwa nabwo biba ngombwa ko bifuza ko nabana na bo mu gitaramo bafite.’’

Sarah Sanyu yavuze ko ahishiye byinshi abakunzi b’ibihangano bye, anabasaba gukomeza kumushyigikira.

Ati “Nzakomeza impano nahawe n’Imana yo kuririmba kandi nkomeje gutegura indirimbo nshya. Abakunzi banjye bashonje bahishiwe. Ndabashimira uburyo bakomeje kunshyigikira. Imana ibahe imigisha.’’

Sarah Sanyu yamamaye muri Ambassadors of Christ Choir yagezemo mu mpera ya 2006 yiga mu mashuri yisumbuye. Ni umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi korali imaze gushinga imizi mu Rwanda no hanze yarwo.

Yakunzwe kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors yumvikanamo aziyoboye mu ijwi ryizihira abaryumva, nka “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi.

Sarah Sanyu yatumiwe mu gitaramo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .