00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashakanye n’abitegura kurushinga bateguriwe igiterane kiziga ku kibazo cy’ingo zisenyuka

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 7 February 2020 saa 08:56
Yasuwe :

Umuryango utanga ubujyanama ku miryango cyane cyane ibanye mu makimbirane, River Ministry, ugiye guhuriza hamwe abashakanye n’abitegura kurushinga mu giterane kigamije kuganira ku kubaka ingo zigakomera cyane ko inyinshi zisenyuka buri munsi cyangwa bikaviramo ba nyirazo kwicana.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Ukuri n’amahoro mu bashakanye’’ cyateguwe n’Umuyobozi wa River Ministry, Mukabaramba Jacky afatanyije n’umugabo we.

Giteganyijwe kubera kuri Kigali Convention Centre ku wa 14 Gashyantare 2020, aho kizatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Abazacyitabira bazaganirizwa n’Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church ku Isi, Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu. Aba bombi baheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze babana nk’umugabo n’umugore mu birori byabaye mu Ukuboza 2019.

Iki giterane cyahuriranye n’Umunsi w’Abakundana, cyanatumiwemo abahanzi bagezweho barimo James na Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo “Mpa amavuta”, “Nkoresha” n’izindi n’abandi barimo Arsene Tuyi waririmbye “Naranyuzwe”, “Icyaremwe gishya” ndetse na Irimbere Christian ugezweho mu yitwa “Obligado” na “Ndi hano”.

Umuyobozi wa The River Ministry, Mukabaramba akaba n’umwanditsi w’ibitabo yabwiye IGIHE ko yahisemo gutegura iki gikorwa bitewe n’izamuka ry’ingo zisenyuka.

Uyu mubyeyi wanditse igitabo “Izahabu ihishe mu muryango” ni na we uyobora abagore kuri Restoration Church Masoro. Yagize iyerekwa ashaka kongera guhuriza hamwe abashakanye n’abandi bari mu nzira yo kurwubaka kugira ngo baganire uko bakubaka ingo zihamye zubakiye ku rufatiro rutanyeganyezwa.

Imibare y’inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Ugushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ubwikubwe bw’inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Imibare igaragaza ko mu 2016 ingo zatandukanye zari 21, mu 2017 ziba 69; yerekana ko gatanya zikubye inshuro 62 bingana na 6,200% mu myaka itatu ishize.

ERC ni itorero rishingiye ku musingi wo kubaka umuryango uhamye, aho imfubyi ibonera umubyeyi, umupfakazi akagira umwitaho. Ihishurirwa ryo kuritangiza Apôtre Masasu yarihawe mu 1984, aza kurishinga mu 1994.

Amafaranga yo kwinjira muri iki giterane ku bashakanye ni 30 000 Frw ku bagura amatike mbere naho abazayagura uwo munsi ni 35 000 Frw; itike ku muntu umwe ni 15 000 Frw ariko izazamurwa ku 20 000 Frw.

Umuyobozi wa River Ministry, Mukabaramba Jacky afatanyije n’umugabo we ni bo bafatanyije gutegura iki giterane
Masasu n'umugore bazasangiza abazitabira iki giterane ibanga ryo kubaka urugo ruhamye
James na Daniella bari mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe cyane mu minsi ya none
Umuhanzi Arsene Tuyi ari mu batumiwe muri iki gikorwa
Azafatanya na Irimbere Christian basanzwe baririmbana muri Shekinah Worship Team y'i Masoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .