00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Bishop Rugagi umaze kwamamara mu guhanurira abifuza Range Rover, inzu n’ibindi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 May 2017 saa 08:49
Yasuwe :

Bishop Rugagi Innocent ni Umushumba w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda. Afite impamyabumenyi (diploma) mu bya tewolojiya yakuye i Nairobi muri Kenya, akaba yitegura kubona iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mpera za Kanama i California.

Ni umugabo wubatse, afite abana batandatu; umuryango we utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Ku biro bye ahari icyicaro cy’Itorero ry’Abacunguwe, mu Mujyi wa Kigali rwagati, abantu baba ari uruvunganzoka bamutegereje nk’uko abarwayi bategereza muganga bizeye gukizwa n’imiti ari bubahe.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

IGIHE: Ufite mateka ki mu murimo w’Imana, Watangiye ivugabutumwa gute? Ryari?

Bishop Rugagi: Natangiye kuba umushumba umunsi nasengewe ku itariki 7 Ukwakira 2007. Ni wo munsi nasutsweho amavuta kugira ngo mbe umushumba w’itorero. Nakoreye mu Mujyi wa Kigali biba ngombwa ko njya gutangiza umurimo w’Imana mu Karere ka Ruhango mu 2008. Naje gufungura i Kigali ku mugaragaro mu 2010 ku itariki 22 Ukwakira. Mu 2013 twafunguye andi mashami mu Ntara y’Iburasirazuba.

IGIHE: Mu Rwanda hari amadini n’amatorero asaga 1500, wabuze na rimwe rikorera mu murongo w’ibyo wemera ku buryo wari kwifatanya na ryo aho gushinga iryawe?

Bishop Rugagi: Gutangira umurimo w’Imana ni umuhamagaro si ibyo umuntu ahitamo. Ubwanjye sinifuzaga kuba muri uyu murimo bitewe n’imbogamizi zari zirimo. Nabonaga abapasiteri bagira imibereho mibi bituma mu bwenge Imana yampaye nshaka gukora ngo nzajye ntera inkunga abashumba b’itorero.

Ntaraba umushumba nari muri ADEPR, nayoboraga abandi mu byiciro bitandukanye birimo abaririmbyi. Hari umugabo twasenganaga wigeze kumpanurira ko Imana impamagariye gukora umurimo hanze y’idini nasengeragamo mbanza kumucyaha. Ntabwo nari narigeze nifuza kwinjira muri uyu murimo.

IGIHE: Ugitangiza itorero byakugendekeye bite, ni ibiki byiza cyangwa ibibi wahuye na byo? Wabyikuyemo ute?

Bishop Rugagi: Gutangira itorero mu karere utazi utavukiyemo, utagiramo inshuti cyangwa umuvandimwe cyari ikibazo gikomeye. Hariho ubukene bubi cyane; iyo ntabaga mfite amafaranga 100 yo gutega igare nagendaga n’amaguru ibirometero 18 kugera aho itorero riri no kugaruka ku muhanda. Hari inzara ku buryo naryaga kabiri mu cyumweru. Nta bushobozi bwari buhari n’amafaranga yabonekaga twayakodeshaga inzu twakoreragamo umuntu akarya ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Byari ibihe bibi bigoye. Hari abo twari kumwe mu bo natoje baransiga bagaruka i Kigali. Tumaze kwiyubaka ni bwo Imana yambwiye kuza gutangiza umurimo i Kigali.

IGIHE: Itorero ryawe riri kuganwa na benshi muri iki gihe. Rifite abayoboke bangahe?

Bishop Rugagi: Sinjya nkunda kuvuga umubare, Dawidi yabaze Abisiraheli bibabaza Imana, si ibanga kuvuga umubare ariko kuri njye ntabwo biza vuba, ntibinyorohera kuko nakira abantu bakizwa umunsi ku wundi n’ubu turitegura kubatiza amagana.

IGIHE: Ni irihe banga kandi ni mbaraga ki zituma uganwa cyane, wazikuye he?

Bishop Rugagi: Yesu yaciye umugani avuga ko ‘aho intumbi ziri ari ho inkongoro ziteranira’, bivuga ngo aho imbaraga z’Imana ziri ni na ho abantu bafite inzara n’inyota bagana. Imbaraga nta handi tuzikura ni mu masengesho. Iri torero rizwiho gusenga; tumaze gusenga mu byiciro bitandukanye yaba iminsi 21, 40, 70 na 100. No mu minsi iri imbere tuzaba dushoje amasengesho y’iminsi 120.

Abantu benshi bavuga ko imbaraga nazikuye muri Nigeria ariko simpazi sindahagera, buri wese avuga ibyo ashaka. Nta mbaraga nakuye mu gihugu icyo ari cyo cyose, nazikuye ku Mana, iyansezeranyije ni yo yasohoje icyo yavuze. Uwegera Imana azasobanukirwa aho nakuye izo mbaraga kuko ubwami bw’Imana si ubw’amagambo gusa ahubwo ni ubw’imbaraga.

IGIHE: Mu nyigisho zawe wibanda ku bitangaza (gukira indwara, kubohoka n’ubukire), ubiterwa n’iki?

Bishop Rugagi: Umuntu wese uje aho Kirisitu ari agomba kuruhuka nk’uko mu butumwa bwe uko bwanditswe na Matayo havuga (Mt 11, 28: Muze mwese abarushye n’abaremerewe munsange ndabaruhura). Icya kabiri Yesu yatumye Abigishwa ati ‘nimugende mukize abantu mwirukane abadayimoni, mukize ababembe, muzure abapfuye, mwaherewe ubuntu mutangire ubundi.’ Ubuhanuzi bwa Yesaya (Yesaya 60, 1) bugira buti ‘ Umwami Imana yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, menyeshe imbohe ko zibohowe no gukingurira abari mu nzu y’imbohe, guhoza abarira, ….”.

Imana iyo yaguhamagaye igomba kugukurikiza ibimenyetso Yesu yavuze ko bizagendana n’abizera. Niba hinjira impumyi igakomeza kuba impumyi, ufite ubumuga agakomeza kubugira, bitumariye iki? Iryo jambo turisomera iki?

IGIHE: Aho ntiwaba ugamije gufatirana abantu mu bibazo n’imibereho igoye ukoresheje izo nyigisho?

Bishop Rugagi: Oya ntabwo wafatirana umuntu uza hano agakira kanseri, diyabete n’izindi ndwara z’ubumuga…umuntu uva i Burasirazuba afite imbago agakira yari amaze imyaka itatu adasohoka ngo wamufatiranye?

Abakene tubigisha kubaho, dufite abantu benshi baba bashaka kwiyahura, bene uwo muntu iyo umugaruye mu buzima uba umuzuye. Iyo uhaye umuntu amafaranga akajya gukora yabura gute guhimbaza Imana? Ibyo ni byo dukora, itorero ryirukana ubukene aho kugira ngo ribushyigikire.

IGIHE: Ko itorero muyoboye riri kwihuta mu iterambere, mufite abaterankunga?

Bishop Rugagi: Nta bo tugira, icyakora dufite abakirisitu mpuzamahanga; dufite abakirisitu benshi twabashyize mu matsinda atandukanye mu Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi, Norvège, Danemark, u Busuwisi , Suède, u Budage, u Bwongereza, Finland ho ni benshi cyane. Nditegura kujya mu Bubiligi, ningerayo ikizakorwa ni ukwandikisha za ‘Ministères’ zigatangira gukora ku mugaragaro.

IGIHE: Uvuga iki ku nkuru yasakaye umubyeyi wawe (So) avuga ko murumuna wawe ari kwiga ngo azabashe kugera ikirenge mu cyawe yibesheho? Iki si ikigaragaza ko mu murimo w’Imana harimo inyungu zirenze izishingiye ku kuyobora abantu ku bugingo buhoraho?

Bishop Rugagi: Uwatanze ayo makuru ni umushinyaguzi. Icya mbere data yapfuye mu 1987 muri Congo nkiri muto. Nta data ngira. Uwo bitiriye kuba data ni umuntu bahimbye ndetse singira murumuna wanjye, uwo dukurikirana ni ofisiye mu ngabo z’igihugu akorera mu Majyaruguru, ni natwe bahungu bari mu muryango wacu, tuvuka ku Kibuye. Abakobwa ni babiri, umwe aba muri Amerika undi mu Rwanda. Mama aracyariho hari na data wacu umwe wasigaye abandi bishwe muri Jenoside. Abazanye ayo makuru ni ugushaka kumparabika.

IGIHE: Iby’uko hari bamwe mu bayobozi b’amatorero bashakira indamu mu murimo w’Imana ubivugaho iki?

Bishop Rugagi: Hari abantu benshi bashakira indamu mu murimo w’Imana, iyo umuntu ashakira indamu murimo w’Imana uza inyuma ibye bikaza imbere, ni na yo mpamvu uzasanga mu matorero menshi bafite icyo bashobora gupfa nk’icyubahiro, amafaranga n’ibindi byinshi. Iyo wahamagawe n’Imana ikagutoranya hari ibintu udashyiraho umutima. Ntabwo ubaho mu buzima bwiza ngo itorero ry’Imana ribe mu buzima bubi, uko rigenda ritera imbere hari ibyo Imana ikwibukiraho bigaragaza ko itabara nawe yagutabaye.

IGIHE: Hari abashingira kuri video zikugaragaza uyoboye amateraniro aho umuntu wese wazanaga icyifuzo ngo umusengere yasabwaga kubanza gutanga ituro bakavuga ko uri mu bapasiteri basaba abakirisitu amaturo. Ni iki wabivugaho?

Bishop Rugagi: Uwansebeje kuri data ni we wakoze n’iyo video imeze gutyo, yagiye kuri YouTube yacu ntiyafata inkuru yose afata agace kavuga kuri Range Rover n’ituro ntiyafata inkomoko yayo. Yafashe agace kagaragaza umugabo ashyira ituro mu biganza byanjye ntiyafata amagambo yavuze mbere y’ituro, yashakaga ikintu kinsebya.

Niba umuntu avuze ati “Nsengera nanjye mu mezi atatu nzabe nabonye Range Rover, bivuye ku mutima we, simusabye. Kamere yanjye ntijya isaba abantu amafaranga. Abantu nakira ni benshi cyane muri iki gihugu, abato n’abakuru, aboroheje n’abakomeye, nta n’umwe nasabye amafaranga…”

IGIHE: Abapasiteri bazwi ko ari abantu bakwiye kwicisha bugufi bafatiye urugero kuri Yesu; imodoka igezweho waguze miliyoni zigera kuri 50 yavuzweho byinshi ko atari ikimenyetso cyo kwisanisha n’abakene.

Bishop Rugagi: Imodoka ihenze njya kuyibona nabanje gutanga V6 yanjye nyiha Bishop wo muri Congo uba Kisangani kuko yari ayinsabye. Mu gihe nayitangaga hari umuntu byababaje ukora i Dubai akorwa ku mutima n’uko ntanze iyo nagendagamo atanga amafaranga ye imodoka ingeraho gutyo. Si amafaranga yavuye mu itorero; nta muntu n’umwe wigeze yumva nsaba amafaranga y’imodoka kubera ko natanze iyanjye. Naratanze Imana impa gusarura, ikuba iyanjye nk’inshuro eshatu cyangwa enye. Ibyo ndabishimira Imana.

IGIHE: Hari ibibazo byinshi mu matorero bishingiye ku bwumvikane buke hagati y’abayobozi ubwabo cyangwa abayobozi n’abayoborwa; byaragaragaye muri ADEPR, Zion Temple, Inkuru Nziza n’ahandi. Iyo utekereje ahazaza h’itorero uhagarariye nta bwoba bigutera?

Bishop Rugagi: None se njye baranyoroheye? Yesu yaravuze ngo nta cyabuza ibisitaza kuza ariko ubizana azabona ishyano. Hari abantu beza babaho kugira ngo bubake itorero hari n’abandi babi binjira bashaka ibyubahiro n’amafaranga, utabibonye agateza ibibazo.

Umwanzi wateye Zion Temple ni we uzatera Redeemed Gospel Church n’ahandi. Ni ukuba maso kugira ngo Imana idufashe. Ndakomeza abahuye n’ibibazo kugira ngo bakomere basengere mu rukundo. Umwanzi wacu twese ni umwe, ni Satani. Barashaka ikintu cyaduca intege cyadusubiza inyuma, ariko turakomeje tuzarwana na byo kugeza igihe Yesu azagarukira. Ndabwira abakirisitu n’abashumba bose bakomere, Yesu ari ku ngoma.

Bishop Rugagi Innocent aherutse kwereka abakirisitu be imodoka ihenze na we yahawe n'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .