00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko y’amazi y’umugisha ihuruza abanyamahanga i Kibeho yahavubutse gute?

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 September 2016 saa 08:31
Yasuwe :

Kibeho ni agace kazwi cyane mu Rwanda ndetse no ku Isi kubera amabonekerwa yabaye ku bakobwa batatu bahigaga mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro irenze imwe na Bikira Mariya.

Muri aka gace hari isoko y’amazi y’umugisha imeze nk’ iherereye i Roma yavubutse aho Intumwa Pawulo yaciriwe umutwe, ni ahantu hari ibyiza nyaburanga bikurura abanyamahanga na ba mukerarugendo mu gihugu.

Pawulo akimara gucibwa umutwe muri 67 nyuma y’ivuka rya Yezu Kirisitu, aho umutwe we wikubise inshuro eshatu hagiye havubuka amazi, ubu ni agace gahuruza abanyamahanga ku bwinshi dore ko hubatswe Kiliziya , ndetse n’amazi yaho agurwa amafaranga atari munsi y’igihumbi cy’amanyarwanda ku icupa ryayo ringana n’igice cya litiro.

Ku bemera Imana bahamya ko umugisha utagenewe abanyamahanga gusa kuko no mu Rwanda isoko ya Kibeho ifatwa nk’ivubura amazi y’umugisha, Bikira Mariya yari yarasezeranyije abakobwa batatu bagize ibonekerwa kuva mu 1981. Ibyo bituma abantu batandukanye barimo abanyamahanga basura isoko ya Kibeho, bahaza ku bwinshi.

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka hizihizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, kuya 28 Ugushyingo ni umunsi wahariwe amabonekerwa ya Kibeho, ahateranira imbaga y’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 50 baturutse hirya no hino ku Isi.

Abaturage bahaturiye nabo mu minsi isanzwe usanga bitabira kuvoma ayo mazi, bemeza ko uyanyweye amukiza uburwayi aba afite, burimo umutwe, inkorora, ibicurane, indwara zifata mu muhogo, uburibwe bwo mu mubiri n’izindi. Ayo mazi bayanywa batayatetse kandi ngo nta ngaruka abagiraho.

Kiliziya Gatorika yemeje ko iyo soko ari iy’umugisha Bikira Mariya yageneye u Rwanda, tariki ya 14 Kanama 2011, itangaza ko ari kimwe mu bigize ibitangaza byakorewe i Kibeho.

Ibisobanuro nyabyo by’iyo soko IGIHE yabibajije Mukamazimpaka Anathalie, umwe muri babiri bakiriho babonekewe i Kibeho kuko mugenzi wabo umwe yitabye Imana.

Inkomoko y’iyo soko

Abakobwa batatu barimo Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango batangiye babonekerwa na Bikira Mariya bari mu kigo bigagamo i Kibeho. Tariki ya 31 Gicurasi 1982 yatangiye kubabonekera ku karubanda n’abantu bahuruye.

Isoko y’amazi y’umugisha ihari ngo iri mu byo Bikira Mariya yabasezeranyije nkuko Mukamazimpaka abisobanura.

Ati “Bikira Mariya yaduhaye ubutumwa bwinshi natwe tukagira ibyo tumubaza tumusobanuza, kandi tukanamusaba. Mu byo twamusabye harimo isoko y’amazi y’umugisha atubwira ko azayiduha ku bundi buryo kuko twayimusabaga aho twagiriye ibonekerwa nubwo iyo aje tubona atari i Kibeho ahubwo twagiye ahandi.”

Yakomeje agira ati “Uko twasabaga Bikira Mariya amazi y’umugisha niko yadutumaga kuyazana mu gihe yazaga kutubonekera, tukajya rero mu mubande ahari hatwegereye, hari hafi y’iyi ngoro n’ubwo twajyaga no mu tundi duce dutandukanye.”

Nyuma ngo muri uwo mubande haje kuvubuka isoko y’amazi mu ibanga ry’umusozi waho, aratunganywa kugira ngo avomwe mu buryo bwiza.

Ati “ Nyuma bamaze [Kiliziya] kwemera amabonekerwa ya Kibeho, baje no kwemera isoko yavubutse hafi y’aho Bikira Mariya yatubonekeye bayiha umugisha , mbere yari itameze neza ubu barahatunganyije bahagira isoko nziza.”

Aya mazi aho ari usanga abaturage baho bayavomera mu tujerekani duto, ariko n’abanyamahanga nabo ntibayatangwaho, ku buryo kuri iyo minsi mikuru, hitabazwa Polisi ngo icungire umutekano ibihumbi by’abantu baza kuyavoma, barindwa ko bayarwanira hakagira abahapfira dore ko baba bayavomera ubuntu.

Abavoma amazi y'umugisha i Kibeho baba ari benshi
Ahavubutse isoko y'amazi y'umugisha akiza benshi indwara zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .