00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Amadini aragwira, umuturage arabara urwo yaboneye mu Barangi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 22 February 2016 saa 12:21
Yasuwe :

Abarangi babarwa nk’idini kuko bavurisha amasengesho, nta muti batanga . Bavuga amagambo amwe n’amwe yo muri Bibiliya gusa ngo ntibayisoma.Igitangaje ngo ni uko abayoboke babo batabita abakirisitu cyangwa irindi zina, ahubwo babita abarwayi.

Kuguteza umusonga hafi yo gupfa, gusara ukiruka ku gasozi no gufungiranwa ahantu nk’amezi atandatu ni bimwe mu bihano bihabwa abateshutse ku mategeko agenga iri dini.

Nsanzumuhire Epimaque w’imyaka 52 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karama, avuga ko amadini aba menshi ariko ibyo yaboneye mu Barangi byamuteye kwibaza niba koko asenga Imana y’ukuri.

Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, Nsanzumuhire Epimaque n’umugore we Musabyimana Epiphanie bagaragaje ukuntu bayobotse idini y’Abarangi batayisobanukiwe ndetse kuyivamo bikababiza ibyuya kuko babagaho batishimye mu gihe cyose bayimazemo.

Uko bagiye mu Barangi

Nsanzumuhire avuga ko kuva yamenya ubwenge yasanze se umubyara aterekera, ngo yabonaga hari nk’utuzu (inzu) cumi na dutanu se yabyukaga anyanyagizamo inyama n’inzoga , maze agasaba umuhungu we ko igihe azaba atakiriho azajya abikora.

Ku myaka 21,Se wa Nsanzumuhire ngo yaje gupfa maze uyu muhungu wabonaga ukuntu bigoye kubaga ihene zo guterekera ndetse n’indi mihango byajyanaga, yigira inama yo gushakisha uburyo yakira ibyo bintu se yari yaramuraze.

We n’umugore we bagiye mu Barangi kuko hari uwari wabarangiye ko ari ahantu basenga maze amashitani n’indi myuka mibi bigahunga.

Babanje gutozwa amategeko

Bwa mbere bagiye mu barangi, bicaye ku kirago, bo n’abandi barwayi babwirwa ko uwageze mu Barangi adasambana, atiba, atazimura cyangwa ngo avuge bagenzi be nabi kandi ko iyo abirenzeho ahanwa bikomeye.

Ntibyatinze kuko abagiye bateshuka kuri ayo mategeko bahanishwaga gusara bakiruka ku gasozi, gutezwa umusonga ukanegekara hafi yo gupfa ndetse no kufungiranwa ahantu udasohoka nk’amezi atandatu.

Mu Barangi nta muti batanga uretse gusenga,gusa ngo uburyo basengamo buteye urujijo kuko usanga nubwo Bibiliya iba ihari ,iba ari nk’umutako ahubwo bagategekwa uburyo bazajya basenga.

Nsanzumuhire ati” Twabaga twicaye ku birago maze tugasenga uko batubwiye tuti “Abamarayika bera bo mu nyanja mudufashe rwose,muturwaneho twaje tubagana mudufashe mudukize amashitani.”

Yakomeje avuga ko hari n’indirimo bari barigishijwe baririmbaga ariko byose wagira icyo uteshuka bikagukoraho.

Kwicara ku birago bose babaga bareba mu cyekerezo kimwe, maze uwabaga yicaye inyuma yabo akabakoza urunigi mu mutwe bagatigita abandi bagatumbagira, yakongera kurubakozaho bagatuza,ubwo bukaka ari uburyo bumwe bwo kubavura.

Uko baje gushingirwa Ururembo (Ishami)

Muri ayo masengesho yo ku birago humvikanye amajwi avuga ko Epiphanie umugore wa Epimaque atoranijwe ngo agire Ururembo (Ishami ) agahabwa ububasha na we akajya avura abandi.

Byari nk’itegeko nta mahitamo bari bafite, bubahirije ibyo basabwaga barangije barimikwa

Nta mahoro babigiriyemo

Nubwo uyu mugore yari yarahawe imbaraga zo gukora ku bantu bagakira ndetse n’abiterera hejuru akabasengera bagatuza ngo ntiyari yemerewe kuryama.

Epiphanie ati “Nararaga nicaye,sinari nemerewe kuryama nijoro, nari ntegetswe kurara nsengera abarwayi nkajya ndyama ari ku manywa, nari nararushye bikomeye. Umugabo wanjye nawe yagombaga kuguma mu rugo ntagire aho ajya akamfasha gukurikirana abarwayi.”

Uyu muryango wabagaho ubabaye kuko n’amafaranga abarwayi babahaga batabaga bemerewe kuyakoresha ibyo bishakiye badakurikije icyo amajwi batazi aho yaturaga yabaga yavuze.

Uko baje kubivamo

Muri uyu muryango ngo abajura baje kubiba barabacucura maze ibyo biba imbarutso yo kwibaza niba ahantu hari Imana abajura bahiba.

Epimaque yabiganiriye n’umugore, nyuma bumva amajwi ababwira ko baneguye Imana kandi ko bari bubihanirwe. Ibyo ntacyo byababwiye kuko bari baramaze gucika intege kandi bari baramaramaje kubivamo kuko bari baramaze no kubona umuntu ubasengera wo mu Iterorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi akabereka Imana y’ukuri.

Bafashe umwanzuro bagenda babireka gahoro gahoro, bigeze aho babatizwa mu Badivantisiti basezerera Satani batyo.

Uyu muryango wicuza igihe wamaze ukorera Satani. Bagira inama abandi ko hari Imana igira imbabazi idahana ibihano nk’ibyo bajyaga bahanwa.

Musabyimana Epiphanie yari ategetswe kurara asengera abarwayi ngo ntiyajyaga aryama nijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .