00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prophet Sultan yavuze ku buhanuzi bwe kuri Turikiya, Rugagi wamwise umwana n’ibindi (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 25 August 2019 saa 10:42
Yasuwe :

Izina Munyemana Eric [Prophet Sultan] si rishya mu matwi y’abakurikirana iyobokamana mu Rwanda! Yamenyekanye nk’umunyabitangaza akaba n’umuhanuzi wivugira ko yasigiwe guhanurira amahanga.

Mu 2016 nibwo yumvikanye cyane mu matwi ya benshi ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gihe cy’amage ngo bakemure ibibazo byabo, iby’umuryango n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zatumye aba ikimenyabose. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora binyuze mu maraso ya Yesu.

Uyu mugabo afite amateka adasanzwe, yatangiye kwiyegurira Imana ari umuririmbyi wo mu rusengero mu 1998 aririmba muri Korari Impuhwe yo muri ADEPR Rubavu.

Yaje guhagarika kuririmba, amara imyaka icumi atazi amarembo yinjira mu rusengero.

Prophet Sultan yasangije IGIHE urugendo rwe nk’umukirisitu, umuririmbyi kugeza abaye umuhanuzi uhanurira n’amahanga.

Yakuriye mu muryango ukunda Imana, akura atozwa inzira akwiye kuzasaziramo.

Yagize ati “Navuga ko natangiye kwiga gukorera Imana muri Korali Impuhwe, nyuma yaho nibwo nayivuyemo ngiye kujya ku ishuri. Navuga ko natangiye umurimo w’ivugabutumwa neza mu 2009.’’

Uyu muhanuzi yabaye nk’ufata akaruhuko, inzira igana mu rusengero asa n’uyirengagije kugeza ubwo imyaka 10 yihiritse atazi umuryango urwinjiramo.

Yagize ati ‘‘Navuye muri Korali Impuhwe mu 1999, mara imyaka 10 ntasenga. Mu 2008 nibwo natangiye gusenga ndetse nza kongera kurundukira mu murimo.’’

Imyaka 10 yo kudasenga ngo yatewe no kuba hari inyigisho zatumaga ashidikanya ku gukora kwa Yesu Kirisitu mu buzima bwe.

Yagize ati ‘‘Nta bikomere nagiriye mu rusengero ahubwo numvaga ntari kugera ku kigero cy’ubukirisitu nashakaga.Hari inyigisho zatumaga numva ndi kuryarya Imana. Si uko nakoraga ibyaha byinshi ahubwo numvaga ntari umukirisitu wuzuye.’’

"Numvaga nshaka kubaho nta cyaha nkora. Icyo gihe nabinaga twa twaha duto duto tundiho nkumva byarananiye n’uko nza kumera nk’aho mpagaze ariko nyuma yaho nongera kwiminjiramo agafu.’’

  Imyaka 10 Sultan yayimaze agisha imitima inama

Prophet Sultan akimara kuva muri Korali Impuhwe yageze mu buzima bwo hanze, abwirundumuriramo.

Yavuze ko ‘‘Abo twaririmbanaga barababaye cyane kuko naragiye ndirekura, mbaho mu buzima bwo hanze butari bwiza. Ntabwo ubuzima bwakomeje kuba ubwa wa mukirisitu. Njya kuvamo naravugaga nti nubwo ndimo nzarimbuka. Ibyiza reka njye mu bundi buzima ubundi nzarimbuke narakoze wenda n’ibyaha! Bya bindi twita ibyaha byinshi ariko nasanze narishukaga.’’

Prophet Sultan yabayeho mu buzima bwo kwigenga no kudatinya ikibi. Uwari umuririmbyi wa korali yatangiye kurara mu tubari arya iraha.

Ati “Navuga ko ari ubuzima bubi bwuzuyemo umwanda n’ibyaha byinshi nanavuga ko ari bimwe bidakorwa n’abarokore kuko na bo hari ibyo batakora. Byose nabigiyemo, utubyiniro, inzoga no gukunda abakobwa. Icyo urubyiruko rw’icyo gihe rwakoraga cyari kigezweho naragikoze.’’

Prophet Sultan yavuye muri Korali Impuhwe amara imyaka 10 adakandagira mu rusengero

  Ubutumwa bwo kubabarirwa ibyaha bwagaruye umwana w’ikirara mu gakiza

Imyaka 10, Sultan yamaze adakandagira mu rusengero ntiyafunze umugambi w’Imana ku buzima bwe. Yakomeje kwakira ubuhanuzi bumubwira ko azavamo umukozi w’Imana.

Yavuze ko yumvaga atari mu mwanya we ndetse ko uko abantu bamuhataga ayo magambo nawe yumvise aribyo.

Ati “Numvaga ntari ahantu nagenewe, numvira umuhamagaro ngaruka niyemeje gutangira bundi bushya gukora ngo mbe umukiranutsi wirinda icyaha n’igisa nacyo. Ku bw’amahirwe namaze hafi amezi ane mpura n’ubutumwa bwiza nigisha.’’

Ubutumwa Sultan yigisha ni uko nubwo umuntu atakora icyaha azakomeza kwitwa umunyabyaha mu maso y’Imana kuko ngo agakiza atari ukureka ibyaha ahubwo ni ukubibabarirwa.

Usibye kuba yigisha iby’imbabazi z’iteka ryose na we yabanje kurwana n’umutimanama we mbere yo gutangira gusakaza ubwo butumwa.

Ati “Maze kumenya ko n’ishusho yanjye nyakuri ko nubwo nakora ibyiza ntizera Yesu narimbuka, nabanje kurwana n’umutima kuko ubutumwa buvuga ko Yesu yishyizeho ibyaha byacu byose, numvaga bwari butandukanye n’ubwo nakuriyemo.’’

Nyuma yo gucengerwa n’izo nyigisho yatangiye kuzenguruka mu byumba by’amasengesho azisakaza mu bantu batandukanye ari naho itorero rye ryatangiriye.

Prophet Sultan kuri ubu washinze akaba anayobora Itorero River of Joy and Hope Ministries rikorera Cosmos i Nyamirambo, yigiye Ishuri rya Bibiliya muri Good News na Christ Embassy.

Inyigisho zivuga ko Yesu yakuyeho ibyaha by’abari mu Isi ko batazabizira hari abazifata nk’ubuyobe ndetse ko zigisha abantu gukora ibyaha, bamwe bazigereranya n’ibyo mu minsi y’imperuka.

Sultan avuga ko “Iyo umuntu amenye urukundo rw’Imana ntiyishora mu bibi byose. Bamwe bavuga ko ari ubuyobe, abandi bakavuga ko ari ukuri, usanga nta hantu nigisha gukora ibyaha cyane ko hari ibyo twakoraga tutaranamenya ubu butumwa, tubumenye turanabireka.’’

  Sultan yatangiye guhanura yikandagira

Impano zirimo n’iy’ubuhanuzi zatangiye gututumba muri Prophet Sultan kuva kera aho yashoboraga kujya mu butayu akamarayo amezi atatu asenga, anasoma Bibiliya.

Mu gusenga niho yatangiye kwisanga hari impano zimurimo. Ati “Nagiraga iyerekwa nkabisuzugura, nkumva binteye ubwoba ariko Imana yampaye umugisha nahanuriraga abantu ibintu bazi. Hari n’uwazaga kuneka Imana ikampa ibimenyetso yambwira ibizamubaho nkatinya kubivuga, ikambwira ngo genda umubaze afite iki n’iki, namubaza nasanga aricyo nkavuga nti buriya ni Imana.”

Muri icyo gihe abantu batangiye kujya bashima ko Imana hari ibyo yabakoreye bituma agenda amenyekana nk’umuhanuzi, aritinyuka.

Prophet Sultan Eric yatangiye urugendo rwo gutanga ubuhanuzi yikandagira ariko agenda atinyuka

  Ubuhanuzi kuri "Coup d’etat" yapfubye muri Turikiya

Mu 2016, itsinda ry’abasirikare bakomeye muri Turikiya ryagerageje guhirika ku butegetsi Perezida Recep Tayyip Erdoğan ariko umugambi waryo uburizwamo.

Prophet Sultan yavuze ko ubuhanuzi yatanze icyo gihe buri mu bwamuteye ubwoba.

Ati “Umunsi umwe mu ijoro twari mu materaniro mbwira umusore umwe wari muri Turikiya ko hari Coup d’etat igiye kuba. Icyo gihe bahise batubwira ko ibitangazamakuru byabitangaje ko yakozwe. Nahise mpanura ko umuyobozi ari bwongere gusubiraho. Byarabaye bituma ndushaho gutinya Imana.’’

  Yavuze kuri Rugagi wamwise umuhanuzi w’umwana w’i Nyamirambo

Mu gihe Sultan yabadukaga ahanurira abahisi n’abagenzi, Bishop Rugagi Innocent wayoboraga Redeemed Gospel Church Rwanda mbere yo kujya muri Amerika na we yari agezweho mu Banya-Kigal. Uyu yigeze kuvuga ku bandi bahanuzi bari ku isonga anakomoza kuri Sultan yatangaje ko atagereranywa na we kuko ari umwana muto w’i Nyamirambo.

Mu buhamya bwa Sultan avuga ko hari abo yarambitseho ikiganza bagakira indwara zikomeye ndetse n’abaganga babifitiye ububasha bakabyemeza. Ati “Iyo nsengeye indwara ntikire ni akabazo gato kaba kabayeho.’’

Mu gusubiza Rugagi yavuze ko “Mu buzima busanzwe habamo inzego, mu gisirikare habamo inzego no mu ivugabutumwa habamo inzego, kuba yaravuze ko ndi umwana ushobora kumva umwana ahari mu myaka cyangwa mu rwego rw’ubuhanuzi.’’

Yakomeje avuga ko "Ndacyari muto mu by’ubuhanuzi, hagize unyita umwana aba ampaye imbaraga zo kwiga no kongera kujya ku mavi ngo nkure. Iyo umuntu akubona nk’umwana uba uri umwana nyine ubwo icyo ukora ni ugushaka uko ugera ku yindi ntera. Ndacyari muto rero ukurikije urwego nkwiye kugeraho, nta kibazo nabigizeho.’’

Bishop Rugagi Innocent yise Prophet Sultan umuhanuzi w'umwana
Prophet Sultan yavuze ko kwitwa umwana bimwongerera umuhate wo gusenga cyane ngo abone imbaraga zo gukorera Imana byisumbuyeho

Mu 2016, Sultan yishyuje ubuhanuzi, abashyitsi basabwaga 20 000 Frw, abo mu itorero rye bagatanga 10 000 Frw.

Abajijwe icyamuteye ingabo mu bitugu muri icyo gikorwa yasobanuye ko yari ageze ku rwego rwo guhanurira buri wese.

Ati “Mfite ubushobozi bwo guhanurira umuntu wese kuko Bibiliya iravuga ngo umwuka w’ubuhanuzi ugengwa na nyirawo. Nta muntu n’umwe turahura ashaka ubuhanuzi ngo abubure. Umwuka w’ubuhanuzi iyo uwuhawe, hari urwego ugeramo ukaba uzi uko ushobora kubyutsa amavuta ari muri wowe.’’

Ubuhanuzi bwishyuzwaga bwamaze amezi abiri bushyirwaho akadomo. Muri icyo gihe Sultan yokejwe igitutu kubera igikorwa gishya yari atangiye kitari kimenyerewe, abakoresha imbuga nkoranyambaga baramunenze, abandi bashimangira ko ituro yakira agomba kurisorera.

Yabwiye IGIHE ko “Igitutu cyarabaye ariko numvaga nta kibazo, byavuzwe mu buryo butandukanye; hari ababishimye, ababigaye ariko impamvu nyamukuru si amafaranga twashakaga ahubwo harimo ikintu cyo kwirinda umuvundo. Ikindi kwari ukugira ngo abantu bubahe n’umwuka w’ubuhanuzi kuko nabikoze ngamije kubahisha umuhanuzi wese uri mu Rwanda.’’

Yavuze ko byari uburyo bwo gucogoza abashaka kugerageza abahanuzi kandi Bibiliya yemera ituro.

Ati “Ntabwo wajya kugerageza umuntu ngo utange ituro. Uyu munsi ntitubikora ngo tutagira uwo tugusha. Si uko bitemewe, hari undi sinamucira urubanza. Abakirisitu bagomba kubifata nk’ibisanzwe, si iby’abadayimoni.’’

Kuri ubu Sultan yerekeje muri Amerika aho yatumiwe mu bitaramo bya gihanuzi muri Leta zirimo Texas, Ohio, Main, ku mugabane yaherukagamo muri Gicurasi 2019.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2019 yasesekaye i Kanombe akenyeye agakapu (waist bag), yambaye ingofero n’amataratara. Iyi myambarire yagarutsweho cyane nk’idasanzwe ku mukozi w’Imana.

Yavuze ko nta mwenda wagakwiye kubuzwa keretse uteye isoni. Ati ‘‘Imyambarire iterwa n’ahantu umuntu ari. Nagiye mbyigira ku bakozi b’Imana baza mu Rwanda. Iyo ugiye ahantu ushobora kwambara nkuko umuco waho uri.’’

‘‘Nari nambaye ishati iciye amaboko, agakapu nashyize mu nda ngo ibyangombwa nkenerwa byihutirwa bibe biri hafi kuko buriya mu rugendo uba ukeneye agakapu ngo ushyiremo ibikoresho byose ukeneye byaba telefoni na pasiporo. Ingofero yo ni ibisanzwe kugira ngo umuntu aruhuke, amataratara nayo nayambaye kuko cyari igihe cy’ubushyuhe.’’

Ku wa 24 Gicurasi 2019, Prophet Sultan Eric ubwo yageraga i Kanombe avuye muri Amerika. Yari akenyeye agakapu (waist bag), yambaye ingofero n’amataratara bisanzwe bimenyerewe nk'imyambaro y'ibyamamare

  Prophet Sultan n’ubuhanuzi kuri Sano washinjwe ubuhemu

Kuva mu ntangiriro za Kanama 2019, inkuru yamamaye ni iy’urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier na Uwera Carine [Cadette] bari bamaze imyaka itatu bakundana baranasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda rwajemo kidobya.

Sano yashinjwe kurya amafaranga y’umukunzi we, kugurisha ikibanza bari bafite n’ibindi by’agaciro ka miliyoni 30 Frw ndetse no gusangira ibyishimo byo mu buriri n’abandi bakobwa.

Iyi nkuru ikimara kugera hose, Prophet Sultan yashyizwe mu majwi ko yahanuriye Sano ngo atandukane n’umukobwa yari yarihebeye.

Abajijwe kuri ubwo buhanuzi, Sultan yavuze ko atabutanze. Ati “Mu by’ukuri hari abantu bavuga ibintu bitabayeho. Nize ko muri ubu buzima umuntu ashobora gutinyuka kuvuga ibintu na we ubwe mu mutima we azi ko bitabaye. Muri uyu murimo duhuriramo n’abantu benshi bavuga ibintu bitandukanye. Uwavuze ko nabihanuye turi kumwe ariko mu by’ukuri Sano ntasengera iwacu, tumutumira nk’abandi baririmbyi bahataramira.’’

‘‘Umunsi bavuga ko namuhanuriye ntiyari yakandagiye mu rusengero rwacu. Hari abantu banezezwa no guteranya abandi ariko ndiringira ko uwahoze ari umukunzi wa Sano abizi mu mutima ko ntabivuze. Ntituziranye ariko yaba Sano n’abakirisitu nyoboye babihamya ko ntabihanuye.’’

Sultan yakomeje avuga ko ‘‘Nabifashe nk’ibisanzwe kuko ibihe byo kubeshyerwa maze kubimenyera.’’

Prophet Eric Sultan ari kumwe n'abahanzi Sano Olivier (ibumoso) na Colombus wiga mu Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo riri i Muhanga. Icyo gihe bari batumiwe gutaramira mu Itorero River of Joy and Hope Ministries riherereye Cosmos i Nyamirambo

Sultan Eric ufatanya ubuhanuzi n’ubuhanzi kuri ubu aritegura gushyira ahabona indirimbo ye ya mbere yise ‘‘Wirira’’. Iyi ndirimbo yakorewe kwa Bob yayihuriyemo na Rich Muzik na Asa basengera mu itorero rye; irimo ubutumwa bw’ihumure ku b’imitima ihagaze.

Prophet Sultan Eric abinyujije kuri Instagram yatangije igikorwa cyo kwigisha no gutanga ubuhanuzi kizwi nka “Prophetic Declaration”
Prophet Eric arambika ikiganza kuri umwe mu bayoboke be, amusengera
Aha ni mu 2018 ubwo Prophet Eric Sultan yahaga abakirisitu be 'papier mouchoir' zo gukoresha ibitangaza. Icyo gihe mu bazifashe harimo na Yannick Mukunzi wakiniraga Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède
Prophet Eric Sultan atambira Imana mu mbyino zitandukanye
Mu itorero rya Sultan babyinira Imana mu buryo butandukanye
Iyo iteraniro ryaryoshye baramya baryamye no hasi ku butaka
Mu myemerere y'abayoboke b'Itorero rya Sultan Eric bemera ko uwizera amaraso ya Yesu Kirisitu nta teka azacirwaho ahubwo azaragwa ubugingo buhoraho
Prophet Sultan amaze imyaka 10 abwiriza ubutumwa bwiza bwo kubabarirwa ibyaha
Prophet Sultan yifashishije Abaroma 5:18 abwiriza uko igicumuro cy’umwe cyatumye abantu bose bacirwaho iteka ari nako igikorwa cy’umwe cyo gukiranuka cyatumye abantu bose batsindishirizwa bahabwa ubugingo
Prophet Sultan yavuze ko yanyuze muri byinshi bigoye ariko akiringira ko buri gihe cyose arimo haba hagiye kuzamo igisubizo
Prophet Sultan Eric amaze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye aho atanga ubutumwa bushimangira imbabazi z'ibyaha zatangiwe ku musaraba i Gologota
Prophet Sultan Eric muri Nyakanga yasuye abana b'imfubyi barererwa mu Kigo cy'Imfubyi cyo kwa Gisimba i Nyamirambo
Mu gusengera abarwayi hari abo anasiga amavuta, akanabaturaho amagambo yo gukira
Prophet Sultan Eric avuga ko yarambitse ikiganza kuri benshi barwaye indwara zikomeye barakira

Video: Hakizimana Lydvine

Amafoto: Instagram/Prophet Sultan Eric


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .