00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Cabugufi watemwe amaboko n’abo basenganaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2020 saa 05:20
Yasuwe :

Abasenga bavuga ko “kwihangana bitera kunesha!” Uku ni ko Nkundimana Emmanuel uzwi ku izina rya Cabugufi yatangaje inkuru y’ubukwe bwe nyuma yo gutemwa amaboko yombi n’abo basenganaga mu rusengero rumwe bikamuviramo ubumuga bw’ingingo.

Cabugufi afite izina rimaze kumenyekana ku bakunda inyigisho z’ijambo ry’ijambo. Uyu muvugabutumwa yamenyekanye mu duce twinshi tw’igihugu kuva mu mwaka wa 2001.

Mu buhamya bwe avuga ko yagize inshuti basengana mu rusengero rumwe ruherereye mu Karere ka Rubavu aho bari batuye bose, maze batangira gukorana ubucuruzi ariko nyuma inshuti ze ziramuhinduka ibyo we yita ’kumugirira ishyari’ kugeza ubwo bagambiriye kumuvutsa ubuzima ariko Imana ikinga akaboko.

Yagize ati “Bari inshuti nizeraga nkabagisha inama kenshi mu bucuruzi bwacu kuko nabafataga nk’inshuti zanjye dusengana mu rusengero rumwe, ntacyo nabahishaga, mbese bari nk’abavandimwe ba hafi.”

Cabugufi avuga ko yatunguwe n’uburyo bamuhindutse mu kanya gato akayoberwa niba ari ba bandi basanzwe basengana mu rusengero rumwe.

Ati “Umwe muri bo twari twanamutwerereye kuko yari afite ubukwe, uwo ni we washatse abangirira nabi. Mu gitondo cya kare mvuye mu rugo ni bwo naguye mu gico cy’abantu bateguwe n’iyo nshuti yanjye, umwe yanturutse inyuma antera icyuma mu ijosi mpita ngwa nubamye; abandi batatu ni bo bantemye amaboko avaho neza. Ni ibyo mperuka, ubundi nagaruye ubwenge ndi mu Bitaro bya Gisenyi mbona mpambiriye ibipfuko nta maboko ngifite.”

Mu buhamya bwe, Cabugufi avuga ko nyuma umugore we yamunanije cyane aragoragoza biranga, imyitwarire ye irahinduka yitwara nabi kugeza ubwo yikebesheje inzembe maze atangiza ikirego kimushinja kumukubita no kumukomeretsa.

Iki kirego cyatumye Cabugufi afunganwa n’umukobwa we mukuru ariko inzego zibanze n’iz’umutekano z’aho bari batuye babikurikiranye basanga atari ukuri arafungurwa. Ibi byatumye Cabugufi atandukana n’umugore we ajyana n’abana i Musanze ari naho atuye kugeza ubu, umugore we asigara ukwe.

Nubwo yamugajwe atyo, Cabugufi iyo avuga inkuru y’ubuhamya ubona afite ibyiringiro byo kubaho we n’abana be. Ahamya ko yababariye abamumugaje bose nubwo batatu muri bo nabo baje kwicwa bazize abagizi ba nabi aho bari baratorokeye muri Kenya.

Nyuma y’urugendo rwo gusharirirwa yanyuzemo, Cabugufi yabonye umukunzi mushya uzamuhoza amarira.

Yahishuye ko uwo Munyamerikakazi utuye muri Leta ya California yitegura kumwambika impeta y’urudashira mu minsi ya vuba.

Umugore wa mbere watandukanye na Cabugufi ntibari barasezeranye haba mu murenge ndetse no mu rusengero ari nabyo byatumye uyu muvugabutumwa atera intambwe yo gushaka undi mugore nta nzitizi.

Reba ubuhamya burambuye bwa Cabugufi watemwe amaboko n’abo basenganaga

Nkundimana Emmanuel uzwi ku izina rya Cabugufi aritegura kurushinga n'umukunzi we uba muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .