00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore uvuga ko yazutse nyuma y’iminsi ibiri ari mu buruhukiro, amaze kubyara kabiri(Video)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 October 2017 saa 11:15
Yasuwe :

Imyaka ine irashize Bihimiyiki Dativa ahamya ko yapfuye akazuka ndetse ko Imana yamuzuye ari na yo yamushoboje kubyara nyuma y’aho abaganga bafunze burundu umura we; ubu agize abana babiri.

Uyu mugore w’imyaka 38 atuye mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Abana n’umugabo witwa Sikubwabo Emmanuel babyaranye abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe, nyuma y’ibizazane byo gupfusha inshuro eshatu.

IGIHE yahuye na Bihimiyiki bwa mbere ku rusengero rwa ADEPR ruherereye mu Mujyi wa Kayonza(aho asenngera) ku wa 16 Ukwakira 2017 yemera gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse anajyana n’umunyamakuru iwe mu rugo.

Ntiyibuka neza amatariki dore ko ngo n’impapuro zo kwa muganga zatakaye bimuka aho bari batuye mbere ariko umwaka yagwiriye mu maboko y’abaganga i Gahini (2013) awuhuriraho n’umugabo we.

Icyo gihe yari agiye kubyara baramubaga, ikaba yari inshuro ya kane ariko umwana umwe w’umuhungu ubu ufite imyaka 12 ni we wari warabashije guhonoka.

Bakimubaga yaguye mu maboko y’abaganga babonye ko birangiye baramupyunya bamujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gahini, amaramo kabiri.

Yagize ati “Icyo gihe banjyanye mu buruhukiro nirirwamo ndaramo; Imana yohereje abanyamasengesho mu rugo bajya gusenga ibabwira ko nzongera nkaba muzima nubwo namara icyumweru mpfuye. Ku munsi wa kabiri abantu baje gutwara umurambo basanze ndeba babibwiye abaganga babanza kwibwira ko ndi umuzimu.”

“Abaganga bamaze kwemera ko ndi muzima bahise bankura mu buruhukiro banjyana ahantu ha jyenyine bongera kumbaga bwa kabiri bankuramo amapamba na ‘gant’ bari bansize mu nda n’ibyo bari bampfutse ku mazuru babikuraho, banyoza umura barangije barawufunga, bagira ngo ninongera gutwita bitazangwa nabi kuko nari mbazwe inshuro enye.”

Urusengero Bihimiyiki asengeraho, aho umunyamakuru yamusanze

Ibi abihuriraho n’umugabo we Sikubwabo Emmanuel wamukurikiraniraga hafi icyo gihe.

Yagize ati “Yamaze gupfa baramupyunya, ’gant’ n’amapamba abaganga barimo bakoresha babishyira mu nda baradoda bajyana mu buruhukiro. Nyuma amaze kugarura akuka yagize ibibazo abyimba inda. Bamucishije mu cyuma bashakisha impamvu yaba ituma akomeza kubyimba basanga hari ibintu bamutaye mu nda bamusubiza ku iseta babimukuramo barongera baramuvura kugeza ubwo akize.”

“Byari bigiye no guteza ikibazo ariko abaganga bisobanura bavuga ko babikoze kubera ko babonaga yamaze gupfa, natwe turabyumva, ko nta bundi bugome babikoranye.”

Bihimiyiki akomeza avuga ko amaze gukira yakomeje gusenga, maze Imana ikamubwira ko izamuha abana ariko akibwira ko ari nk’abo azatoragura aho babatoye akabarera kuko yari azi neza ko abaganga bamufunze umura.

Bihimiyiki Dativa avuga ko Imana ari yo yamuzuye ikanamuha urubyaro nyuma yo kuzuka

Nyuma y’umwaka umwe(2014) yaje gusama inda ariko amenya ko atwite igize amezi arindwi.

Ati “ Nasubiye kwa muganga i Gahini bibaza uko byagenze kuko bari baramfunze umura ndetse n’impapuro icyo gihe nari nzifite. Nakomeje gusenga igihe kigeze mbyarira i Rwinkwavu, mbyara umwana w’umuhungu na bwo bambaze, none dore mpetse n’undi w’umukobwa. Nyuma yo kuzuka mbyaye kabiri kandi nizeye ko Imana izongera ikampa n’abandi uko izabigenza ni yo ikuzi.”

“Nshingiye ku byo Imana yankoreye, ndahamya ko dufite Imana ifite imbaraga kurusha imyuka mibi batwohererezaga ari na yo yadutwaruraga abana. Abaturanyi barishimye bashima n’Imana yanzuye.”

Ku bigaragara uyu mugore ni muzima, usibye ko nta mirimo ivunanye cyane akora nk’uko umugabo we yabivuze, ibitekerezo bye biri ku murongo ndetse n’abana yabyaye nyuma yo kuzuka nta kibazo bagaragaza.

Umuryango we utunzwe no gupagasa kuko ngo utagira isambu bwite yo guhinga; utuye mu nzu nto itaruzura utangiye kubaka vuba aha.

Abaturanyi bumvise ibyamubayeho ngo barakangaranye babanza no kujya bamwikanga bagira ngo ni umuzimu
Bihimiyiki Dativa, umugabo we n'abana babyaye nyuma yo kuzuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .