00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wabyaye ibimeze nk’imyanana, yaje kubona umwana muzima amaze igihe atajya mu mihango

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 27 November 2017 saa 11:50
Yasuwe :

Nikuze Chantal, umubyeyi w’imyaka 33 watanze ubuhamya agaragaza ko yamaze imyaka itandatu yarabuze urubyaro, ahubwo akabyara ibifite ishusho nk’iy’imyanana y’insina n’umushumi uriho amapfundo ariko Imana ikaba yaramuhaye urubyaro amaze imyaka ibiri n’igice yarabuze imihango y’abagore.

Uyu mugore ufite umugabo n’abana batatu akaba atuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Cyahafi.

Mu buhamya yahaye Radiyo Ijwi ry’Ibyiringiro mu kiganiro ‘Duhumurizanye’ yemeje ko Imana yahinyuje Satani ku mugaragaro, kubera ibizazane byabanje kumubaho bikaza kurangira akaba afite ishimwe ku Mana.

Yavuze uburyo yabaye imfubyi afite imyaka ine,se akamurera mu buzima bugoye bikageraho akarererwa ku mugiraneza wamufashe nk’umwana we bwite.

Amaze gushyingirwa, Nikuze yahuye n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro ngo yirukanka mu bapfumu arimo gushakisha urubyaro ariko bamaze kumumaraho utuntu twe atangira gushaka Imana.

Uyu mubyeyi ngo yivuje mu mavuriro ya kizungu akomeye, agurisha ikibanze cye ngo abashe kwivuza mu mavuriro akomeye ariko ntibyagira icyo bitanga, aho yajyaho hose bamubwiraga ko ari muzima kandi aribwa munda ndetse hamwe bakabona ko atwite abandi bakabibura.

Ati “ Aho nivuje hose bambwiye ko nta kibazo mfite, naciye mu cyuma bambwira ko nta kibazo mfite ari njyewe n’umugabo wanjye twese batubwiraga ko turi bazima, byageze aho mera nk’aho ibyo kubura urubyaro nta cyo bikimbwiye.”

Uko yabyaye imyanana n’umushumi uriho amapfundo

Mukuru we uba mu Mutara ngo yamutumyeho amusba ko yazaza bagasenga akava mu byo kujya mu bapfumu, byahuriranye n’uburyo na we yabiretse maze ajyayo.

Ati “Ubwo naringeze i Ngarama rero ngiye kureba uwo mukecuru wantumyeho ngo tuzasengane nafashwe na none no kuribwa mu nda maze ndaremba ndaca. Narayeyo bukeye bwaho nka saa cyenda nibwo nabyaye ibisa n’imyanana ibiri, iza ikurikiranye ariko mu nda ntiharorera kundya. Maze abantu barabireba barumirwa bakomeza kunsengera.”

“Namaze iminsi itatu ntabyuka ndibwa, umunsi wa gatatu mfite uwo mubabaro ndi mu nzu njyenyine numva ko ngiye gupfa sinzi aho nakuye imbaraga ndahaguruka,njyenda mfashe ku nzu maze ngeze hanze mbyara umushumi ufite amapfundo atatu cyari ikintu kinini kiremereye.”

Nikuze ngo yabitse icyo kintu kugira ngo azacyereke uwo mukecuru wari waramutonganyije amubaza impamvu yajugunye ya mikanana atayimweretse.

Ati “ Nahise ngarura imbaraga, bwarakeye njya guhinga nta hantu ntaka, umukecuru aje asanga ndi muzima arumirwa, aho nashyize wa mushimi nagiye kuwureba dusanga ni uruhu rw’insamaswa tutazi, turumirwa.”

Uko yabwiwe ko atwite amaze imyaka ibiri n’igice atajya mu mihango

Nikuze ngo yabonye umugiraneza wo kujya kumuvuza muri Amerika ariko ntibyakunda kuko uwari kubavuza yagize impanuka y’indege birangira ibyo kugenda abibuze.

Muri ako kababaro yajyendanaga, yararwaye bisanzwe ageze mu bitaro i Nyamata abaganga bavuga ko atwite ariko yanga kubyemera kubera ko yari amaze imyaka ibiri n’igice atajya mu mihango.

Bamubwiye ko atwite ariko bakabona ko umwana agoswe n’ibintu batazi ibyo aribyo. Bamusabye kumara amezi atandatu mu bitaro kuko inda yari ifite amezi ane, bakaba bagomba kumukurikirana bakamenya ibyo ari byo.

Nikuze ati “ Namazeyo amezi abiri gusa , bya bintu bongeye kunsuzuma barabibura bakabona umwana ameze neza, naratashye bambwira ko nzihutira kugaruka ningira ikibazo.”

Uyu nikuze ngo yabyaye neza atanabazwe, abyara umwana w’umukobwa nyuma y’imyaka itandatu yamaze atabyara irimo ibiri n’igice atajya mu mihango.

Umwana wabo bamwise amazina adasanzwe

Umugabo we Hategekimana Gaspard avuga ko babonye ko umwana babonye ari nk’umwe wa Sarah na Aburahamu maze bamwita ‘Gahundayimana Igitangaza Emerance’.

Nikuze avuga ko nyuma gato yongeye kubyara abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa.

Ati “ Imana yakoreye ibitangaza Sarah akabyara yari ageze mu zabukuru nanjye yarabinkoreye kandi ndayishima,ubu ndimo gukora ubuhamya buzajya butabuka mu mashusho kugira ngo abantu bamenye gukora kw’Imana yacu.”

Buri joro uyu mugore ngo arabyuka agasengera ababuze urubyaro kuko azi neza intimba bahorana ku mutima.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .