Inkuru y’urupfu rwa Muhikira yashenguye benshi by’umwihariko abavandimwe, inshuti n’abari bamuzi nk’umwari wicisha bugufi, umunyarukundo akagira n’umutima ufasha abababaye.
Muhikira yaguye mu Bitaro byo muri Angola, aho yabanaga n’umugabo we, Burabyo Ghislain, bashakanye muri Nyakanga 2018. Umurambo we wagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019.
Umuhango wo kumusezeraho wabereye ku musozi wa Rebero ahatuye umuryango wa Burabyo Michael ari nawo Burabyo Ghislain wari umugabo we akomokamo ku mugoroba wo ku wa 11 Gicurasi 2019.
Muhikira yagiye hakiri kare
Miss Muhikira yatabarutse afite imyaka 32 y’amavuko. Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo kumusezeraho barimo abavandimwe n’inshuti bagarutse ku rukundo n’urugwiro yagiraga n’uburyo yabanaga na bose mu mahoro.
Umugabo we Burabyo Ghislain yavuze ku gihe bari bamaranye mu rugo ko yamubereye inshuti y’akadasohoka.
Ubuhamya bwe bwanyujijwe muri film mbarankuru igaragaza amateka ya Bella, uburyo yabanaga n’abantu kuva mu bwana bwe, mu murimo wo gukorera Imana, abo biganye n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.
Burabyo Ghislain yavuze ko Muhikira yari umuntu umukunda, bahuza cyane bajya inama ndetse buzuzanya muri byose.
Mu gusobanura ibihe byiza yagiranye n’umufasha we banabyaranye umwana w’imfura, yashimangiye ko yihuse gusa ariko azahora yibuka imico ye myiza kandi azayitoza umwana w’umukobwa babyaranye.
Ati “Nubwo atuvuyemo hakiri kare ariko njye twabanye yaranyujuje, yari umujyanama mu rundi ruhande, yari inshuti, yari byose kuri njyewe.”
Burabyo Gislain yavuze ko azajya amwibukira ku mwana babyaranye kuko abona imbaraga z’umwana akamubonamo imbaraga nyina yari afite.
Muramu we, Yvan Buravan avuga ko “Kuri njyewe Irène ni umuntu ukomeye cyane kuko mu buzima umuntu ahura n’ubwoko bubiri bw’abantu bamenyana; umuntu uba uri kumwe na we akakuryohereza ubuzima hakaba n’undi uba uri aho ariko we yari mu gice cy’umuntu ushobora gutuma ubuzima bw’uwo baziranye buba bwiza, ukumva wishimiye uko ubayeho kubera ko uziranye na Irène.”
Sebukwe Burabyo Michael yavuze ko yari umukobwa ufite uburere kandi wakundaga abantu ahamya ko “Umuryango wacu ubuze umuntu w’intwari, ufite uburere kandi wakundaga abantu.”
Yakomeye ku nzira y’agakiza
Muhikira yari umukirisitu mu Itorero Assembly of God mu Gatsata ndetse ni umwe mu bayoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya ‘Pillar Worship Team’.
Yakuze akunda gusenga kuko na nyuma yo kwambikwa ikamba nka Nyampinga wa mbere wa UNILAK [ku wa 25 Nzeri 2011, agatangira inshingano ze mu 2012] ntiyateshutse mu nzira y’agakiza.
Byashimangiwe na Pasiteri Uwihirwe Baho Isaïe wavuze mu izina ry’itsinda rigari rihuza abahanzi, abapasiteri, abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki uhimbaza Imana [All Gospel Today] na we yabarizwagamo.
Yavuze ko ‘Bellange yagiraga ishyaka ry’umurimo w’Imana kandi akabikorana umurava.’’
Pasiteri Kabandana Claver wo mu Itorero rya Assembly of God mu Gatsata aho nyakwigendera yasengeye igihe kinini, yagarutse ku byamuranze nk’umukirisitu.
Yavuze ko atazibagirwa ko ariwe wafataga iya mbere mu gushishikariza abakirisitu kwitabira ibikorwa byo gufasha abababaye by’umwihariko ababuze ubwishyu mu bitaro.
Yagize ati “Muzi ari umwana muto cyane, yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we kandi yari inkoramutima kuri njye no ku bakirisitu bose muri rusange.”
“Hari abantu baba mu rusengero akaba ari abayoboke gusa ariko we yari umwana wacu, yari umwana w’itorero, yakundaga gufata iya mbere mu bikorwa byo gufasha cyane cyane gufasha abarwayi bo kwa muganga babuze ubwishyu.”
Muhikira Bellange bakundaga kwita Bella yavukiye mu Burundi ku wa 1 Mutarama 1987. Amashuri abanza yayize mu Gatsata, akomereza Icyiciro Rusange i Remera Rukoma muri Kamonyi, asoreza amashuri yisumbuye muri TTC Gacuba II muri Gisenyi. Kaminuza yayize muri UNILAK.
Mu mirimo yakoze harimo aho yabaye muri Akagera Motors. Uyu mugore yasize urwibutso ku babanya na we, bitewe no kwicisha bugufi kwe.
Murumuna we witwa Muhikira Yvonne yavuze ko umuvandimwe hari “Byinshi tumwibukiraho, yari afite inshuti nyinshi bitewe n’ukuntu yari ateye, akunda abantu bose atarobanuye.”
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2019 nibwo Muhikira yasezeweho ku i Rebero, ahabereye na gahunda z’amasengesho mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo.
Amafoto: Himbaza Pacifique
TANGA IGITEKEREZO