Uyu muhanzikazi w’imyaka 77 anyura benshi binyuze mu buhanga ashyira mu miririmbire ye, yagize uruhare mu kumenyekanisha ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga dore ko yagiye abihererwa ibikombe mpuzamahanga bitandukanye.
Kayirebwa yashimiwe mu gitaramo cyabereye ahitwa Luxury Garden ku wa 30 Werurwe 2024, cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye basusurukijwe n’abarimo Makanyanga Abdul na Orchestre Impala de Kigali.
Abakuru n’abato bari muri iki gitaramo basanganiye Cécile Kayirebwa mu byicaro bye bamushyira indabo ndetse n’amabahasha akubiyemo ubutumwa n’ishimwe bamuteguriye.
Ubwo Kayirebwa yari ahagurutse agana ku rubyirino, yakirijwe amashyi y’urufaya n’impundu ashimirwa ibihangano yakoze byakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Uyu muhanzikazi yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe muri iki gitaramo, na we mu magambo make ashimira abateguye iki gikorwa.
Ati “Ni ukuri muranejeje cyane, ibi binkoze ku mutima murakoze cyane.”
Cécile Kayirebwa yahise aririmbira abakunzi b’umuziki we indirimbo ebyiri zirimo “Umunezero” na “Rwanda” mu ijwi rye benshi bemeza ko ritajya rihinduka.
Ni indirimbo zakiranwe ubwuzu n’abari muri iki gitaramo bamufasha kuziririmba ijambo ku rindi, bamwereka ko banyuzwe n’ibihangano yabahaye bigaragara ko batajya babihaga.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Red FLO Organic, ni inshuro ya kabiri cyari kibaye. Mu minsi yashize abarimo Makanyaga Abdul, Mariya Yohana nabo bashimiwe mu buryo nk’ubu.
Kuri ubu Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cy’indirimbo ze kizaba gikubiyemo inyandiko yazo ndetse n’ibisobanuro byazo.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!