00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba DJs 12 bakomeje mu kindi cyiciro cy’irushanwa rizahemba imodoka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 August 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Aba DJs 12 nibo batoranyijwe muri 23 babasha gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa rya DJ’s battle competition.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 nibwo byari byitezwe ko hatoranywa aba DJs 12 bakomeza mu cyindi cyiciro cy’iri rushanwa nyuma y’uko mu cyumweru gishize hari hatoranyijwe 23 muri 65 bari biyandikishije.

Buri umwe muri 21 babashije kugera ahabereye irushanwa, yahabwaga iminota irindwi yo kugaragaza impano ye, abagize akanama nkemurampaka bakabona kumuha amanota.

Aba DJs 12 babashije gukomeza ni DJ Roxy, DJ Kigali Beats, DJ Selecta Danny, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, DJ Joel the Drummer, DJ Arafat, DJ Beast, DJ Trap Boy, DJ Mico, DJ Kizz Beats na DJ Ira

Tariki 20 Kanama ni bwo hazatangazwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba ku wa 27 Kanama 2022. Byitezwe ko uzahiga abandi muri iri rushanwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Uretse uyu, undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Amatora arakomeje

Imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris niyo gihembo gikuru mu irushanwa
Abagize akanama nkemurampaka bafite akazi katoroshye ko gutoranya urusha abandi impano
DJ Ira utari wabonetse ubushize kuri iyi nshuro yahatanye
Aba DJs 12 batoranyijwe gukomeza mu irushanwa DJ’s battle competition bafatanye ifoto n'abateguye irushanwa ndetse n'abagize akanama nkemurampaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .