Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 nibwo byari byitezwe ko hatoranywa aba DJs 12 bakomeza mu cyindi cyiciro cy’iri rushanwa nyuma y’uko mu cyumweru gishize hari hatoranyijwe 23 muri 65 bari biyandikishije.
Buri umwe muri 21 babashije kugera ahabereye irushanwa, yahabwaga iminota irindwi yo kugaragaza impano ye, abagize akanama nkemurampaka bakabona kumuha amanota.
Aba DJs 12 babashije gukomeza ni DJ Roxy, DJ Kigali Beats, DJ Selecta Danny, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, DJ Joel the Drummer, DJ Arafat, DJ Beast, DJ Trap Boy, DJ Mico, DJ Kizz Beats na DJ Ira
Tariki 20 Kanama ni bwo hazatangazwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba ku wa 27 Kanama 2022. Byitezwe ko uzahiga abandi muri iri rushanwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.
Uretse uyu, undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!