00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 20 babonye itike yo kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe, Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 March 2021 saa 10:02
Yasuwe :

Abakobwa 20 ni bo batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021, mu gushaka uzambikwa iri kamba rifitwe na Nishimwe Naomie urimaranye umwaka.

Igikorwa cyo guhitamo abakobwa 20 b’uburanga n’ubwenge cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Werurwe 2021.

Bitandukanye no mu bihe byahise, muri uyu mwaka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Usibye abakobwa bahatanye n’abagize Akanama Nkemurampaka basuzumaga imisubirize yabo, abandi bakurikiraniye iki gikorwa kuri KC2.

Mu gihe mu mwaka ushize, umukobwa yageraga imbere y’Akanama Nkemurampaka agahita asobanura umushinga we, kuri iyi nshuro, buri wese yabazwaga ikibazo cyihariye, agatanga igisubizo mu magambo make.

Mu gusubiza hari hemewe gukoreshwa indimi eshatu ariko abenshi bakoresheje Ikinyarwanda mu gihe abake ari bo bifashishije Icyongereza. Nta mukobwa wigeze asubiza mu Gifaransa.

Abakobwa 18 bafite ubwiza, umuco n’ubwenge bwo gusubiza n’uko babyitwayemo ni bo batowe n’Akanama Nkemurampaka, aba biyongeraho babiri bakomeje ku itike yo kuba baratowe cyane binyuze muri SMS no mu matora yo kuri internet.

Aba bakobwa batoranyijwe muri 37 bari bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Mu ijonjora ry’ibanze, abakobwa 413 ni bo biyandikishije, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho batanze amashusho yerekana imishinga yabo.

Abagize Akanama Nkemurampaka katanze amanota ni Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus, Pamela Mudakikwa, umwe mu baharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Utamuliza Rusaro Carine witabiriye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 n’abanyamakuru babiri ba RBA, Iradukunda Michelle na Uwimana Basile.

  Amafoto yerekana abakobwa bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Abakobwa 20 bamwenyuye nyuma yo kubona itike yo kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021
Mu bakobwa 20 bakomeje mu mwiherero harimo babiri bagendeye ku itike yo kuba aribo babonye amajwi menshi binyuze kuri internet na telefoni
Nyuma yo guhamagarwa buri wese yahabwaga 'PASS', ikimenyetso cyerekana ko umukobwa yemerewe kugera mu Mwiherero
Abakobwa 20 ni bo bemerewe gukomeza mu mwiherero, bavuye mu bagera kuri 37

Urutonde rw’abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda:

Babiri bakomereje ku itike kubera gutorwa cyane:

  No 11. Kabagema Laila: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza ya ‘Medical University of Warsaw’ muri Pologne aho akurikirana ibijyanye n’Ubuganga.

Kabagema Laila yabajijwe kuri gahunda ya Made in Rwanda n'akamaro ifite ku bukungu bw'u Rwanda
Kabagema Laila

  No 10. Ishimwe Sonia: Uyu mukobwa w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima.

Ishimwe Sonia
Mutesi jolly niwe washyikirizaga abakobwa ibyemezo by'uko bakomeje
Ishimwe Sonia

Abandi bakobwa 18 bakomeje

  No 9. Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya INES Ruhengeri mu bijyanye na ‘Applied Economics’.

Isaro Rolitha Benitha
Isaro Rolita Benitha

  No 34. Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga ‘Marketing’ mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwase Kagame Sonia
Uwase Kagame Sonia

  No 35. Uwase Phionah: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Kigali, mu bijyanye na ‘Business
Marketing’.

Uwase Phionah
Uwase Phionah

  No 32. Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yasoje ayisumbuye muri Martyrs Secondary School aho yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Uwankusi Nkusi Linda
Uwankusi Nkusi Linda

  No 27. Umutesi Lea: Afite imyaka 22, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Gatatu w’Ubukerarugendo muri UTB.

Umutesi Lea
Umutesi Lea

  No 28. Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya ‘Customs and Tax Operations’.

Umutoni Witness
Umutoni Witness

  No 29. Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yasoje kwiga ‘Ubugeni’ ku Nyundo.

Umutoniwase Sandrine
Umutoniwase Sandrine

  No 12. Karera Chryssie: Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Environmental Planning’.

Karera Chryssie
Karera Chryssie

  No 13. Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi.

Kayirebwa Marie Paul
Kayirebwa Marie Paul

  No 14. Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.

Kayitare Isheja Morella yavuze ko imbuga nkoranyambaga zifite uruhande rwiza n’urubi, biterwa n'uko zakoreshejwe
Kayitare Isheja Morella ubwo yatambukaga imbere y'Akanama Nkemurampaka
Kayitare Isheja Morella

  No 18. Musana Teta Hense: Imyaka ye ni 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare.

Musana Hense Teta
Musana Teta Hense

  No 19. Musango Nathalie: Afite imyaka 22, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Kabiri muri Davis College Akilah Campus muri ‘Business Management and Enterpreneurship.

Musango Nathalie
Musango Nathalie

  No 23. Teta Larissa Keza: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Public administration and local governance.’

Teta Larissa
Teta Larissa Keza

  No 1. Akaliza Amanda: Ni umukobwa w’imyaka 24 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akaliza Amanda
Akaliza Amanda

  No 5. Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya ‘UTB’ aho akurikirana ibijyanye na ‘Business Management’.

Gaju Evelyne
Gaju Evelyne

  No 6. Ingabire Esther: Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri APRED Ndera aho yakurikiye Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Ingabire Esther
Ingabire Esther

  No 7. Ingabire Grace: Ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

Ingabire Grace
Ingabire Grace ahabwa Pass na Mutesi Jolly

  No 2. Akaliza Hope: Afite imyaka 20, akaba umwe mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Procurement’.

Akaliza hope
Akaliza Hope

Abakobwa 17 batahiriwe n’amahirwe yo gukomeza:

  No 3. Akeza Grace: Ni umukobwa w’imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Glory Secondary School aho yize ‘Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi’.

Akeza Grace

  No 4. Dorinema Queen: Afite imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’isomo ry’Ibinyabuzima muri Kayonza Modern Secondary School.

Dorinema Queen

  No 8. Ingabire Honorine: Uyu mukobwa w’imyaka 23 ahagarariye Intara y’Amajyepfo. Yiga mu Mwaka wa mbere wa Kaminuza ya UTB, ibijyanye na ‘Hotels and Restaurant Management’.

Ingabire Honorine

  No 15. Mbanda Godwin Esther: Uyu mukobwa w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi muri Nyamata High School.

Mbanda Godwin Esther
Mudakikwa Pamella abaza ikibazo umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda

  No 16. Mugabe Sheilla: Ni umukobwa w’imyaka 19 akaba ahagarariye Uburasirazuba. Yarangije ayisumbuye mu bijyanye n’Isomo ry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi muri Bluelakes International School.

Mugabe Sheilla

  No 17. Mugabekazi Assouma: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya UTB muri ‘Hospitality Management’.

Mugabekazi Assouma

  No 20. Mutesi Doreen: Afite imyaka 19 y’amavuko akaba umwe mu bahagarariye Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Kigarama Secondary School mu Icungamutungo.

Mutesi Doreen

  No 21. Muziranenge Divine: Afite imyaka 19, ahagarariye Uburengerazuba. Yarangije ayisumbuye muri Groupe Scolaire St Bernadette aho yize Ubugenge, Ubutabire n’Imibare.

Muziranenge Divine

  No 22. Teta Cynthia: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga muri Kaminuza ya UTB mu mwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishami ry’Ubukerarugendo.

Teta Cynthia

  No 24. Ufitinema Berline: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami ry’Amategeko.

Ufitinema Berline

  No 25. Umunyana Divine: Uyu mukobwa afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga mu Mwaka wa Kabiri Icungamutungo muri Kaminuza ya Kigali.

Umunyana Divine

  No 26. Umunyurwa Melissa: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Uburengerazuba. Yarangije ayisumbuye mu Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima, yize muri Ecole Secondaire Scientifique Islamique.

Umunyurwa Melissa

  No 30. Umwaliwase Claudette: Afite imyaka 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Kigali muri ‘Marketing’.

Umwaliwase Claudette

  No 31. Umwali Diannah: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga muri Kaminuza ya Kigali mu Mwaka wa Kabiri wa Kaminuza muri ‘Finance’.

Umwari Diannah

  No 33. Uwase Aline: Afite imyaka 22, ni umwe mu bahagarariye Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Yasoje Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza muri Davis College Akilah Campus mu Ishami rya ‘Hospitality Management’.

Uwase Aline

  No 36. Uwera Aline: Afite imyaka 22 akaba umwe mu bahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Mount Kenya University mu bijyanye n’Ubukerarugendo.

Uwera Aline

  No 37. Uwimana Clementine: Afite imyaka 22 akaba ahagarariye Amajyepfo muri Miss Rwanda. Yiga Ubukerarugendo aho ari mu mwaka wa mbere muri Mount Kenya University.

Uwimana Clementine

Abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero biteganyijwe ko bazahita bajya kuba muri Hotel La Palisse i Nyamata kuva kuri iki Cyumweru.

Ku wa 20 Werurwe 2021 ni bwo hazaba ibirori byo gutoranya Miss Rwanda bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone.

Uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.

Bitandukanye n’indi myaka abakobwa bose bazambikwa ikamba n’abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma hari ibyo bagenewe ku buryo nta gutaha imbokoboko.

Uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Hyundai Creta izatangwa na Hyundai Rwanda. Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9 600 000 Frw.

Azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ahabwe lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na internet y’umwaka wose azahabwa na TruConnect Rwanda. Azajya kandi atunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho na MTN Rwanda.

Pamela Mudakikwa uzwi cyane mu bijyanye n'Itangazamakuru n'Itumanaho ndetse akaba azwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka
Basile Uwimana, Umunyamakuru wa RBA ni ubwa mbere ashyizwe mu kanama nkemurampaka
Utamuliza Rusaro Carine witabiriye Miss Rwanda 2009 yongeye kugaruka mu kanama nkemurampaka k'iri rushanwa
Emma Claudine wamenyekanye nk'umunyamakuru nawe ari mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda
Michelle Iradukunda, umunyamakuru wa RBA akaba umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2009 ari mu bagize Akanama Nkemurampaka
Abagize Akanama Nkemurampaka muri Pre-Selection ya Miss Rwanda 2021
Abagize Akanama Nkemurampaka muri Pre-Selection ya Miss Rwanda 2021
Lucky Nzeyimana, Abera Martina na Ingabire Davy Carmel ni bo bayoboye ibi birori mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa
Dj Ira ni we wavangaga umuziki
Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nayo yubahirizwaga, mbere na nyuma y'uko buri mukobwa ahamagarwa imbere y'Akanama Nkemurampaka, micro yavugirwagaho yaterwaga umuti wica udukoko
Ubwo abakobwa bahagarukaga kuri Hotel berekeza ahabereye ibi birori
Mu muhanda bari bacungiwe umutekano
Icyumba cy'ibirori cyari giteguye neza
Ameza abagize akanama nkemurampaka bagombaga kwifashisha batanga amanota
Abakobwa 37 bose bageze ku Intare Arena ahabereye ibirori bya Pre-Selection

Amafoto na Video: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .